Hari abarimu bagiye gushyirwa mu myanya badakoze ibizamini by’akazi

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko mu mashuri hari icyuho kinini cy’abarimu ku buryo hari abagiye gushyirwa mu myanya mu buryo budasanzwe, bagatangira kwigisha batabanje gukora ibizamini by’akazi.

Ibyo ni ibitangazwa na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, aho avuga ko ibizamini bitwara umwanya munini n’abarimu ntibabitsinde ari benshi kandi amashuri yaratangiye, mu gihe ubu ngo hakenewe abarimu bashya 18,000.

Minisitiri Uwamariya avuga ko basabye uburenganzira bwo kugira ngo bahe akazi abarimu mu buryo budasanzwe kuko hakenewe benshi kugira ngo babashe kuziba icyuho gihari.

Agira ati “Amashuri atangira muri Mutarama uyu mwaka twari dufite icyuho cy’abarimu 7,000 bikaba byaratewe n’uko mu kwezi k’Ukuboza 2019 hakoreshejwe ikizamini hatsinda 2% gusa. Muri Nyakanga habaye ibindi bizamini hatsinda 15% by’abakenewe, ubu rero twatangiye gukoresha uburyo budasanzwe kuko dukeneye abarimu benshi”.

Ati “Twasabye uburenganzira muri Komisiyo y’abakozi ba Leta, batwemerera gushaka abakozi mu buryo budasanzwe, ubu turimo kugendera ku ndangamanota zigaragaza uko batsinze mu mashuri hanyuma bashyirwe mu kazi. Kugeza ubu harabura abarimu 18,000 ari bo turimo gushaka muri ubwo buryo bwihariye, tuzabaha amasezerano y’akazi amara umwaka kugira ngo tubanze turebe uko bitwara hanyuma tuzabinjize neza mu mwuga w’ubwarimu”.

Yongeraho ko icyo cyemezo cyafashwe kuko babonaga abatsinda ibizamini by’akazi ari bake cyane kandi abana bari mu mu mashuri bakeneye abarimu, bikaba imbogamizi. Umwaka bahawe ngo uzaba ari uwo kureba niba ibyagaragaye mu mpapuro bijyanye n’ibyo bakora.

Icyo cyemezo kandi ngo kirareba abarimu bo mu Karere ka Rusizi batabashije gukora ikizamini bariyandikishije, kuko cyakozwe bari muri Guma mu rugo, nk’uko Minisitiri Uwamariya abisobanura.

Ati “Abarimu ba Rusizi bari baratanze ibyangombwa ntibabashe gukora ikizamini muri Nyakanga kimwe n’abandi kubera Guma mu rugo, na bo turimo kubarebera indangamanota muri bwa buryo bwihariye, kuko batari gukora ikizamini bonyine. Iki gikorwa dukoze cyo kureba indangamanota ni kuri iki cyiciro gusa kugira ngo tubashe kuziba icyuho cy’abo barimu 18,000 ubundi hakazakomeza uburyo bw’ibizamini”.

Mu gukomeza gukemura icyo kibazo cy’abarimu bake kandi, Minisiteri y’Uburezi ngo irimo gufata n’abize ibindi muri za kaminuza, nka siyansi n’ibindi, bajye mu mwuga w’ubwarimu kuko ngo harimo abahanga, bakazahabwa amahugurwa abafasha kumenya kwigisha ibyo bazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 114 )

Ubwo are inderabarezi zucitse amazi ariko ibi byose abasohokamo Ni abagenerwa bikorwa kdi Diplome bagiye nimwe muzibaha byose biragaruka Ku mutée wa MINEDUC.

MWUMVANEZA yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Turashimira cyane mineduc, ariko tubasaba ko mugihe cyo gutanga Imyanya, hazarebwa agace umuntu, atuyemo kuko burya, ningombwa mukongera, Ireme ryuburezi, burya, iyo mwarimu ashizwe, kure yiwabo, biramugora, cyane, Ikode,amatike,ibyokurya...., bityo nireme ry’uburezi, rikahadindirira, murakoze!

Jacaues yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Turashimira minister ,kuko nubundi diprome abo barimu bafite zigaragaza ko batsinze

Kakuze yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Turinginga minisitiri kuzirikana anatomy bize uburezi muri kaminuza A1/A0 baheze mu Mashuri abanza no gufasha abize hanze batize combination.
Abatabare bashyirwe kwigisha mu Mashuri yisumbuye

NESTOR yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Nukuri ndabashimire. Icyo mbasaba nuko mwabashyira mumyanya mukurikije naho bari kuko kujya kure birabagora ugasanga ubuzima bwabo butoroshye ,rero mugerageze mubashyire hafi yiwabo murakoze.

Niyibizi Thierry yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Uko byasa kose ndahamya ntashidkanya ko abantu tutuzi education dufite icyo tuzi ahubwo nimudushyire mumyanya dukore ibyo dusabwa ubundi murebe Ngo umusaruro uraboneka kakahava! Nkubu c ko ubona umuntu afite ubushobozi be kwigisha secondary ark kubera level afite ntibikunde ubwo nkatwe twasabye kwigisha primary Koko murumva byatunaniza iki? Gusa murakoze kutugirira ikizere nkabatarize uburezi kuko turashoboye! Murakoze!

Nishimwe Joseph yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Ndashimira cyane minisiteri y’uburezi
Cyane ko hari nababura amatike yo kujya mubizamini,kandi burya umurimo ntugaragarira mumpapuro ahubwo ibyo ukora kumurimo ushinzwe.
Ireme ry’iburezi kandi rikubiyemo byinshi.

Muragijeuezu Leonce yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Ndashimira cyane minisiteri y’uburezi
Cyane ko hari nababura amatike yo kujya mubizamini,kandi burya umurimo ntugaragarira mumpapuro ahubwo ibyo ukora kumurimo ushinzwe.
Ireme ry’iburezi kandi rikubiyemo byinshi.

Muragijeuezu Leonce yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Ndashimira cyane minisiteri y’uburezi
Cyane ko hari nababura amatike yo kujya mubizamini,kandi burya umurimo ntugaragarira mumpapuro ahubwo ibyo ukora kumurimo ushinzwe.
Ireme ry’iburezi kandi rikubiyemo byinshi.

Muragijeuezu Leonce yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Mwiriwe, igitekerezo change nuko ibyo gushaka abarimu byaharirwa ubuyobozi bw’uturere nkuko byahozeho mumyaka nk’itatatu ishize. Kuko Mineduc na REB Aho babifatiye byagaragaye ko kwangaja umwarimu bitwara igihe kirekire kandi mugihe ataraza abanyeshuri baba barimo kudindira. Ariko bihariwe uturere tugafatanya n’imirenge n’ibigo by’amashuri byakwihuta. Hanyuma REB na Mineduc bagatanga amabwiriza akurikizwa, ubundi bagahabwa raporo yuko byakozwe.
Mbona byakoroha, bikihuta kandi bigahenduka.
REB na Mineduc bikajya bigenzura uturere uko tubishyira mubikorwa

Ndangamira Thaddee yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Muvandimwe, mwirengagije ko igihe byakorewe muturere bitigeze bibamo umucyo kuko RUSWA yavuzaga ubuhuha? Ibyiza bigume muri REB naho byakererwa gake, ariko bigasohoka byizewe byaba ari byiza.

NDIKUMWENAYO Daniel yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Muvandimwe, mwirengagije ko igihe byakorewe muturere bitigeze bibamo umucyo kuko RUSWA yavuzaga ubuhuha? Ibyiza bigume muri REB naho byakererwa gake, ariko bigasohoka byizewe byaba ari byiza.

NDIKUMWENAYO Daniel yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Ibi bizagira umusaruro ufatika Kandi muzabibona kuko hari abashomeri benshi bize neza ariko batize uburezi, urugero: haruwize isomo rimwe mu mashuli yisumbuye agakomeza na kaminuza iryo somo,bene uwo muntu byanze bikunze ntaho wahera uvugako ntacyo azi.muri make abari umu specialist muri iryo somo kuko aba yararihereye hasi.byanze bikunze iyo wize isomo uritsinda neza mu ishuli ntiwavugako utarizi kuko akenshi umwana utsinda neza asobanurira bagenzibe.ntabwo waba warasobanuriraga bagenzi bawe isomo watsinze ngo unanirwe kuryigisha. Ndashima ministiri nabo bafatanyije kuyobora ubushishozi nagize.

Alphonse yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Ndashimira minister kuri iki cyemezo kiza.
Kuko Aho twize mubigo bikomeye wasangaga twigishwa cyane naba Engineers nabize pure science.
Ngasanga iki kizafasha cyane kuzamura ireme ry’ uburezi .ariko kdi hakwiye kureba kugashahara kugirango nuwo utarize uburezi azatange ibyo afite kdi akabirambamo.

Alias yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Uretse no kuba hari carence y’abarimu ikomeye. Twibuke ko bariya barimu bize mu bigo bya leta bifite credibility, ntibyorohera abenshi kuzenguruka uturere badepoza banakora ibizamini kubera amikoro. Nibiramuka bikunze ko binjizwa mu kazi ntagukora ibizamini bizagirwe gahunda ihoraho kuko baba bahawe impamyabumenyi bazitsindiye. Icyakora nibaha akazi abatarize kwigisha bage bakora ibizamini.

Ernest TUYISHIMIRE yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka