Hari abarimu bagiye gushyirwa mu myanya badakoze ibizamini by’akazi

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko mu mashuri hari icyuho kinini cy’abarimu ku buryo hari abagiye gushyirwa mu myanya mu buryo budasanzwe, bagatangira kwigisha batabanje gukora ibizamini by’akazi.

Ibyo ni ibitangazwa na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, aho avuga ko ibizamini bitwara umwanya munini n’abarimu ntibabitsinde ari benshi kandi amashuri yaratangiye, mu gihe ubu ngo hakenewe abarimu bashya 18,000.

Minisitiri Uwamariya avuga ko basabye uburenganzira bwo kugira ngo bahe akazi abarimu mu buryo budasanzwe kuko hakenewe benshi kugira ngo babashe kuziba icyuho gihari.

Agira ati “Amashuri atangira muri Mutarama uyu mwaka twari dufite icyuho cy’abarimu 7,000 bikaba byaratewe n’uko mu kwezi k’Ukuboza 2019 hakoreshejwe ikizamini hatsinda 2% gusa. Muri Nyakanga habaye ibindi bizamini hatsinda 15% by’abakenewe, ubu rero twatangiye gukoresha uburyo budasanzwe kuko dukeneye abarimu benshi”.

Ati “Twasabye uburenganzira muri Komisiyo y’abakozi ba Leta, batwemerera gushaka abakozi mu buryo budasanzwe, ubu turimo kugendera ku ndangamanota zigaragaza uko batsinze mu mashuri hanyuma bashyirwe mu kazi. Kugeza ubu harabura abarimu 18,000 ari bo turimo gushaka muri ubwo buryo bwihariye, tuzabaha amasezerano y’akazi amara umwaka kugira ngo tubanze turebe uko bitwara hanyuma tuzabinjize neza mu mwuga w’ubwarimu”.

Yongeraho ko icyo cyemezo cyafashwe kuko babonaga abatsinda ibizamini by’akazi ari bake cyane kandi abana bari mu mu mashuri bakeneye abarimu, bikaba imbogamizi. Umwaka bahawe ngo uzaba ari uwo kureba niba ibyagaragaye mu mpapuro bijyanye n’ibyo bakora.

Icyo cyemezo kandi ngo kirareba abarimu bo mu Karere ka Rusizi batabashije gukora ikizamini bariyandikishije, kuko cyakozwe bari muri Guma mu rugo, nk’uko Minisitiri Uwamariya abisobanura.

Ati “Abarimu ba Rusizi bari baratanze ibyangombwa ntibabashe gukora ikizamini muri Nyakanga kimwe n’abandi kubera Guma mu rugo, na bo turimo kubarebera indangamanota muri bwa buryo bwihariye, kuko batari gukora ikizamini bonyine. Iki gikorwa dukoze cyo kureba indangamanota ni kuri iki cyiciro gusa kugira ngo tubashe kuziba icyuho cy’abo barimu 18,000 ubundi hakazakomeza uburyo bw’ibizamini”.

Mu gukomeza gukemura icyo kibazo cy’abarimu bake kandi, Minisiteri y’Uburezi ngo irimo gufata n’abize ibindi muri za kaminuza, nka siyansi n’ibindi, bajye mu mwuga w’ubwarimu kuko ngo harimo abahanga, bakazahabwa amahugurwa abafasha kumenya kwigisha ibyo bazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 114 )

Ubwo Buryo bugiye gukoreshwa turabushyigikiye twese arko muzahere ku basanzwe bigisha secondaire bahemberwa A2 kandi bafite diplôme za kaminuza muri éducation rwose Bari baraharenganiye muzabarenganure igihe ni iki.

Twizere yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Ni byiza cyane ! Ariko abaarimu bigisha mu mashuri yisumbuye bafite A2 bakiga bakora babona A1 cyangwa A0 kuki batahita babahembera iyo mpamuabumenyi babonye batabanje gukorera ibizamini?

Haseka Jean yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Murakoze nogutekereza kubatatize uburezi ariko buriwese yagiye kwiga umwuga ashoboye byaba byiza muhereye kubize uburezi murwego rwokubaha umwuga bize sawa murakoze

Habimana Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Mineduc
Tuyishimiye kuba
Natwe
Abatarize
Education
Yaradutekerejeho
Kuko
Umuntu
Yajyaga
Asoza
Afite
Ubumenye
Ariko
Ntabukureshe
Uko
Bikwiriye....
Ahobwo
Iyo
List
Nibayishyire
Ahagaragara... Bidatinze

Kwizera Darius yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Mbanje kubasuhuza nubundi ko baba barigishijwe bagahabwa ibizami bakabitsinda kubasubiza mubizami koko sukubagora nokwangiza umutungu wigihugu.Murakoze.

Mugabo Joseph yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Mwaramutse,ndumva aribyiza ko mugihe kuziba icyuho cy’abarimu Bari kubura kuko birakenewe kuko abanyeshuri bamwe abandi batarikwjga urumva ko ababize barimu barigusigara inyuma cyane,gusa Hari ikibazo nibaza abarimu ba TVET bo ntabwo Ari abarimu kubona kugeza uyu munsi batarabona bya birarane by’icumi ku Ijana.birababaje mugihe abo muri Reb bagiye kumara deux semaine bayabonye.

Muhoza yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Abize Nazi ibintu GS ikigorana nuburyo bwo kibitanga. Harabana usanga bavuga ko p1 bayigisha kd biga p6 .uburyo bwo kubibumvisha kuri level yabo nibyo bigoye

Peter yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Ntago ubushobozi bw’indangamanota butandukanye nubwo umuntu afite.gutsindwa exam y’akazi byo ntibiterwa nuko arubuswa.ahubwo kubera ubukene bwo gushaka ikidutunga bituma habaho umwanya muke wo gutegura job exam.mubashyiremo bazabishobora

Epaphrodite yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Ntago ubushobozi bw’indangamanota butandukanye nubwo umuntu afite.gutsindwa exam y’akazi byo ntibiterwa nuko arubuswa.ahubwo kubera ubukene bwo gushaka ikidutunga bituma habaho umwanya muke wo gutegura job exam.mubashyiremo bazabishobora

Epaphrodite yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Mubyukuri gahunda yibizamini ni uburyo bwo kwegezayo, ariko ntabwo watungura umuntu ngo umubaze ibyo wishakiye,???? ¿ usibye amahi

Hagengimana Jérôme yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Mugire amahoro ! Ni byiza kuba Minisiteri y’Uburezi kuba igiye gukoresha ubu buryo kuko ibizamini bitangwa, biragorana kuba abantu babitsinda. Byongeyeho kandi ni byiza ko n’abatarize uburezi, na bo barahawe amahirwe yo kwigisha, gusa bitewe nuko uburezi ari ingenzi, mu gutanga akazi, bagahereye ku bantu bize uburezi kugirango ibyo bize, babashe kubibyaza umusaruro. Murakoze cyane !

Mukiza yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Ubwo are inderabarezi zucitse amazi ariko ibi byose abasohokamo Ni abagenerwa bikorwa kdi Diplome bafite nibo bazibaha byose biragaruka Ku mutwe wa MINEDUC.

MWUMVANEZA yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka