Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga buratangaza ko guhemba abakozi amafaranga menshi buri kwezi bidindiza iterambere ry’ibitaro, icyifuzo kikaba ari uko abakozi bagengwa n’amasezerano bujuje ibisabwa bashyirwa mu myanya y’akazi bagahembwa na Leta.
Ibitaro bya Gatonde biherereye mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mata 2021 ku nshuro ya mbere, byatangiye kwakira abarwayi bahivuriza.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko hari abahanga mu gukora imiti n’inkingo aherutse kuganira na bo, bamugaragariza ubushake bafite bwo kuza kubikorera ku mugabane wa Afurika.
Perezida Paul Kagame ari mu bayobozi ba Afurika baza kuganira ku ikorwa ry’inkingo muri Afurika. Biteganyijwe ko iyo nama itangira tariki 12 kugeza 13 Mata 2021, ikaba yarateguwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), hamwe n’Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara muri Afurika (Africa CDC).
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita Buzima (WHO/OMS), yanenze uburyo bubabaje inkingo zikwirakwizwamo kuko we yavuze ko harimo “ubusumbane bukabije” hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021, mu Rwanda umuntu umwe yitabye Imana yishwe na COVID-19 yuzuza umubare w’abantu 306 bamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda. Habonetse abanduye bashya 155, abayikize ni 141 mu gihe abakirwaye bose hamwe ari 1,338. Uwapfuye ni umugore (...)
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, aratangaza ko Leta y’u Rwanda yaguze kandi yamaze kwishyura inkingo za COVID-19 zisaga ibihumbi 500 zo mu bwoko bwa AstraZeneca ku buryo abahawe urukingo rwa mbere bazanahabwa ku gihe urwa kabiri.
Urwego rushinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda(RSSB) hamwe n’Ikigo cyigenga cyita ku buzima Health Sector Collective Outreach (HESCO), byashoje ubukangurambaga bw’iminsi itanu bwo gufatanya n’Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC) gutanga amaraso.
Umubyeyi witwa Hagumirema Déogratias wo mu Kagari ka Nkora, Umurenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro arishimira ko umwana we atangiye koroherwa, nyuma y’uko abonye ubufasha bw’imiti n’amavuta, ubu ngo uburibwe bukaba butangiye kugabanuka.
Tariki 20 Werurwe buri mwaka, isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Isuku yo mu Kanwa. Bitwayiki Léandre, umwe mu bahanga mu buvuzi bwo mu kanwa avuga ko kugirira isuku mu kanwa ari ingenzi mu kwirinda uburwayi bwose bushobora kwibasira akanwa muri rusange ndetse n’amenyo by’umwihariko.
Minisitiri w’Ubuzima (MINISANTE) Dr. Daniel Ngamije aratangaza ko urukingo rwa AstraZeneca nta kibazo kidasanzwe rwateye Abanyarwanda bamaze kuruhabwa kuva igikorwa cyo gukingira COVID-19 cyatangira mu Rwanda.
Gloriose Mukagatare w’imyaka 59 y’amavuko yamenye ko arwaye kanseri y’inkondo y’umura muri Mutarama 2021, none agiye kugera muri Mata yarabuze ubushobozi bumujyana ku bitaro by’i Kanombe.
Muri gahunda ikomeje yo gukingira Covid-19 mu gihugu hose, kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Werurwe 2021 hakingiwe abanyenganda n’abakozi bazo mu gice cyahariwe inganda i Kigali cyitwa Special Economic Zone(SEZ) barenga 1,278.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyihaye intego yo kuzamura umubare w’abagabo bisiramuje bakava kuri 40% bakagera byibuze kuri 70%.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko mu bakingiwe COVID-19 kuri uyu wa Kane tariki 11 Werurwe 2021 harimo abakorera mu ma Hoteli yo muri Kigali, harimo n’azakira abazitabira inama ya #CHOGM2021.
Rayvanny, umwe mu nkingi za mwamba mu nzu itunganya umuziki Wasafi ya Diamond Platinums wo muri Tanzania, yafunguye inzu ye bwite ifasha abahanzi mu muziki.
Bwanyahinga François w’imyaka 109 wo mu Murenge wa Shangasha mu Karere ka Gicumbi, arirahira Perezida wa Repubulika amushimira ko nyuma yo kumugezaho ibikorwa remezo binyuranye ngo amuhaye n’urukingo rwa COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko igiteranyo cy’imibare y’abakingiwe COVID-19 mu turere kiragaragaza ko abahawe urukingo mu minsi ibiri ishize bose hamwe ari 158,898.
Mu gikowa cyo gukingira Covid-19 mu Karere ka Bugesera, hateguwe ahantu 16 ho gukingirira abantu bari mu byiciro bitandukanye batanga serivisi zisaba guhura n’abantu benshi. Aho abantu bikingiriza ni ku bitaro by’Akarere ka Bugesera ndetse no ku bigo nderabuzima 15 bibarizwa muri ako Karere.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije amaze gukingirwa COVID-19. Ni mu muhango wo gutangiza gahunda yo gukingira iki cyorezo uri kubera mu Bitaro bya Masaka biherereye mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko bishimishije kubona ibihugu bitandukanye bya Afurika bimaze kugeramo inkingo z’icyorezo cya COVID-19 kimaze iminsi gihangayikishije isi.
Bamwe mu Bayapani binubiye gufatirwa ibipimo mu kibuno mu gihe binjiye mu Bushinwa, hakaba n’abavuze ko ubu buryo bwo gupima bwabateye guhungabana.
Perezida Paul Kagame yavuze ko hari ibihugu bigaragaza ukwikunda no kwirebaho mu kugura inkingo za COVID-19, ibyo yise uburyarya kuko binyuranyije na gahunda izwi nka Covax yashyizweho igamije gufasha ibihugu bikennye kubona inkingo.
Ubuyobozi bw’Ikigo Zipline Rwanda gifite utudege tutagira abapilote, butangaza ko bwatangiye gukora ingendo z’ijoro mu bikorwa byo gutwara imiti n’amaraso, bikaba bigiye gukorwa nyuma yo kubona icyangombwa kibemerera gukora nijoro.
Ndagijimana Joseph uyobora sosiyete ya Zipline mu Rwanda izwiho kugira utudege duto tudatwarwa n’abapilote avuga ko iki kigo cyamaze kwitegura gukwirakwiza inkingo za COVID-19 mu Ntara no kuzigeza ku bitaro ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima aho zizajya zitwarwa mu bukonje zikenera.
Mu gihe isi yose izirikana uburwayi bwa Kanseri tariki ya 4 Gashyantare buri mwaka, umunsi wahariwe kwita ku ndwara za kanseri, ibitaro bya Butaro bikomeje ubukangurambaga mu rwego rwo gusaba abaturage kwisuzumisha no kwivuza kare abantu bakareka imyumvire yo guhora bikanga amarozi mu gihe barwaye.
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje akamaro ko guhora abantu bisuzumisha kuko bibafasha kubaho neza no kuvurwa hakiri kare igihe babasanzemo uburwayi.
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Nyagatare, Maj Dr Ernest Munyemana, avuga ko habonetse imbangukiragutabara 15 serivisi z’ubuvuzi zarushaho kuba nziza.
Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hari urutonde rw’ibiribwa byiganjemo imbuto z’amoko menshi ndetse n’imiti, rukomeje gukwirakwizwa n’abantu bavuga ko bitangirwa ahavurirwa Covid-19.
Minisitiri Ubuzima Dr Ngamije Daniel avuga ko tariki ya 15 Gashyantare 2021 u Rwanda ruzakira inkingo za COVID-19 za mbere zo mu bwoko bwa Phizer zibarirwa mu bihumbi 102, naho mu mpeza z’ukwezi kwa Gashyantare u Rwanda rwakire izindi nkingo zo mu bwoko bwa AstraZenica ibihumbi 996.