Bamwe mu baturage b’Akarere ka Rwamagana bavuga ko kubera gukundana igihe kirekire bashakana batipimishije SIDA.
Abivuriza ku bigo nderabuzima bitandukanye bigenzurwa n’ibitaro bya Mibilizi biherereye mu Murenge wa Gashonga mu Karere ka Rusizi, baravuga ko babangamiwe n’ikibazo cyo kutabona imiti kuko bisuzumisha ariko bajya kwaka imiti bagatumwa kujya kuyigurira hanze y’ibitaro ku mavuriro (...)
Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, yamaze kwemeza umushinga w’itegeko rigena imikorere y’ikigo cyo gutanga amasoko n’ishami ry’umusaruro, Medical Procurement and Production Division (MPPD), nyuma inteko yemeza ko iyo MPPD isimburwa na sosiyete nshya yitwa Rwanda Medical Supply (RMS) yigenga, ariko ikazajya ikorana (...)
Imiryango irengera ubuzima yahuriye mu biganiro byateguwe n’umuryango Global Health Corps uharanira kubaka abayobozi bafite ubushobozi buhamye mu rwego rw’ubuzima, iganira ku kibazo gihangayikishije cy’abana baterwa inda.
Impuguke mu buvuzi zemeza ko ababyeyi babyarira mu ngo cyangwa mu nzira berekeza kwa muganga ari bo bakunze gufatwa n’indwara yo kujojoba (Fistula), kubera kubyara bigoranye cyane.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko impfu z’ababyeyi zagabanutse mu buryo bugaragara kubera ababyaza b’umwuga biyongereye ku buryo buri vuriro nibura rifite umwe.
Dr. Munyemana Ernest, umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare, avuga ko umwenda bafitiye Farumasi uterwa n’abavurwa badafite ubwisungane mu kwivuza (mituweli) kuko bahabwa imiti y’ubuntu.
Ibitaro bya Gisirikari bya Kanombe byatangiye ubukangurambaga bugamije gusuzuma no kuvura abafite ubumuga bw’uruhu bo hirya no hino mu gihugu.
Nyuma y’amezi 10 bakorana na mituweli, abagana ibitaro bya Gatagara babaye benshi ku buryo muri serivise y’igororangingo ubu bari gutanga itariki yo kuzaza kwivurizaho (rendez-vous) za Gicurasi 2020.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, avuga ko uyu mwaka uzarangira buri kagari ko mu Karere ka Nyagatare gafite ivuriro rito.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zatangije ivuriro rizajya rifasha mu kuvura ingabo za Brigade ya 511 ikorera i Karongi, ariko rikazafasha n’abaturage batuye muri ako gace.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba avuga ko kuba umugabo atari ugutera inda gusa, ahubwo ko umugabo na we arebwa na gahunda zo kuboneza urubyaro no kwita ku mibereho myiza y’abagize umuryango.
Urukingo rwa mbere rwa Malariya rutanga ikizere cyo kurinda umuntu iyi ndwara rwatangiye gutangwa muri Malawi, rukazatangwa no muri Kenya na Ghana mu byumweru bike biri imbere.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko impano y’imiti y’indwara z’umwijima (Hepatite C) Leta y’Ubuhinde yahaye u Rwanda, izafasha muri gahunda y’u Rwanda yo kurandura Hepatite mu myaka itanu iri imbere.
Minisiteri zitandukanye zo mu Rwanda zirimo ishinzwe imibereho myiza y’abaturage (MINALOC), ishinzwe uburezi (MINEDUC), ishinzwe iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) n’ishinzwe ubuzima (MINISANTE), ziyemeje gushyiraho ingamba zihamye zigamije guhangana n’ikibazo cya (...)
Nyuma y’umwaka n’amezi abiri Uwimana Jeannine avuwe n’ingabo z’u Rwanda ikibyimba cyari cyaramupfutse isura kikanatuma umuryango we umuha akato, aravuga ko Ingabo z’u Rwanda zamutabaye ubugira kabiri ku buryo atabasha kuzitura.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko abakora mu nzego z’ubuvuzi bo ku mipaka u Rwanda ruhana na Repuburika ya Demokarasi ya Congo (RDC) bagiye gukingirwa bwa mbere Ebola.
107 bo mu Karere ka Huye biganjemo abakecuru, batabonaga cyangwa bakabona ibikezikezi, batangiye kongera kubona nyuma y’igihe kitari gitoya, babikesha kubagwa ishaza ryo mu jisho bari bafite.
Abiga n’abize mu ishami ry’abaganga b’impuguke mu buvuzi rusange, Clinical Medicine, ngo ntibumva impamvu batagaragara ku mbonerahamwe y’imirimo kandi ari ishami rya kaminuza y’u Rwanda.
Tariki ya 18 Mata 2019, i Gahini mu Karere ka Kayonza hazatahwa ku mugaragaro ikigo gikora inyunganirangingo n’insimburangingo zigenerwa abafite ubumuga.
Abaturage bo mu Kagari ka Kigarama mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, barasaba ko ivuriro riciriritse biyujurije ryakwegerezwa amazi, n’abaganga bahagije.
Abaturage bo mu karere ka Kamonyi bari bafite indwara bamaranye igihe kinini zirimo izifata igitsina gabo, udusabo tw’intanga n’izindi barishimira ko bazivuwe nyuma y’uko haje abaganga b’inzobere bakanabavura ku buntu.
Umwana witwa Nzikwinkunda Jackson wavutse muri Gicurasi 2010, abari bamuzi mbere batangazwa no kumubona kuko yabashije gukira ubumuga yavukanye.
Umuryango Rwanda Legacy of Hope wazanye abaganga b’inzobere bazavura ibibyimba byo ku bwonko ahanini bya kanseri ndetse n’izindi ndwara zananiranye, bakabikora ku buntu.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kirehe buvuga ko miliyoni mirongo ine bwaguraga umwuka w’abarwayi azajya agurwa imiti kuko bamaze kwibonera icyuma kiwukora.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko inama ku by’ubuzima yaberaga i Kigali isize hari abafatanyabikorwa bari basanzwe n’abashya biyemeje kugira ibyo bateramo inkunga u Rwanda muri urwo rwego.
Perezida Paul Kagame yashimiye umuryango Nyafurika ufite intego zo gusakaza ubuvuzi burambye kuri bose (Amref Health Africa) ku bw’igihembo wamugeneye.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yakiriye igihembo cyagenewe Perezida Paul Kagame nk’umuyobozi mukuru ushyigikira urwego rw’ubuvuzi kugira ngo bugere kuri bose (Universal Health Coverage Presidential Champion Award).
Umurwayi wiswe ‘London Patient’ yabaye uwa kabiri ukize SIDA, nyuma y’uko mu myaka 10 ishize, hatangajwe umuntu wa mbere wakize iyi ndwara ubusanzwe izwiho kudakira.
Kigali Today yaganiriye n’umuganga witwa Rutangarwamaboko, igamije kubagezaho bimwe mu bimera bivura indwara zitandukanye cyangwa se byari bifite akandi kamaro mu mateka y’Abanyarwanda.