Hari abarimu bagiye gushyirwa mu myanya badakoze ibizamini by’akazi

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko mu mashuri hari icyuho kinini cy’abarimu ku buryo hari abagiye gushyirwa mu myanya mu buryo budasanzwe, bagatangira kwigisha batabanje gukora ibizamini by’akazi.

Ibyo ni ibitangazwa na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, aho avuga ko ibizamini bitwara umwanya munini n’abarimu ntibabitsinde ari benshi kandi amashuri yaratangiye, mu gihe ubu ngo hakenewe abarimu bashya 18,000.

Minisitiri Uwamariya avuga ko basabye uburenganzira bwo kugira ngo bahe akazi abarimu mu buryo budasanzwe kuko hakenewe benshi kugira ngo babashe kuziba icyuho gihari.

Agira ati “Amashuri atangira muri Mutarama uyu mwaka twari dufite icyuho cy’abarimu 7,000 bikaba byaratewe n’uko mu kwezi k’Ukuboza 2019 hakoreshejwe ikizamini hatsinda 2% gusa. Muri Nyakanga habaye ibindi bizamini hatsinda 15% by’abakenewe, ubu rero twatangiye gukoresha uburyo budasanzwe kuko dukeneye abarimu benshi”.

Ati “Twasabye uburenganzira muri Komisiyo y’abakozi ba Leta, batwemerera gushaka abakozi mu buryo budasanzwe, ubu turimo kugendera ku ndangamanota zigaragaza uko batsinze mu mashuri hanyuma bashyirwe mu kazi. Kugeza ubu harabura abarimu 18,000 ari bo turimo gushaka muri ubwo buryo bwihariye, tuzabaha amasezerano y’akazi amara umwaka kugira ngo tubanze turebe uko bitwara hanyuma tuzabinjize neza mu mwuga w’ubwarimu”.

Yongeraho ko icyo cyemezo cyafashwe kuko babonaga abatsinda ibizamini by’akazi ari bake cyane kandi abana bari mu mu mashuri bakeneye abarimu, bikaba imbogamizi. Umwaka bahawe ngo uzaba ari uwo kureba niba ibyagaragaye mu mpapuro bijyanye n’ibyo bakora.

Icyo cyemezo kandi ngo kirareba abarimu bo mu Karere ka Rusizi batabashije gukora ikizamini bariyandikishije, kuko cyakozwe bari muri Guma mu rugo, nk’uko Minisitiri Uwamariya abisobanura.

Ati “Abarimu ba Rusizi bari baratanze ibyangombwa ntibabashe gukora ikizamini muri Nyakanga kimwe n’abandi kubera Guma mu rugo, na bo turimo kubarebera indangamanota muri bwa buryo bwihariye, kuko batari gukora ikizamini bonyine. Iki gikorwa dukoze cyo kureba indangamanota ni kuri iki cyiciro gusa kugira ngo tubashe kuziba icyuho cy’abo barimu 18,000 ubundi hakazakomeza uburyo bw’ibizamini”.

Mu gukomeza gukemura icyo kibazo cy’abarimu bake kandi, Minisiteri y’Uburezi ngo irimo gufata n’abize ibindi muri za kaminuza, nka siyansi n’ibindi, bajye mu mwuga w’ubwarimu kuko ngo harimo abahanga, bakazahabwa amahugurwa abafasha kumenya kwigisha ibyo bazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 114 )

Ubuyobozi bwacu nibwiza kuriburi rwego, icyo cyemezo turagishimye rwose nikiza ,nabatari muri domain turashoboye gusa urutonde turutegerezanyije amatsiko menshi rw’abemerewe, murakoze, mukomeze kwesa imihigo no muruhando rw’amahanga

Donatha yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Ni byiza kugirango abana babashe kugendana n abandi kuko aho abarimu batari urumva ko bakomeje kudindira ariko byaba byiza bahereye kubize uburezi kuko baba barakunze umwuga bakanawuhitamo bakanahitamo kuba aribyo bakomeza Kandi umuntu akazamurirwa aho Ari mugihe ibyo yize bihuye nibyo yigishaga.Murakoze! Bikorwane ubushishozi.

Claude yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Ishyirwa mu myanya ry’abayobozi b’ibigo by’amashuri byo bigezehe.Mutubarize REB

Etienne yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Turabashimiye Kubwo gushyira abarimu mukazi muburyo budasanzwe kdi mukareba kure mu gatekereza kubatize uburezi nabyo nibyiza kandi ndizera ko bizagabanya ubushomeri ikindi usanga gukora ibizami harigihe habamo uburiganya, mwatekerejeho result slip, na transcript ibi bitanga ikizere ko REB ITEGURA EXAMEN GISOZA UMWAKA GATANDATU W’ISUMBUYE, NDETSE NA KAMINUZA ZISOHORA ABANYESHURI( GRADUATE) BABA BAHAWE AGACIRO KO BIGISHIJE KANDI BATANZE UBUMENYI BUKENEWE KWISOKO

MUGISHA DAVID yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

ESE umwarimu abawumwuga amaze igihe cyingana iki yigisha?

Rutikanga yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Ikindi nibagire vuba batange abarimu kuko ibigo byinshi nta barimu bifite GUSA NIBA KWIGA UBUREZI HARI ICYO BIVUZE BARERE KU BIZE UBUREZI BARI KWICIRA ISAZI MU MASO MURI SECONDARY NA PRIMARY.

ALEXIS yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Ikindi nibagire vuba batange abarimu kuko ibigo byinshi nta barimu bifite GUSA NIBA KWIGA UBUREZI HARI ICYO BIVUZE BARERE KU BIZE UBUREZI BARI KWICIRA ISAZI MU MASO MURI SECONDARY NA PRIMARY.

ALEXIS yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Minister arakoze cyane ,ariko REB ikwiriye kumenya ko abarimu bigishaga muri secondary na primary na bo bari basabye akazi.bityo muri bo iyo bazamuwe mu ntera baba basize icyuho kinini.REB ifite akazi gakomeye cyane.Ikindi abantu twatanze transcript kuri shortlist bigaragara turi benshi ariko benshi bamaze guhabwa akazi kuko bari baratsinze ibizamini.

ALEXIS yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Byaba byiza abo barimu boherejwe ku mashuri vuba kuko abanyeshuri bamwe ntabwo bafite abari kubitaho!Murakoze.

Munyaneza Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Mutubarize REB impamvu idashyira abayobozi b’ibigo by’amashuri mu myanya kdi ibisabwa byaratanzwe kera cyane.Kdi bazahera ku bari Kuri w waiting list y’ibizami byakozwe 2019.Nka ba DOS,rwose nibashyirwe ahagaragara.Murakoze kutubariza.

Etienne yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Ishyirwa mu myanya ry’abayobozi b’ibigo by’amashuri byo bigezehe ko bitinze cyane kdi mu kwambere ikindi kicyiro kizaba gitangiye ishyuri.Ibigo bidafite abayobozi inshingano zabo zizsjya zibazwa ba nde? Hari abari kuri waiting list ya ba DOS,ko bazahera haburiki ngo bashyizwe mu myanya ko twiteguye gukora.Murakoze cyane.

Etienne yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Turashimira cyane mineduc ko yashatse igisubizo cya vuba kugira ngo haboneke abarimu baziba icyuho cyagaragaye mu burezi bityo tukaba twifuza ko byakorwa vuba hagasohoka urutonde rw’abemerewe.

Placide yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka