Guhera ku wa Mbere tariki 16/11/2020 kugeza ku wa Gatanu tariki 20/11/2020, inzobere z’abaganga zikora umurimo wo gukosora ubusembwa ku mubiri inyuma, ziri kuvurira ku bitaro bya Kabutare.
Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yabwiye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima(OMS/WHO) ko kanseri y’inkondo y’umura atari iyo kwihanganirwa, kuko yakwirindwa ikanavurwa.
Mu rwego rwo kunoza gahunda yo gutumiza no gukwirakwiza imiti mu gihugu, ubu hashyizweho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibijyanye n’imiti (Rwanda Medical supplier - RMS), kikaba cyaje gisumbura ishami ryari rishinzwe ibyo gutumiza imiti mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC).
Ibyashyizwe ahagaragara ku bushakashatsi bwakozwe ku rukingo rwa COVID-19 byagaragaje ko habonetse urukingo rwa mbere rufite ubushobozi bwo kurinda umuntu kwandura Covid-19 ku kigero cya 90%.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), gitangaza ko mu bigo bigera kuri 27 byavurirwagamo icyorezo cya Covid-19, bitandatu byonyine ubu ari byo bikorerwamo icyo gikorwa naho ibindi bikaba byarafunzwe.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatanze imodoka 21 zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari imwe ku bitaro bishya n’ibifite akazi kenshi kandi biri ahantu hagoye, kugira ngo zifashe gukwirakwiza inkingo no kugenzura ko iyo gahunda yubahirizwa.
Ibitaro bya Gatonde Perezida Paul Kagame yemereye abaturage, bigeze ku kigero cya 99% byubakwa, aho byitezweho gutanga serivise z’ubuvuzi ku baturage bagera ku bihumbi ijana na bitandatu na magana atandatu na mirongo inani 106,680 bitarenze muri Mutarama umwaka utaha wa 2021.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwishingizi (Rwanda Social Security Board -RSSB), kiratangaza ko kugeza tariki ya 30 Ukwakira 2020, ubwitabire bwo kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuweli) umwaka wa 2020/2021, ku rwego rw’igihugu bwari bugeze ku ijanisha rya 81.1%.
Vitiligo cyangwa se indwara y’ibibara nk’uko Abanyarwanda bayita ni indwara ifata uruhu, igatuma rutakaza ibara ryarwo risanzwe, ikarangwa n’amabara y’umweru aza ku ruhu.
Ikigo cya Hyundai Motor Company gicuruza imodoka cyahaye Leta y’u Rwanda ibikoresho byo kwifashisha mu kwirinda no guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 12 Ukwakira 2020, yemeje politiki yo gufasha abakozi bo mu nzego z’ubuzima, kugena amasezerano y’umurimo n’inzego ebyiri (duo practice) aho ashobora gukorera ibitaro bibiri bitandukanye.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu Kane tariki 15 Ukwakira 2020, mu Rwanda abantu 203 bakize COVID-19, haboneka abarwayi bashya 13.
Umuturage witwa Jean Damascene Rutihohora wo mu Karere ka Burera, arishimira urwego agezeho mu mivurire y’uburwayi bwo mu mutwe yari amaranye imyaka myinshi, akaba amaze kugarura icyizere cy’ubuzima abikesha ibitaro bya Butaro byamuvuye nyuma y’uko yari yarabaswe no gusenga Nyabingi yari atunze iwe mu rugo.
Abakecuru n’abasaza bo mu Ntara y’Amajyepfo bavuwe amaso babazwe uburwayi bw’ishaza bakongera kubona, barishimira serivisi begerejwe n’ibitaro bya Kabgayi bivura amaso byabasanze iwabo mu Karere ka Ruhango.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Ukwakira 2020, mu Rwanda abantu 162 bakize COVID-19, haboneka abarwayi bashya 10.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko ibyavuye mu bipimo 400 byafatiwe mu nsengero, mu mihanda no muri siporo rusange ya Car Free Day muri Kigali bigaragaza ko muri abo bantu ntawagaragayemo arwaye COVID-19.
Abashakashatsi batatu bavumbuye virusi itera indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa C izwi nka ‘Hépatite C ni bo batsindiye igihembo cyitiriwe Nobel mu byerekeranye n’ubuvuzi.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel avuga ko abakozi bo kwa muganga, abantu bafite indwara zituma iyo hajemo na covid-19 bashobora guhita bapfa, n’abantu bakuze bafite imyaka 65 kuzamura ari bo bazahabwa ku ikubitiro urukingo rwa COVID-19 nirumara kwemezwa no kugera mu Rwanda.
Ministeri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuvurira abanduye COVID-19 mu ngo ku bantu bari munsi y’imyaka 65 byatumye hirindwa kongera ibigo bikurikirana abanduye kandi binorohereza abagomba kubakurikirana n’ikiguzi cyo kubavura.
Mu gihe abamaze guhitanwa na Covid-19 ku isi barenze miliyoni, agakoresho gakoreshwa mu gupima byihuse Covid-19, kari gukwirakwizwa ku isi ku buryo budasanzwe.
Hari ibimera cyangwa ibiti umuntu abona biteye mu ngo z’abantu, bihari nk’indabo z’umurimbo gusa kuko bigaragara neza ku jisho ariko hari bimwe muri byo, biba atari indabo gusa ahubwo byaba n’umuti ku ndwara nyinshi, cyangwa se bifite akandi kamaro ku buzima bw’umuntu. Muri ibyo bimera harimo icyitwa ‘Neem’, ‘Capucine’ (...)
Umunsi mpuzamahanga w’abahanga mu by’imiti kuri uyu wa 25 Nzeri 2020, usanze abo mu Rwanda bari mu myiteguro yo kwegereza abaturage zimwe muri serivisi baboneraga kwa muganga, harimo iyo gukingira abantu no kuboneza urubyaro.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kiratangaza ko ku wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020, cyakiriye impano y’imyambaro 1,650 igenewe kurinda abaganga bita ku barwayi ba Covid-19, yatanzwe n’igihugu cya Brazil, mu rwego rwo gufasha u Rwanda guhangana n’icyo cyorezo.
Ku wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020 u Rwanda rwakiriye inkunga y’ibikoresho binyuranye byo kurwanya COVID-19, byatanzwe na Leta y’u Bushinwa hamwe n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), gitangaza ko mu bapimwa COVID-19 mu Rwanda, abarenga 70% nta bimenyetso bagaragaza, ibyo bikaba byashoboka ko bavurirwa mu ngo zabo kandi bagakurikiranwa kugeza bakize bitabaye ngombwa ko bajyanwa kwa muganga.
Mu rwego rwo kurwanya Malaria, ubusanzwe mu bigo nderabuzima bya Leta, haba inzitiramibu zihabwa abagore batwite mu gihe baje kwipimisha inda, bakongera kuzihabwa mu gihe baje gukingiza urukingo rw’amezi icyenda nk’uko bisobanurwa na Ndayisabye Viateur, umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Bugesera.
Bamwe mu baganga bo mu bitaro bikuru n’iby’uturere binyuranye byo hirya no hino mu gihugu, basoje amahugurwa y’iminsi ibiri ajyanye no kwiga uburyo barushaho gutanga serivise nziza ku bantu bafite ubumuga baza babagana.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC buvuga ko ubuke bw’ibipimo bya coronavirus burimo gufatwa muri iyi minsi burimo guterwa no kuba abantu bahuye n’abanduye covid-19 batangazwa buri munsi ari bake.
Nyuma y’uko byagaragaye ko umubare w’abanduye indwara ya Coronavirus ugenda wiyongera muri rusange, i Huye hashyizwe santere yo kubavuriramo.
Igihugu cya Korea y’Epfo cyahaye u Rwanda udupfukamunwa ibihumbi 100 two mu bwoko bwa KF94 dufite agaciro k’ibihumbi 100 by’Amadolari ya Amerika (akabakaba miliyoni 97 z’Amafaranga y’u Rwanda), tuzafasha mu guhangana na Covid-19.