Ibyo ni ibitangazwa na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, aho avuga ko ibizamini bitwara umwanya munini n’abarimu ntibabitsinde ari benshi kandi amashuri yaratangiye, mu gihe ubu ngo hakenewe abarimu bashya 18,000.
Minisitiri Uwamariya avuga ko basabye uburenganzira bwo kugira ngo bahe akazi abarimu mu buryo budasanzwe kuko hakenewe benshi kugira ngo babashe kuziba icyuho gihari.
Agira ati “Amashuri atangira muri Mutarama uyu mwaka twari dufite icyuho cy’abarimu 7,000 bikaba byaratewe n’uko mu kwezi k’Ukuboza 2019 hakoreshejwe ikizamini hatsinda 2% gusa. Muri Nyakanga habaye ibindi bizamini hatsinda 15% by’abakenewe, ubu rero twatangiye gukoresha uburyo budasanzwe kuko dukeneye abarimu benshi”.
Ati “Twasabye uburenganzira muri Komisiyo y’abakozi ba Leta, batwemerera gushaka abakozi mu buryo budasanzwe, ubu turimo kugendera ku ndangamanota zigaragaza uko batsinze mu mashuri hanyuma bashyirwe mu kazi. Kugeza ubu harabura abarimu 18,000 ari bo turimo gushaka muri ubwo buryo bwihariye, tuzabaha amasezerano y’akazi amara umwaka kugira ngo tubanze turebe uko bitwara hanyuma tuzabinjize neza mu mwuga w’ubwarimu”.
Yongeraho ko icyo cyemezo cyafashwe kuko babonaga abatsinda ibizamini by’akazi ari bake cyane kandi abana bari mu mu mashuri bakeneye abarimu, bikaba imbogamizi. Umwaka bahawe ngo uzaba ari uwo kureba niba ibyagaragaye mu mpapuro bijyanye n’ibyo bakora.
Icyo cyemezo kandi ngo kirareba abarimu bo mu Karere ka Rusizi batabashije gukora ikizamini bariyandikishije, kuko cyakozwe bari muri Guma mu rugo, nk’uko Minisitiri Uwamariya abisobanura.
Ati “Abarimu ba Rusizi bari baratanze ibyangombwa ntibabashe gukora ikizamini muri Nyakanga kimwe n’abandi kubera Guma mu rugo, na bo turimo kubarebera indangamanota muri bwa buryo bwihariye, kuko batari gukora ikizamini bonyine. Iki gikorwa dukoze cyo kureba indangamanota ni kuri iki cyiciro gusa kugira ngo tubashe kuziba icyuho cy’abo barimu 18,000 ubundi hakazakomeza uburyo bw’ibizamini”.
Mu gukomeza gukemura icyo kibazo cy’abarimu bake kandi, Minisiteri y’Uburezi ngo irimo gufata n’abize ibindi muri za kaminuza, nka siyansi n’ibindi, bajye mu mwuga w’ubwarimu kuko ngo harimo abahanga, bakazahabwa amahugurwa abafasha kumenya kwigisha ibyo bazi.
Ibitekerezo ( 114 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko barabura kubanza guha akazi abakoze ibizamini ndetse bakabitsinda ubu bategereje amaso yaheze mukirere none ngo bakeneye abalimu na stock bafite kuri waiting list itarashyirwa mumyanya, REB weee!!!
Murakoze njye mbanjye kubashimira uburyo mudahwema kwita kwireme ryuburezi.GUSA NJYE Mbona abantu batize uburezi barigutuma abanyeshuri biga TTCs bari kuba not MOTIVATED kuko abatarize uburezi bari guhabwa akazi bityo rero abize uburezi bakumva ko ntacyo bimaze kuko usanga utarize uburezi abona akazi uwabwize akakabura bityo rereo njye nkaba nifuza ko mwajya muhera kubize uburezi kuko bo ntibura baba barize METHODOLOGY. MURAKOZE
Ibigo bikomeye Uzi murwanda ninde wakubwiyeko twigishijwe nabize education gusa c ??? Ahubwo bafashe abatarize uburezi gusa bakazahuye ibyangiritse
Ibigo bikomeye Uzi murwanda ninde wakubwiyeko twigishijwe nabize education gusa c ??? Ahubwo bafashe abatarize uburezi gusa bakazahuye ibyangiritse
Byaba byiza barebye no ku Bantu bize kwigisha muri TTC batahabwaga amahirwe yo gupiganwa ku isoko ry umurimo Kandi barize uburezi.babyemerewe vuba nyuma yo gukorerwa ubuvugizi n ama radiyo na za televisiyo zitandukanye,ejobundi mu kwezi kwa Nzeri.kuva TTC zabaho mu Rwanda,ntizirakoresha ibizamini by akazi.
Mutubarize ko abari barashyizwe kuri placement ko byari biteganyijwe ko bagomba gutangira akazi kwitariki 01/12/2020 none ko nanubu amabaruwa abashyira mukazi akaba ataboneka
Icyo gikorwa kigaragaza ryareme ry’uburezi batubwira niryo gukoresha abarimu badafite ubushobozi bwo gutsinda ibyo bagomba kwigisha muri make bazigisha ibyo batazi? Kurinjye ibyo ndabyamaganye hakenewe abarimu bari competitive hatitawe kubize uburezi nibatange ikizamini abafite ubushobozi batsinde naho ibyo NGO ni uburezi ni uguhugura abatsinze kuriethodologie yo gutanga amasomo kuko abize kera baratsindisha kdi abigisha ntibabaga barize uburezi
Ubu buryo nibwiza rwose ntacyo bitwaye kuva bazabanza kubagerageza mugihe cy’umwaka. Gusa hazabeho follow up nyuma kugira ngo abo bizagaragara ko badashoboye bazahugurwa cg bagasezererwa kugira ngo ireme ryuburezi twifuza rikomeze kugerwaho.
Iyo gahunda irakenewe kuko akazi karahari nabagomba kugagorana umurava bariteguye
ese abize uburezi nabo bazabona amasezerano y’umwaka umwe ???.bakagombye guha favor abarimu abize uburezi bakabafata nkaba sous status.hanyuma abatatarize uburezi akaba aribo bazaha amasezerano,y’umwaka, ikindi bashake ukuntu
mwaramutse yakora yishimye ,yibone nkumukozi nkabandi Bose ye kwitinya.
Ibitekerezo byange nibi:
1. Bazahere kubize uburezi
2.Kandi bazakore urutonde rwa Universities nireme zitanga. Babone kugereranya amanita yo kuri Transcript.
3.Bazarebe n’ igihe nagiye barangiriza kwiga.
Numva bagendeye kuri ibyo byagenda neza.
Hhhh,ntagihe nakimwe abarimu batazabura kuko ubu nubwo bagiye gutanga imyanya ntibirengagize ko harabo bazayiha bagata iyo baribarimo.urugero winjiye mu mwuga uri A2 Kandi wigisha muri secondaire .ukomeza kwiga ubona A1&Ao babanje bakazamura abo bayirimo hagahemberwa level bagezeho bakabona gutanga isigaye ko ariho hatazaboneka icyuho kinini cyaneko bafite nuburambe mukazi.murakoze
Njye mbona ibizamini byagumaho gusa ushoboye wese cyane abize science, indimi , humanity, social studies nubwo yaba atari uburezi akemererwa gukora ikizami yatsinda agahabwa akazi nahubundi Reb ntizoroherwa no gufata imyanzuro ya buri kwezi
Njye mbona ibizamini byagumaho gusa ushoboye wese cyane abize science, indimi , humanity, social studies nubwo yaba atari uburezi akemererwa gukora ikizami yatsinda agahabwa akazi nahubundi Reb ntizoroherwa no gufata imyanzuro ya buri kwezi