Nyaruguru: Amavuriro mato atatu yamaze guhabwa ubushobozi bwo gufasha ababyara

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko amavuriro atatu mato (postes de santé) yo mu Karere ka Nyaruguru yamaze gushyirwamo ibikoresho bifasha mu gutanga serivise yo kubyaza.

Ivuriro rya Mishungero ubu rishobora gutanga na serivise yo kubyaza
Ivuriro rya Mishungero ubu rishobora gutanga na serivise yo kubyaza

Ni nyuma y’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yabyemereye abivuriza ku mavuriro mato yo mu Tugari duturiye imipaka, ubwo yaganiraga n’abaturage bahagarariye abandi mu Murenge wa Ruheru, tariki 8 Nzeri 2020.

Icyo gihe yagize ati “Ni amavuriro mato agiye guhabwa ubushobozi bwo kubyaza, mu buryo budahambaye cyane. Ashobora kuvura amenyo, ashobora kuvura amaso, gusiramura no gutanga ubuvuzi bundi busanzwe. Ni inyigo iri gukorwa, ngira ngo nta n’ukwezi kugomba gushira ngo ibigomba gutunganywa bibe byatunganye.”

Emmanuel Murwanashyaka, umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, avuga ko n’ubwo utugari dukora ku mupaka no ku ishyamba rya Nyungwe muri Nyaruguru ari 22, utwubatsemo amavuriro matoya tukaba 21, amavuriro matoya yandi azashyirwamo ibikoresho ni 12.

Ayamaze gushyirwamo ibyo bikoresho ni ayo mu Tugari twa Mishungero na Ruhinga mu Murenge wa Nyabimata, na Cyanyirankora mu Murenge wa Kivu.

Atazashyirwamo izo serivise ni ari hafi y’ibigo nderabuzima.

Uyu muyobozi anavuga ko gushyira ibikoresho mu mavuriro asigaye bizatwara miliyoni 99.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka