Hari abarimu bagiye gushyirwa mu myanya badakoze ibizamini by’akazi
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko mu mashuri hari icyuho kinini cy’abarimu ku buryo hari abagiye gushyirwa mu myanya mu buryo budasanzwe, bagatangira kwigisha batabanje gukora ibizamini by’akazi.

Ibyo ni ibitangazwa na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, aho avuga ko ibizamini bitwara umwanya munini n’abarimu ntibabitsinde ari benshi kandi amashuri yaratangiye, mu gihe ubu ngo hakenewe abarimu bashya 18,000.
Minisitiri Uwamariya avuga ko basabye uburenganzira bwo kugira ngo bahe akazi abarimu mu buryo budasanzwe kuko hakenewe benshi kugira ngo babashe kuziba icyuho gihari.
Agira ati “Amashuri atangira muri Mutarama uyu mwaka twari dufite icyuho cy’abarimu 7,000 bikaba byaratewe n’uko mu kwezi k’Ukuboza 2019 hakoreshejwe ikizamini hatsinda 2% gusa. Muri Nyakanga habaye ibindi bizamini hatsinda 15% by’abakenewe, ubu rero twatangiye gukoresha uburyo budasanzwe kuko dukeneye abarimu benshi”.
Ati “Twasabye uburenganzira muri Komisiyo y’abakozi ba Leta, batwemerera gushaka abakozi mu buryo budasanzwe, ubu turimo kugendera ku ndangamanota zigaragaza uko batsinze mu mashuri hanyuma bashyirwe mu kazi. Kugeza ubu harabura abarimu 18,000 ari bo turimo gushaka muri ubwo buryo bwihariye, tuzabaha amasezerano y’akazi amara umwaka kugira ngo tubanze turebe uko bitwara hanyuma tuzabinjize neza mu mwuga w’ubwarimu”.
Yongeraho ko icyo cyemezo cyafashwe kuko babonaga abatsinda ibizamini by’akazi ari bake cyane kandi abana bari mu mu mashuri bakeneye abarimu, bikaba imbogamizi. Umwaka bahawe ngo uzaba ari uwo kureba niba ibyagaragaye mu mpapuro bijyanye n’ibyo bakora.
Icyo cyemezo kandi ngo kirareba abarimu bo mu Karere ka Rusizi batabashije gukora ikizamini bariyandikishije, kuko cyakozwe bari muri Guma mu rugo, nk’uko Minisitiri Uwamariya abisobanura.
Ati “Abarimu ba Rusizi bari baratanze ibyangombwa ntibabashe gukora ikizamini muri Nyakanga kimwe n’abandi kubera Guma mu rugo, na bo turimo kubarebera indangamanota muri bwa buryo bwihariye, kuko batari gukora ikizamini bonyine. Iki gikorwa dukoze cyo kureba indangamanota ni kuri iki cyiciro gusa kugira ngo tubashe kuziba icyuho cy’abo barimu 18,000 ubundi hakazakomeza uburyo bw’ibizamini”.
Mu gukomeza gukemura icyo kibazo cy’abarimu bake kandi, Minisiteri y’Uburezi ngo irimo gufata n’abize ibindi muri za kaminuza, nka siyansi n’ibindi, bajye mu mwuga w’ubwarimu kuko ngo harimo abahanga, bakazahabwa amahugurwa abafasha kumenya kwigisha ibyo bazi.
Ohereza igitekerezo
|
Muraho neza mbashimiye uburyo mukomeje kutwitaho nkurubyiruko nashakaga gutanga igitekerezo harigihe abantu bakora inibizamini byakazi noneho Wenda hakenewe nkinyanya 500 noneho bagafatira kumanota 80% noneho hagati ya bantu 400 na 600 akaba arabagize 80% Kandi hakenewe 500 gusa ubwo abo bafite 80 bafatiyeho ntibaje mukazi Kandi abandi bagize 80 bagiyemo ntabwo baha akandi kazi kaja gusa Nako basabye ni icyifuzo change murakoze cyane
Mutubarize reb uturere tumwe bafatiye kumanota Meshi utundi make urugero rwamagana na cyicukiro nabonye abafite 19 bize HEG bahawe imyanya hari abafite muri 40 bize HEG batayibonye mutundi turere igitekerezo nubundi Aho umuntu yadepoje siho bamuhaga umwanya yobafata abafite Meshi bakabohereza muturere bababuze nubundi kwarukurerera igihugu ataruturere murakoze

Muraho neza, none ko abana babuze ababigisha amasomo amwe namwe kubera abarimu bazamuwe my ntera abandi baba abayobozi, abatanze transcripts babahaye iyo myanya abana ntibakomeze kubirenganiramo bityo nanjye nkakabona.mutubarize reb.murakoze.
Mwiriwe neza
Mwadufasha Kumenya niba gusaba kwigisha bigikorwa.
Muraba mukoze.
nibatangaze abemerewe kwigisha
Murakoze cyane kubintubyishi byiza mudukorera Ari bibaye byiza kurushaho mwakwihutisha abajya mukazi bakakajyamo kuko abana barigutakara cyane mumyigire yabo mugire amahoro y’Imana
nibatangaze abemerewe
Murakoze cyane kubintubyishi byiza mudukorera Ari bibaye byiza kurushaho mwakwihutisha abajya mukazi bakakajyamo kuko abana barigutakara cyane mumyigire yabo mugire amahoro y’Imana
Turasaba Mineduc kugenzurana ubushishozi ibikorerwa mu turere kuko hari abo banga gu shortlistinga bafite amanota menshi nka 15/20 bakabarutisha abafite 65/100,niba batazi gukora % bazahugurwe
Mukomere ubu c mwatubariza abacikanwe uko mater twahabwa amahirwe?