U Rwanda rwatorewe kwakira Icyicaro cy’ikigo cya Afurika gishinzwe imiti

U Rwanda rwatorewe kwakira Icyicaro cy’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti (African Medicines Agency - AMA). Ni icyemezo cyafatiwe mu nama Nyobozi y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yabereye i Lusaka muri Zambia.

Inama yari irimo abahagarariye ibihugu bitandukanye bya Afurika yemeje ko u Rwanda rushyirwamo icyicaro cy'ikigo cya Afurika gishinzwe imiti (AMA)
Inama yari irimo abahagarariye ibihugu bitandukanye bya Afurika yemeje ko u Rwanda rushyirwamo icyicaro cy’ikigo cya Afurika gishinzwe imiti (AMA)

AMA ni ikigo cyihariye cy’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe kigamije koroshya no guhuza amabwiriza y’ubuzima mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Biro y’abakuru b’ibihugu bo mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe muri 2019, yemeje amasezerano mashya yo gushyiraho Ikigo Nyafurika gishinzwe imiti (AMA) mu rwego rwo kongerera ubushobozi inzego z’ibihugu zishinzwe kugenzura ibikoresho byo mu rwego rw’ubuzima.

Muri Nzeri 2021, aya masezerano yari amaze kwemezwa n’ibihugu 17 bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, ibyasaga nk’aho inzira ishyiraho iki kigo nyafurika (AMA) ibaye impamo.

Ibyo bihugu byarimo Algeria, Benin, Burkina Faso, Cameroon, Tchad, Gabon, Ghana, Guinea, Mali, Mauritius, Namibia, Niger, u Rwanda, Seychelles, Sierra Leone, Tunisia na Zimbabwe.

Iki kigo kibaye icya kabiri cyo ku rwego rwo hejuru gishinzwe ubuzima muri Afurika, nyuma y’ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara z’ibyorezo (Africa CDC).

Icyorezo cya COVID-19 ni cyo cyabaye imbarutso yo kugaragaza agaciro ko gushyiraho ikigo cya AMA, bishingiye ku kuba ikigo nk’iki cyo kumugabane w’i Burayi, European Medicine Agency (EMA), cyaragize uruhare rukomeye mu rwego rw’ubuzima ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari kirimbanyije.

Iki kigo cyo mu Burayi (EMA) gifite inshingano nk’izo AMA izaba ifite zirimo guhuza uburyo bwo gushyiraho amategeko no kugenzura imiti muri Afurika, bikarushaho kuzana inyungu nyinshi, cyane cyane mu kubaka ubushobozi bwo gukurikirana imikorere y’imiti n’inkingo ndetse n’umutekano mu kubicuruza.

H.E. Amira Elfadil Mohammed, Komiseri Ushinzwe Ubuzima, Ibikorwa by’Ubutabazi n’iterambere ry’imibereho, mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe akaba yarayoboye ibikorwa by’ubuvugizi mu ishyirwaho rya AMA, yashimye uruhare urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe iterambere (AUDA-NEPAD), rwagize kugira ngo hagerwe kuri iyi ntambwe.

Yagize ati: “Komisiyo yishimiye kandi inkunga y’Urwego rw’ikigo nyafurika gishinzwe iterambere (AUDA-NEPAD) n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ndetse n’abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu kugera kuri iyi ntambwe ikomeye.”

U Rwanda rwatorewe kwakira Icyicaro cya AMA, mu gihe ku ya 23 Kamena 2022, Perezida Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa Uruganda rukora inkingo mu Cyanya cyahariwe Inganda kiri i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Gahunda yo gukorera mu Rwanda inkingo za Covid-19 yatangiye kuvugwa mu ntangiriro z’umwaka ushize. Ibihugu by’u Rwanda na Sénégal ni byo byo muri Afurika byayinjiyemo ku ikubitiro.

Perezida Paul Kagame yavuze ko iki gikorwa cyo gutangira kubaka uru ruganda ari intambwe ikomeye mu buvuzi buteye imbere.

Iki kigo cya AMA, kizagira uruhare rukomeye, mu guhuza no gushimangira ibikorwa birimo imishinga igikomeje gukorwa, nka gahunda ya Afurika yo guhuza imiti n’ubuvuzi, yatewe inkunga na Banki y’isi kuva mu 2011, kugira ngo ihuze amabwiriza agenga ibicuruzwa byo mu rwego rw’ubuzima, akenshi wasangaga bikorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

AMA kandi izongera ubushobozi bw’inzego z’Ibihugu zishinzwe ubugenzuzi bw’imiti, guhanahana amakuru n’ibindi.

AMA ifatwa nk’ikigo kizafasha umugabane wa Afurika mu kurinda no guteza imbere ubuzima rusange, nyuma y’aho ikigo cya Africa CDC cyagize uruhare mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mbanje gushimira aboyobozi badahwema kandi bahora batekereza icyagiriha Africa yacu akamaro.Kubwanjye nibyiza cyane bikaba akarusho ko RWANDA bigiye kuba igicumbi kiki kigo.turiteguye nkabanyarwanda kandi turashoboye. Degree zitwemerera gutanga umusanzu ngo ikigo gitere imbere turazifite ahubwo bitinda.murakoze

NSHIMIYIMANA theogene yanditse ku itariki ya: 18-07-2022  →  Musubize

Mbanje gushimira aboyobozi badahwema kandi bahora batekereza icyagiriha Africa yacu akamaro.Kubwanjye nibyiza cyane bikaba akarusho ko RWANDA bigiye kuba igicumbi kiki kigo.turiteguye nkabanyarwanda kandi turashoboye. Degree zitwemerera gutanga umusanzu ngo ikigo gitere imbere turazifite ahubwo bitinda.murakoze

NSHIMIYIMANA theogene yanditse ku itariki ya: 18-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka