Hari abarimu bagiye gushyirwa mu myanya badakoze ibizamini by’akazi

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko mu mashuri hari icyuho kinini cy’abarimu ku buryo hari abagiye gushyirwa mu myanya mu buryo budasanzwe, bagatangira kwigisha batabanje gukora ibizamini by’akazi.

Ibyo ni ibitangazwa na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, aho avuga ko ibizamini bitwara umwanya munini n’abarimu ntibabitsinde ari benshi kandi amashuri yaratangiye, mu gihe ubu ngo hakenewe abarimu bashya 18,000.

Minisitiri Uwamariya avuga ko basabye uburenganzira bwo kugira ngo bahe akazi abarimu mu buryo budasanzwe kuko hakenewe benshi kugira ngo babashe kuziba icyuho gihari.

Agira ati “Amashuri atangira muri Mutarama uyu mwaka twari dufite icyuho cy’abarimu 7,000 bikaba byaratewe n’uko mu kwezi k’Ukuboza 2019 hakoreshejwe ikizamini hatsinda 2% gusa. Muri Nyakanga habaye ibindi bizamini hatsinda 15% by’abakenewe, ubu rero twatangiye gukoresha uburyo budasanzwe kuko dukeneye abarimu benshi”.

Ati “Twasabye uburenganzira muri Komisiyo y’abakozi ba Leta, batwemerera gushaka abakozi mu buryo budasanzwe, ubu turimo kugendera ku ndangamanota zigaragaza uko batsinze mu mashuri hanyuma bashyirwe mu kazi. Kugeza ubu harabura abarimu 18,000 ari bo turimo gushaka muri ubwo buryo bwihariye, tuzabaha amasezerano y’akazi amara umwaka kugira ngo tubanze turebe uko bitwara hanyuma tuzabinjize neza mu mwuga w’ubwarimu”.

Yongeraho ko icyo cyemezo cyafashwe kuko babonaga abatsinda ibizamini by’akazi ari bake cyane kandi abana bari mu mu mashuri bakeneye abarimu, bikaba imbogamizi. Umwaka bahawe ngo uzaba ari uwo kureba niba ibyagaragaye mu mpapuro bijyanye n’ibyo bakora.

Icyo cyemezo kandi ngo kirareba abarimu bo mu Karere ka Rusizi batabashije gukora ikizamini bariyandikishije, kuko cyakozwe bari muri Guma mu rugo, nk’uko Minisitiri Uwamariya abisobanura.

Ati “Abarimu ba Rusizi bari baratanze ibyangombwa ntibabashe gukora ikizamini muri Nyakanga kimwe n’abandi kubera Guma mu rugo, na bo turimo kubarebera indangamanota muri bwa buryo bwihariye, kuko batari gukora ikizamini bonyine. Iki gikorwa dukoze cyo kureba indangamanota ni kuri iki cyiciro gusa kugira ngo tubashe kuziba icyuho cy’abo barimu 18,000 ubundi hakazakomeza uburyo bw’ibizamini”.

Mu gukomeza gukemura icyo kibazo cy’abarimu bake kandi, Minisiteri y’Uburezi ngo irimo gufata n’abize ibindi muri za kaminuza, nka siyansi n’ibindi, bajye mu mwuga w’ubwarimu kuko ngo harimo abahanga, bakazahabwa amahugurwa abafasha kumenya kwigisha ibyo bazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 114 )

Murakoze mineduc ariko harabantu bacikanwe namahirwe yo kudepoza bikunze mwaduha amahirwe tukadepoza

Alias yanditse ku itariki ya: 9-12-2020  →  Musubize

nibyo pe .gusa nibikorwe vuba abana barimo gutakaza umwanya munini batiga .thx very much for this idea....

HANYURWIMFURA JEAN BOSCO yanditse ku itariki ya: 9-12-2020  →  Musubize

Ndabashimiye kubwicyemezo mwafashe ariko ntagira ngo muzarebe kuri diploma aho kureba kundanga manota . Kuko harubwo umuntu abaafite amanota menshi kuri bulleted ariko yaragiye ayakura mugukopera cg nubundi buryo birumvika neza.so ariko mukizamini cya leta ho gukopera ntibijya bikunda gishoboka akaba ariyo mpamvu amanota umuntu aba afite aba anajyanye nubushobozi bwe. Murakoze mugire amahoro!

Mbabazi Clement yanditse ku itariki ya: 9-12-2020  →  Musubize

Nibabahe akazi baze dusangire iyi ntica ntikize twe abamenyereye twakirana umutima kdi bamenye ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ari kudutekerezaho cyane,ntabwo yatuma Minister ngo aze kutubeshya atwizeza ibitangaza.Mudufashe dutegereze twihangana nk intore.

Rwabambari yanditse ku itariki ya: 8-12-2020  →  Musubize

Jye numva mu gushyira mu myanya bajya bitakukiciro urugero nka ba A1 bakareba amanota yimyaka baboneyemo iyi diploma na Ao bakita kuyo yabonye mumyaka ibiri yamyuma yicyo kiciro bakaba ariyo bafata mba numva ari to bifite mumucyo

Alias yanditse ku itariki ya: 8-12-2020  →  Musubize

Final selected list izasohoka ryari kko?

Tuyishime Daniel yanditse ku itariki ya: 8-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka