Kwiyongera kw’ababyaza b’umwuga byagabanyije impfu z’ababyeyi

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko impfu z’ababyeyi zagabanutse mu buryo bugaragara kubera ababyaza b’umwuga biyongereye ku buryo buri vuriro nibura rifite umwe.

Prof Condo Jeanine avuga ko kwiyongera kw'ababyaza b'umwuga byatumye impfu z'ababyeyi zigabanuka
Prof Condo Jeanine avuga ko kwiyongera kw’ababyaza b’umwuga byatumye impfu z’ababyeyi zigabanuka

Byavugiwe mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ababyaza, cyabaye kuri uyu wa 6 Gicurasi 2019, kikaba cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego z’ubuzima, abanyeshuri biga ububyaza n’ababukora mu mavuriro atandukanye.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), Prof Condo Jeanine, yavuze ko kuba izo mpfu z’ababyeyi zaragabanutse byavuye ku kubona ababyaza mu mavuriro yose yo mu gihugu.

Yagize ati “Ababyeyi bapfaga babyara bavuye kuri 750 ku bihumbi 100 ubu bakaba bageze kuri 210 ku bihumbi 100, ni intambwe nziza. Byatewe n’uko iyi gahunda y’ababyaza turimo kuyiteza imbere, ubu muri buri vuriro hakaba hari nibura umubyaza umwe”.

Arongera ati “Ubu turimo gukorana cyane na Minisiteri y’Uburezi ku buryo muri iryo shami higa benshi natwe tugahita tubafata kuko bagikenewe. Kugeza ubu dufite ababyaza babyize barenga ibihumbi bibiri ariko turimo guhugura n’abandi ndetse hari n’abo twohereza mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza mu kubongerera ubushobozi”.

Ibirori byitabiriwe n'abantu batandukanye
Ibirori byitabiriwe n’abantu batandukanye

Prof Condo avuga kandi ko MINISANTE yongereye ubugenzuzi mu mavuriro kugira ngo serivisi zikomeze kuba nziza, hirindwa ko haba uburangare bwateza impfu z’ababyeyi cyangwa abana.

Umuyobozi w’ihuriro ry’ababyaza mu Rwanda, Josephine Murekezi, avuga ko kugeza ubu ababyaza bakiri bake ugereranyije n’abakenewe nk’uko biteganywa.

Ati “Ubundi umugore uri ku nda ugiye kubyara agomba kuba ari kumwe n’umubyaza umwe, mu gihe cyo kubyara akabyazwa n’ababyaza babiri kuko hagomba kubamo uwakira umwana. Hanyuma umubyaza umwe agakurikirana abagore umunani bamaze kubyara ndetse n’abana babo”.

“Mu Rwanda rero ibyo ntiturabigeraho kubera ubuke bw’ababyaza b’umwuga. Aho bishoboka ni mu bitaro bike bikuru byo mu Mujyi wa Kigali gusa, ahandi akenshi hitabazwa abaganga basanzwe”.

Ku bavuga ko ababyaza bashya bahabwa ikizamini kibananiza ntibemererwe gukora uwo mwuga, Murekezi avuga ko abo bigora ari abatarabyize.

Ati “Ababyaza b’umwuga tugira ni abarangije icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1), abo akenshi baba barize mu Rwanda, ntabwo ikizamini kibananira. Abo bigora ni abazana impamyabushobozi z’ahandi z’amashuri yisumbuye akenshi bataranize igiforomo, bakora bagatsindwa”.

Akomeza avuga ko mu rwego rw’ubuvuzi bisaba ubwitonzi buhagije kuko ntawukora umwuga wo kuvura atarabyigiye kandi akanakora ikizamini kigaragaza ubushobozi bwe.

Josephine Murekezi, umuyobozi w'ihuriro ry'ababyaza mu Rwanda
Josephine Murekezi, umuyobozi w’ihuriro ry’ababyaza mu Rwanda
Ababyeyi batwite baboneyeho kwipimisha
Ababyeyi batwite baboneyeho kwipimisha
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza Cyane.Ariko ntimukamere nka yamadini aba ashaka gusenya ayandi.none c ubwo abize hanze nibo batsindwa gusa,uretse briefing muha abakoresha pratique ko bafacilitatinga abize mu Rda ngo bapenarize abize muhanze mu rwego rwo kugaragaza ko abize hanze ntacyo bazi.
Kd bibaye clear ntawabatsinda kuko amashuri yo hanze muvuga yigisha kurenza nayaha mu Rwanda.

Lili yanditse ku itariki ya: 7-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka