Hari abarimu bagiye gushyirwa mu myanya badakoze ibizamini by’akazi

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko mu mashuri hari icyuho kinini cy’abarimu ku buryo hari abagiye gushyirwa mu myanya mu buryo budasanzwe, bagatangira kwigisha batabanje gukora ibizamini by’akazi.

Ibyo ni ibitangazwa na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, aho avuga ko ibizamini bitwara umwanya munini n’abarimu ntibabitsinde ari benshi kandi amashuri yaratangiye, mu gihe ubu ngo hakenewe abarimu bashya 18,000.

Minisitiri Uwamariya avuga ko basabye uburenganzira bwo kugira ngo bahe akazi abarimu mu buryo budasanzwe kuko hakenewe benshi kugira ngo babashe kuziba icyuho gihari.

Agira ati “Amashuri atangira muri Mutarama uyu mwaka twari dufite icyuho cy’abarimu 7,000 bikaba byaratewe n’uko mu kwezi k’Ukuboza 2019 hakoreshejwe ikizamini hatsinda 2% gusa. Muri Nyakanga habaye ibindi bizamini hatsinda 15% by’abakenewe, ubu rero twatangiye gukoresha uburyo budasanzwe kuko dukeneye abarimu benshi”.

Ati “Twasabye uburenganzira muri Komisiyo y’abakozi ba Leta, batwemerera gushaka abakozi mu buryo budasanzwe, ubu turimo kugendera ku ndangamanota zigaragaza uko batsinze mu mashuri hanyuma bashyirwe mu kazi. Kugeza ubu harabura abarimu 18,000 ari bo turimo gushaka muri ubwo buryo bwihariye, tuzabaha amasezerano y’akazi amara umwaka kugira ngo tubanze turebe uko bitwara hanyuma tuzabinjize neza mu mwuga w’ubwarimu”.

Yongeraho ko icyo cyemezo cyafashwe kuko babonaga abatsinda ibizamini by’akazi ari bake cyane kandi abana bari mu mu mashuri bakeneye abarimu, bikaba imbogamizi. Umwaka bahawe ngo uzaba ari uwo kureba niba ibyagaragaye mu mpapuro bijyanye n’ibyo bakora.

Icyo cyemezo kandi ngo kirareba abarimu bo mu Karere ka Rusizi batabashije gukora ikizamini bariyandikishije, kuko cyakozwe bari muri Guma mu rugo, nk’uko Minisitiri Uwamariya abisobanura.

Ati “Abarimu ba Rusizi bari baratanze ibyangombwa ntibabashe gukora ikizamini muri Nyakanga kimwe n’abandi kubera Guma mu rugo, na bo turimo kubarebera indangamanota muri bwa buryo bwihariye, kuko batari gukora ikizamini bonyine. Iki gikorwa dukoze cyo kureba indangamanota ni kuri iki cyiciro gusa kugira ngo tubashe kuziba icyuho cy’abo barimu 18,000 ubundi hakazakomeza uburyo bw’ibizamini”.

Mu gukomeza gukemura icyo kibazo cy’abarimu bake kandi, Minisiteri y’Uburezi ngo irimo gufata n’abize ibindi muri za kaminuza, nka siyansi n’ibindi, bajye mu mwuga w’ubwarimu kuko ngo harimo abahanga, bakazahabwa amahugurwa abafasha kumenya kwigisha ibyo bazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 114 )

ESE aba barimu bazamara uriya mwaka badahemnwa arikuriya ntawagakora twajya mubindi kuko gukorera ubusa abantu barabihaze.

Theophile yanditse ku itariki ya: 8-12-2020  →  Musubize

ESE aba barimu bazamara uriya mwaka badahemnwa arikuriya ntawagakora twajya mubindi kuko gukorera ubusa abantu barabihaze

Theophile yanditse ku itariki ya: 8-12-2020  →  Musubize

Iyo gahunda ninziza nyakubahwa minister turagushimiye cyane kuri uwo mwanzuro

Fofo yanditse ku itariki ya: 8-12-2020  →  Musubize

Iyo gahunda ninziza nyakubahwa minister turagushimiye cyane kuri uwo mwanzuro

Fofo yanditse ku itariki ya: 8-12-2020  →  Musubize

Nigute umuntu azigisha atakoze exam ngo mumenye level yibyo agiye kwigisha ikigero abyumvamo ibyiza mwabategurira test mbere yuko binjira mukazi

NDAMAGE THEOGENE yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Can you think about foreigners living in Rwanda? There are people from outside of Rwanda who could help but still they confront to the lack id.

Vava yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

MUTUBARIZE BIZASOHOKA RYARI KO TWAHEZE MUGIHIRAHIRO.NIBASOHORE KD BAZHERE KURI 55

NYANDWI JEAN BOSCO yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Nk’abantu bacikanywe kudepoza nta yandi mahirwe bahabwa?

Alphonsine yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Ni byiza cyane pe! Mudufashe dukeneye akazi. Hakwiriwe no gutekerezwa ku barezi byagiye level badahemberwa

Jacqueline yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Ndabaramukije cyne.
Mineduc
Mwarebye kure
Gusa
Njye nkigitekerezo natanga
Nuko mu gushyira abarimu mu myanya hatarebwa cumulative average umuntu yagize
Ahubwo njye numva byarushaho kuba byiza
Barebye module (isomo) umuntu yasabye kwigisha noneho bakareba amanota arifitemo
Kuko hari gihe aba yarize modules 12 (urugero) ariko akagira amanota menshi muri ebyiri zonyine.mbese iryo yasabye ukabona afite low marks
So,this also should be considered.

Donat yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Ndabaramukije cyne.
Mineduc
Mwarebye kure
Gusa
Njye nkigitekerezo natanga
Nuko mu gushyira abarimu mu myanya hatarebwa cumulative average umuntu yagize
Ahubwo njye numva byarushaho kuba byiza
Barebye module (isomo) umuntu yasabye kwigisha noneho bakareba amanota arifitemo
Kuko hari gihe aba yarize modules 12 (urugero) ariko akagira amanota menshi muri enyiri zonyine.

Donat yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Njye nahuye nakarengane mu burezi rero nabagiye kuza nibaze bakubitwe nabo

alpha yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka