Fondasiyo ya Afriquia yo muri Polonye yahaye Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), ibikoresho byifashishwa mu kugorora ingingo n’ubuvuzi bw’amagufa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE), Lt Col Dr Tharcisse Mpunga, yasobanuye uburyo abaturage batabonye urukingo rwa Covid-19 rwa kabiri n’urwa mbere bagiye kuruhabwa bitarenze ibyumweru bibiri guhera kuri uyu wa 15 Mutarama 2022.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko kuba hari amavuriro y’ibanze adakora neza biterwa n’uko hari ba rwiyemezamirimo bayahabwa bagakora ibinyuranye bakayamburwa.
Abahanga mu buvuzi bw’amaso bavuga ko kwipimisha amaso nibura rimwe mu mwaka no kurya ibiribwa birimo intungamubiri za vitamini A birinda amaso kwangirika.
Ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri kaminuza ya Oxford bwagaragaje ko urukingo rwa gatatu rwa Covid-19 rwa AstraZeneca rwongera ubudahangarwa bw’umubiri mu kurwanya Omicron.
Ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yatangaje ko icyo gihugu kimaze gushyikiriza u Rwanda inkunga y’inkingo za covid-19 zirenga miliyoni eshatu mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda gukumira iki cyorezo cyugarije isi.
Nk’uko byagenze mu gusoza umwaka wa 2020, ubwo hagendaga haduka ubwoko bushya bwa COVID-19 yihinduranyije harimo ubwavuzwe cyane bwitwa ‘Delta’, ubundi bwoko bushya bwiswe ‘Omicron’ bwageze mu Rwanda mu ntangiriro z’Ukuboza 2021 bwatumye ubwandu bwa COVID-19 bwiyongera, icyizere cyo kurangira kw’iki cyorezo kirayoyoka.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda(RSSB) ruvuga ko guhera kuri uyu wa mbere Mutarama 2022, abantu bose bataratanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mituelle de Santé) ndetse n’abatanze 75% byawo, batarimo kubona serivisi z’ubuvuzi hifashishijwe ubwo bwishingizi.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yakanguriye abantu bose harimo n’abakingiwe Covid-19 byuzuye, kwitabira gufata urukingo rwongerera umubiri ubudahangarwa cyane cyane abamaze amezi atatu bahawe inkingo zitari izo mu bwoko bwa mRNA.
Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ukuboza 2021 yashyize ibuye ry’ifatizo i Masaka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ahagiye kubakwa ikigo cyihariye kizajya kivura indwara z’umutima.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kiratangaza ko abaturage bashyiriweho uburyo bushya buzajya bubafasha kumenya amakuru ajyanye n’uko bakingiwe cyangwa n’andi yerekeranye na Covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ibinyujije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), yashyikirije ibitaro bya Kabgayi uruganda rukora umwuka wa Oxygen uhabwa abarwayi b’indembe badashobora guhumeka neza.
Mu gihugu cya Kenya, abaturage bategetswe ko bagomba kugaragaza icyemezo cy’uko bikingije covid-19, mu gihe bagiye kujya ahantu hahurira abantu benshi. Hamwe mu ho abaturage basabwa kugaragaza icyemezo cy’uko bikingije, harimo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange cyangwa se abifuza kwaka serivisi mu nzego za (…)
Nyuma yo kuvugurura ubuyobozi ndetse n’ibikorwa remezo ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal, abayobozi b’ibyo bitaro bagaragaje ko hari gahunda yo gutangira gutanga amahugurwa agenewe gusa inzobere.
Leta ya Israel yatangaje ko mu gihe cya vuba iza gutangira gutanga doze ya kane y’urukingo rwa Coronavirus ku bantu bafite hejuru y’imyaka 60 y’ubukure.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Barafinda Sekikubo Fred, wiyita umunyapolitiki, yasubiye mu bitaro by’i Ndera byita ku bafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe, bitewe n’ibimenyetso yari amaze iminsi agaragaza.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yatangaje ko Abaturarwanda bose bagomba gufata urukingo rwa Covid-19 ku buryo n’abana b’imyaka itanu bazaruhabwa rukigera ku isoko.
Ikigo AstraZeneca cyakoze urukingo rwa Covid-19 kivuga ko kigiye gushyira ku isoko umuti witwa Evusheld wongerera umubiri ubudahangarwa ku cyorezo Covid-19, nyuma yo kubyemererwa n’Ikigo gishinzwe ibiribwa n’imiti cya Leta zunze Ubumwe za Amerika(USA) cyitwa FDA.
Agashya mu by’ikoranabuhanga kiswe “Teleradiology and AI Platform” kahanzwe na Nakeshimana Audace, katumye atsindira kuzahabwa amahugurwa y’umwaka wose muri ‘HealthTechHub Africa’ iherereye i Kigali. Ako gashya mu ikoranabuhanga kahanzwe na Nakeshimana, gafasha mu gupima indwara z’umutima hifashishijwe ‘Artificial (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 13 Ukuboza 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 79, bakaba babonetse mu bipimo 14,184.
Muri iki gihe, ibitaro bifasha abarwayi ba Kanseri biherereye mu Karere ka Butaro, birimo kwagurwa mu rwego rwo kubyongerera ubushobozi, ku buryo ibyumba bizava ku 150 bikagera kuri 250, rukaba ari n’urugendo rwo kubigira ibitaro bya Kaminuza.
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo gutanga igihembo kizwi nka Prix Galien Afrique, wabereye i Dakar muri Senegal, asaba ko Abanyafurika bahuriza hamwe imbaraga kugira ngo bagere ku kwihaza mu bijyanye n’ubuzima.
Hashize imyaka itatu mu Rwanda hatangijwe uburyo bushya bwo kwipima Virus itera SIDA, OraQuick akaba ari uburyo bugamije gukemura ikibazo cy’abantu baterwaga ipfunwe no kujya kwa muganga ku mpamvu zitandukanye, harimo kubura umwanya, Gutinya ko abantu baziranye bamubona yagiye kwaka izo serivisi, baba abantu basanzwe cg (…)
Leta ya Suwede yashyikirije u Rwanda inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Moderna zigera kuri doze miliyoni imwe ku wa Kane tariki 09 Ukuboza 2021.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko yamaze kwesa umuhigo wa 2021 wo gukingira 30% by’abaturage mbere y’uko Ukuboza kurangira nk’uko byari biteganyijwe.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Dr Mpunga Tharcisse, yagaragaje aho gahunda yo gutanga doze ishimangira y’urukingo rwa COVID-19 igeze.
Ubwo yitabiraga Inama y’ubufatanye mu gukora inkingo muri Afurika kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ukuboza 2021, Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikwiriye kwiga uko inkingo zikorerwa muri Afurika ziyongera kugira ngo zifashe mu kwita ku buzima.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku Cyumweru tariki 05 Ugushyingo 2021, yakiriye mu Biro bye(Village Urugwiro) Abayobozi b’Imiryango mpuzamahanga ishinzwe ubuzima, baganira ku bijyanye n’ubufatanye bwo gukorera inkingo muri Afurika.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente amenyesha abantu batarimo kwemera gufata urukingo rwa Covid-19 ko batazemererwa kujya mu bandi kugira ngo batabanduza.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko umubare w’abasaba serivisi z’ubuvuzi binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga (digital systems) bikubye gatanu muri uyu mwaka wa 2021 ugereranyije n’umwaka ushize wa 2020.