Hari abarimu bagiye gushyirwa mu myanya badakoze ibizamini by’akazi

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko mu mashuri hari icyuho kinini cy’abarimu ku buryo hari abagiye gushyirwa mu myanya mu buryo budasanzwe, bagatangira kwigisha batabanje gukora ibizamini by’akazi.

Ibyo ni ibitangazwa na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, aho avuga ko ibizamini bitwara umwanya munini n’abarimu ntibabitsinde ari benshi kandi amashuri yaratangiye, mu gihe ubu ngo hakenewe abarimu bashya 18,000.

Minisitiri Uwamariya avuga ko basabye uburenganzira bwo kugira ngo bahe akazi abarimu mu buryo budasanzwe kuko hakenewe benshi kugira ngo babashe kuziba icyuho gihari.

Agira ati “Amashuri atangira muri Mutarama uyu mwaka twari dufite icyuho cy’abarimu 7,000 bikaba byaratewe n’uko mu kwezi k’Ukuboza 2019 hakoreshejwe ikizamini hatsinda 2% gusa. Muri Nyakanga habaye ibindi bizamini hatsinda 15% by’abakenewe, ubu rero twatangiye gukoresha uburyo budasanzwe kuko dukeneye abarimu benshi”.

Ati “Twasabye uburenganzira muri Komisiyo y’abakozi ba Leta, batwemerera gushaka abakozi mu buryo budasanzwe, ubu turimo kugendera ku ndangamanota zigaragaza uko batsinze mu mashuri hanyuma bashyirwe mu kazi. Kugeza ubu harabura abarimu 18,000 ari bo turimo gushaka muri ubwo buryo bwihariye, tuzabaha amasezerano y’akazi amara umwaka kugira ngo tubanze turebe uko bitwara hanyuma tuzabinjize neza mu mwuga w’ubwarimu”.

Yongeraho ko icyo cyemezo cyafashwe kuko babonaga abatsinda ibizamini by’akazi ari bake cyane kandi abana bari mu mu mashuri bakeneye abarimu, bikaba imbogamizi. Umwaka bahawe ngo uzaba ari uwo kureba niba ibyagaragaye mu mpapuro bijyanye n’ibyo bakora.

Icyo cyemezo kandi ngo kirareba abarimu bo mu Karere ka Rusizi batabashije gukora ikizamini bariyandikishije, kuko cyakozwe bari muri Guma mu rugo, nk’uko Minisitiri Uwamariya abisobanura.

Ati “Abarimu ba Rusizi bari baratanze ibyangombwa ntibabashe gukora ikizamini muri Nyakanga kimwe n’abandi kubera Guma mu rugo, na bo turimo kubarebera indangamanota muri bwa buryo bwihariye, kuko batari gukora ikizamini bonyine. Iki gikorwa dukoze cyo kureba indangamanota ni kuri iki cyiciro gusa kugira ngo tubashe kuziba icyuho cy’abo barimu 18,000 ubundi hakazakomeza uburyo bw’ibizamini”.

Mu gukomeza gukemura icyo kibazo cy’abarimu bake kandi, Minisiteri y’Uburezi ngo irimo gufata n’abize ibindi muri za kaminuza, nka siyansi n’ibindi, bajye mu mwuga w’ubwarimu kuko ngo harimo abahanga, bakazahabwa amahugurwa abafasha kumenya kwigisha ibyo bazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 114 )

Muzanibuke ko umuntu atanga icyo afite. Rega nabarimo ni amaburakindi babonye umwanya bakwigendera mugasigarana abatarakoze ibizamini

Edy yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

murakoze mudukorere ubuvugizi ku abarimu tumaze umwaka twigisha kuva 07/01/2020 ko mu mwaka utaha taliki 01/01/2021 natwe twazabona amabaruwa yakazi yaburundu kandi mudusubize mugihe kitarambiranye murakoze cyane

nsengiyera anaclet yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

We are happy to great all of you in the name of jesus christ as our saviour. we have recommendations related to primary teachers who works teaching in this year 2020 since january that we did not get approved afectation letters if it is possible you may help us in order to get them at the end of this month i meam in january 2021 thank you a lot.

nsengiyera anaclet yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Ngo bakoresha ibizame bagatsindwa? Hagatsina 1%? Hahahahaaaaaa, Reb yabaye bazivamo tu. Ibibyerekana itekinika mbere yuko barangiza amasomo kuko nubundi barangiza ntacyo bazi so nabo ntacyo bazatanga.

jo yanditse ku itariki ya: 5-12-2020  →  Musubize

Njye mbona bakabanje abantu bose bize uburezi imyanya yasigara bakabona gushyiramo abize ibindi bagendeye ku ndangamanota zabo.

Théogène yanditse ku itariki ya: 5-12-2020  →  Musubize

Iyi gahunda ninyamibwa rwose kuko nkumuntu ubarengeje imyaka irenze 2. AVuye kuntebe yishuri biba bigoran ye gu passin

Arihafi Malachie yanditse ku itariki ya: 5-12-2020  →  Musubize

Nonese iyo abantu bahawe exam bagatsindwa ufata umwanzuro wo gukuraho exam .maze ugaha akazi abatagashoboye

Nsaguye Emmanuel yanditse ku itariki ya: 5-12-2020  →  Musubize

Ushobora kuba Uzi ibintu ariko kuko byiswe ikizamini ukabitsindwa. Ntimuzi ikizamini mwa bantu mwe? Uzarebeko namwe akazi batazagashobora.

Alias yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Nonese ukekako diploma baba barabonye ziba ari gift babahaye? Ikizami kiba ari ikizami cyane iyo ubajijwe nutarakwigishije

Ju yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Ko mbona bikaze!!!!
Kugendera ku manota nabyo rero bizazanamo udushya twinshi cyane ko kuba umuntu afite amanota menshi kundangamanota ye ntibisobanura ubushobozi bwo gutanga ubumenyi afite.

Uziko umuntu agira firts class honor hanyuma yajya gupiganira akazi akabona 12% ahubwo uwagize pass ugasanga ari muri 80??

Jules yanditse ku itariki ya: 5-12-2020  →  Musubize

Murakoze njye ukombyumva numva mwabanza mugashyira abatsinze mumyanya kuko harabataragera mukazi bagitegereje ubu ntibazi igihe bazatangirira
Ubundi abandi mukagendera kumanota babonye mukizamini byakazi kuko biba byiza

Manishimwe Florence yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Simpamya ko ibi ari ukuri kuko akenci iyo hatabayemo uburiganya uko abantu barushanwa mumanota yishuli ninako bakurikirana mubijyanye namanota yikizami cyakazi. Ubu buryo budasanzwe reka tubwizere kuko bazabanza kureba performance zabo mugihe kingana na 1yr.nibasanga badashoboye bazareba igikwiye cyakorwa ngo uburezi bwifuzwa bukomeze kugerwaho.

Alias yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka