Hari abarimu bagiye gushyirwa mu myanya badakoze ibizamini by’akazi

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko mu mashuri hari icyuho kinini cy’abarimu ku buryo hari abagiye gushyirwa mu myanya mu buryo budasanzwe, bagatangira kwigisha batabanje gukora ibizamini by’akazi.

Ibyo ni ibitangazwa na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, aho avuga ko ibizamini bitwara umwanya munini n’abarimu ntibabitsinde ari benshi kandi amashuri yaratangiye, mu gihe ubu ngo hakenewe abarimu bashya 18,000.

Minisitiri Uwamariya avuga ko basabye uburenganzira bwo kugira ngo bahe akazi abarimu mu buryo budasanzwe kuko hakenewe benshi kugira ngo babashe kuziba icyuho gihari.

Agira ati “Amashuri atangira muri Mutarama uyu mwaka twari dufite icyuho cy’abarimu 7,000 bikaba byaratewe n’uko mu kwezi k’Ukuboza 2019 hakoreshejwe ikizamini hatsinda 2% gusa. Muri Nyakanga habaye ibindi bizamini hatsinda 15% by’abakenewe, ubu rero twatangiye gukoresha uburyo budasanzwe kuko dukeneye abarimu benshi”.

Ati “Twasabye uburenganzira muri Komisiyo y’abakozi ba Leta, batwemerera gushaka abakozi mu buryo budasanzwe, ubu turimo kugendera ku ndangamanota zigaragaza uko batsinze mu mashuri hanyuma bashyirwe mu kazi. Kugeza ubu harabura abarimu 18,000 ari bo turimo gushaka muri ubwo buryo bwihariye, tuzabaha amasezerano y’akazi amara umwaka kugira ngo tubanze turebe uko bitwara hanyuma tuzabinjize neza mu mwuga w’ubwarimu”.

Yongeraho ko icyo cyemezo cyafashwe kuko babonaga abatsinda ibizamini by’akazi ari bake cyane kandi abana bari mu mu mashuri bakeneye abarimu, bikaba imbogamizi. Umwaka bahawe ngo uzaba ari uwo kureba niba ibyagaragaye mu mpapuro bijyanye n’ibyo bakora.

Icyo cyemezo kandi ngo kirareba abarimu bo mu Karere ka Rusizi batabashije gukora ikizamini bariyandikishije, kuko cyakozwe bari muri Guma mu rugo, nk’uko Minisitiri Uwamariya abisobanura.

Ati “Abarimu ba Rusizi bari baratanze ibyangombwa ntibabashe gukora ikizamini muri Nyakanga kimwe n’abandi kubera Guma mu rugo, na bo turimo kubarebera indangamanota muri bwa buryo bwihariye, kuko batari gukora ikizamini bonyine. Iki gikorwa dukoze cyo kureba indangamanota ni kuri iki cyiciro gusa kugira ngo tubashe kuziba icyuho cy’abo barimu 18,000 ubundi hakazakomeza uburyo bw’ibizamini”.

Mu gukomeza gukemura icyo kibazo cy’abarimu bake kandi, Minisiteri y’Uburezi ngo irimo gufata n’abize ibindi muri za kaminuza, nka siyansi n’ibindi, bajye mu mwuga w’ubwarimu kuko ngo harimo abahanga, bakazahabwa amahugurwa abafasha kumenya kwigisha ibyo bazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 114 )

Mubyukuri ukurikije ibyo Nyakubahwa minister avuga biragaragara ko bashaka guha amashuri abarimu hatitawe kumusaruro bazatanga.
Icyagakozwe ni ukureba abantu bize uburezi bakabanza bagahabwa imyanya nyuma imyanya isigara bagafata babandi bize ibindi bafite amanota yo hejuru.

Alias yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

gutsindwa ibizamini si ikindi harigihe babaza ibitsjyanye n’ibyigishwa mumashuri cgn’amabwiriza ya exam ugasanga si amwe
nka 2019 twakoze amatekan’ubumenyibwisi mumasaha3 kandi buri exam1 yaragombaga gukorwa amasaha3
ikindimukwa7/2020 twakoze ikizamini i Nyanza cya Hist and Geo kuri A1 tugikora amasaha2 kandi REB yariyanditseho kogikorwa amasaha3 abakoresha ibizamina batanga amabwiriza atandukanye
ikindi byaba byiza examen zikosorewe hamwe nka Natonal exam kubanyeshuri

ngenda yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

abantu bose bize uburezi babahe akazi nyuma babone bagahe abatarize uburezi kumyanya isagutse

ngenda yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Ko mbona abatsinze July bagasigara batabonye imyanya batavugwa mukibanda kubatanze indangamanota bo bite nyamara REB byarayicanze pe mi kazi nta kizami ? Aha uburezi aho bugana

DUSHIME Noel yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Ahubwo se byo barabika ryari ngo birangire!

Shema yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Ariko Reb ntikadusetse nonese bwo bazabashyiraho nta exam bazajyendera kucyi ibaze nawe umuntu udafite icyintu mumutwe azatangicyi uburezi bwo murwanda buranyobeye pee ubwose umwana azasohoka aziki koko

Minani yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Bafashije abantu bamazae iguhe kirekire barangije kwiga kuko gutsinda byabagoraga arikose none kuki aba Piass babikoze bakanabitsinda bagashyirwa mumyanya batuwe ari nabarezi bari kubima amabaruwa ngo nta stage ibibintu mwabafasha bigasobanuka nabo bakabareka bakajya mukazi bakabyuzuza bakarimo nkabandi

Manzi Kevin yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Rwose turashima iki gitekerezo mwagize cyo guha abarimu akazi badakoze ikizamini kuko nbundi ahanini transcript iba igaragaza neza uko umunyeshuri yagiye atsinda amasomo yize.

DUSINGIZIMANA ANTOINE yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Rwose turashima iki gitekerezo mwagize cyo guha abarimu akazi badakoze ikizamini kuko nbundi ahanini transcript iba igaragaza neza uko umunyeshuri yagiye atsinda amasomo yize.

DUSINGIZIMANA ANTOINE yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Hanyuma se kumashuri ya secondary aba kandida ko baba rejectinze ngo ntibize uburezi muzabikoraho iki ko iyi myanzuro yaje baramaze kwangirwa gukora exam y’akazi?

Florent yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Muraho neza!
Ngaho rero!
None se ubwo niba bakora ibizamini bagatsindwa,ubwo uburezi bazatanga ni ubuhe?
Ntawe utanga icyo adafite pe!

Uwera Jean Pierre. yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Kobikaze ra ???!!! Nikibazo ibyo batuma abiga education bagabanya kwiga kuko nubundi nta exam yaba irigukorwa
Ahubwo ibyaba byiza nuko mwabanza mugashyira abatsinze mukazi kuko haranataratangira akazi kubera kubura amabaruwa abajyana mukazi ubundi byoroshye
Ubundi mugashyira abandi mumyanya mugende kumanota nabonye mukizamini cyakazi

Elias yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka