Hari abarimu bagiye gushyirwa mu myanya badakoze ibizamini by’akazi

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko mu mashuri hari icyuho kinini cy’abarimu ku buryo hari abagiye gushyirwa mu myanya mu buryo budasanzwe, bagatangira kwigisha batabanje gukora ibizamini by’akazi.

Ibyo ni ibitangazwa na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, aho avuga ko ibizamini bitwara umwanya munini n’abarimu ntibabitsinde ari benshi kandi amashuri yaratangiye, mu gihe ubu ngo hakenewe abarimu bashya 18,000.

Minisitiri Uwamariya avuga ko basabye uburenganzira bwo kugira ngo bahe akazi abarimu mu buryo budasanzwe kuko hakenewe benshi kugira ngo babashe kuziba icyuho gihari.

Agira ati “Amashuri atangira muri Mutarama uyu mwaka twari dufite icyuho cy’abarimu 7,000 bikaba byaratewe n’uko mu kwezi k’Ukuboza 2019 hakoreshejwe ikizamini hatsinda 2% gusa. Muri Nyakanga habaye ibindi bizamini hatsinda 15% by’abakenewe, ubu rero twatangiye gukoresha uburyo budasanzwe kuko dukeneye abarimu benshi”.

Ati “Twasabye uburenganzira muri Komisiyo y’abakozi ba Leta, batwemerera gushaka abakozi mu buryo budasanzwe, ubu turimo kugendera ku ndangamanota zigaragaza uko batsinze mu mashuri hanyuma bashyirwe mu kazi. Kugeza ubu harabura abarimu 18,000 ari bo turimo gushaka muri ubwo buryo bwihariye, tuzabaha amasezerano y’akazi amara umwaka kugira ngo tubanze turebe uko bitwara hanyuma tuzabinjize neza mu mwuga w’ubwarimu”.

Yongeraho ko icyo cyemezo cyafashwe kuko babonaga abatsinda ibizamini by’akazi ari bake cyane kandi abana bari mu mu mashuri bakeneye abarimu, bikaba imbogamizi. Umwaka bahawe ngo uzaba ari uwo kureba niba ibyagaragaye mu mpapuro bijyanye n’ibyo bakora.

Icyo cyemezo kandi ngo kirareba abarimu bo mu Karere ka Rusizi batabashije gukora ikizamini bariyandikishije, kuko cyakozwe bari muri Guma mu rugo, nk’uko Minisitiri Uwamariya abisobanura.

Ati “Abarimu ba Rusizi bari baratanze ibyangombwa ntibabashe gukora ikizamini muri Nyakanga kimwe n’abandi kubera Guma mu rugo, na bo turimo kubarebera indangamanota muri bwa buryo bwihariye, kuko batari gukora ikizamini bonyine. Iki gikorwa dukoze cyo kureba indangamanota ni kuri iki cyiciro gusa kugira ngo tubashe kuziba icyuho cy’abo barimu 18,000 ubundi hakazakomeza uburyo bw’ibizamini”.

Mu gukomeza gukemura icyo kibazo cy’abarimu bake kandi, Minisiteri y’Uburezi ngo irimo gufata n’abize ibindi muri za kaminuza, nka siyansi n’ibindi, bajye mu mwuga w’ubwarimu kuko ngo harimo abahanga, bakazahabwa amahugurwa abafasha kumenya kwigisha ibyo bazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 114 )

Mutubarize reb uturere tumwe bafatiye kumanota Meshi utundi make urugero rwamagana na cyicukiro nabonye abafite 19 bize HEG bahawe imyanya hari abafite muri 40 bize HEG batayibonye mutundi turere igitekerezo nubundi Aho umuntu yadepoje siho bamuhaga umwanya yobafata abafite Meshi bakabohereza muturere bababuze nubundi kwarukurerera igihugu ataruturere murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 29-01-2021  →  Musubize

Muraho neza, none ko abana babuze ababigisha amasomo amwe namwe kubera abarimu bazamuwe my ntera abandi baba abayobozi, abatanze transcripts babahaye iyo myanya abana ntibakomeze kubirenganiramo bityo nanjye nkakabona.mutubarize reb.murakoze.

Gasirimu I.baptiste. yanditse ku itariki ya: 25-01-2021  →  Musubize

Mwiriwe neza
Mwadufasha Kumenya niba gusaba kwigisha bigikorwa.

Muraba mukoze.

Simbikangwa jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 11-01-2021  →  Musubize

nibatangaze abemerewe kwigisha

augustin yanditse ku itariki ya: 28-12-2020  →  Musubize

Murakoze cyane kubintubyishi byiza mudukorera Ari bibaye byiza kurushaho mwakwihutisha abajya mukazi bakakajyamo kuko abana barigutakara cyane mumyigire yabo mugire amahoro y’Imana

niyomugabo Elias yanditse ku itariki ya: 28-12-2020  →  Musubize

nibatangaze abemerewe

Turasaba Mineduc kugenzurana ubushishozi ibikorerwa mu turere kuko hari abo banga gu shortlistinga bafite amanota menshi nka 15/20 bakabarutisha abafite 65/100,niba batazi gukora % bazahugurwe

Bosco u yanditse ku itariki ya: 11-12-2020  →  Musubize

Mukomere ubu c mwatubariza abacikanwe uko mater twahabwa amahirwe?

Niyomugabo yanditse ku itariki ya: 11-12-2020  →  Musubize

Njye numva urwo urutonde rwashyirwa ahagaragara kubera amasomo yageze kure.kdi ibyo mwatekereje nibyiza kuko Umuntu wabashije kwiga atsinda abasha no Gutanga amasomo kubana nabo bagatsinda.

UWIZEYIMANA Eugenie yanditse ku itariki ya: 9-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka