Abagororerwa muri gereza zitandukanye z’igihugu, bigishwa Ubumenyingiro butandukanye burimo, Ubwubatsi, Ububaji, ubudozi n’ibindi.
Ibitabo bya Tom Close bije gusubiza ibibazo abantu bajyaga bibaza ku bijyanye n’uko abana b’iki gihe basigaye bakurana imico ihabanye n’indangagaciro za Kinyarwanda.
Abanyeshuri biga mu Rwunge rw’amashuri rwa Banda ruherereye mu Murenge wa Rangiro mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko batabasha kwiga neza, kubera ikibazo cyo kubura intebe zihagije zo kwicaraho bakiga bacucitse mu ishuri.
Ministeri y’Uburezi(MINEDUC) yashimiye abakobwa biga siyansi n’abanyeshuri biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12 babonye amanota ya mbere asoza amashuri yisumbuye muri 2017.
Amanota y’ibizami bya Leta bisoza amashuri yisumbuye y’umwaka w’amashuri 2017, arashyirwa hanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 gashyantare 2018 saa Cyenda z’umugoroba.
Abakozi ba Ministeri y’Uburezi(MINEDUC) basuye akarere ka Kayonza muri gahunda yo kunoza ireme ry’uburezi, bavuga ko batangazwa n’imyifatire mibi isa n’uburaya yagaragaye mu ishuri ry’imyuga ryitiriwe Mutagatifu Therese, riherereye muri aka Karere.
Abana 71 biga mu Rwunge rw’amashuri rwa Muko mu Karere ka Musanze, baguwe nabi n’ifunguro rya saa sita fatiye ku ishuri kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Gashyantare 2018.
Ubuke bw’ibyumba by’ishuri n’intebe mu karere ka Kayonza bwateye amwe mu mashuri kugaragaramo ubucucike bw’abana, bituma bamwe babura aho bicara.
Itorero rya Anglican mu Rwanda rivuga ko rizashakira ahandi amikoro yo guteza imbere uburezi, aho kwakira inkunga y’abarisaba kwemera ubutinganyi.
Ibigo bibiri byigenga byigisha imyuga mu Karere ka Muhanga byahagarikiwe gutanga amasomo kubera ko bitujuje ibisabwa.
Bimwe mu bigo by’amashuri mu Karere ka Kayonza bihitamo gukupira umuriro n’amazi abanyeshuri babyo, ngo kubera ubukubaganyi no kwangiza ibikorwaremezo.
Abarimu b’ishuri ryigisha siyansi rya kisilamu “ESSI Nyamirambo” baravuga ko ireme ry’uburezi rishobora guhungabana kubera kudahembwa.
Ubuyobozi bw’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), bwatangaje ko bukomeje kugenzura niba ibyasabwe amashuri makuru na za Kaminuza byubahirizwa.
Ababyeyi barereraga mu ishuri Bonaventure Rehoboth Peace School riherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya, babuze amerekezo y’abana babo nyuma y’ifungwa ryaryo.
Minisitiri w’uburezi, Dr Eugène Mutimura, yanenze bamwe mu bashinzwe uburezi bo mu Karere ka Huye batita ku nshingano zabo, abasaba kwisubiraho cyangwa se akazabafatira ibyemezo.
Kuri uyu wa 25 Mutarama 2018, Kaminuza y’abalayiki b’Abadivantiste (UNILAK) yahaye imyamyabumenyi abanyeshuri 925.
Perezida Kagame yahaye imbabazi abana 18 bari bafungiye muri Gereza y’abana ya Nyagatare, nyuma yo kwitwara neza mu bizami bya Leta biheruka.
Mugwaneza Arthur ni umwe mu bahamya ko umwana wananiranye ashobora kwisubiraho agasubiza ubuzima bwe ku murongo kugeza n’aho atsinda neza.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe Amashuri abanza n’ayisumbuye, Munyakazi Isaak, yatangaje ko abanyeshuri batsinze ibizamini bisoza amashuri abanza, n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye bamaze guhabwa amashuri bazigamo.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) kiratangaza ko uburyo busanzwe bukoreshwa mu kureba amanota y’ibizami bya Leta butahindutse, aho umuntu ashobora gukoresha ubutumwa bugufi cyangwa agasura urubuga rwa REB akareba amanota y’umwana.
Minisiteri y’Uburezi MINEDUC, iratangaza ko amanota y’abanyeshuri bakoze ibizami bya Leta bisoza amashuri abanza, ndetse n’abakoze ibizami bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, azasohoka kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Mutarama 2018.
Ubucucike mu mashuri abana buri mu bwatumye abanyeshuri bagera ku 21 bava mu ishuri, nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC).
Guhera mu mwaka wa 2018 Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) kizatangira kubaka amashuri y’imyuga agezweho mu gihugu.
Abanyeshuri bo mu Kagari ka Kigenge mu murenge wa Nzahaha barishimira ko batazongera gukora urugendo rurerue n’amaguru bajya kwiga.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Isaac Munyakazi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yagaragaje ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2018.
Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kibungo izwi nka UNIK, iherereye mu Karere ka Ngoma butangaza ko uko imyaka igenda ishira abanyeshuri bayigamo bagenda bagabanuka.
Abanyeshuri biga Farumasi muri Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko bagorwa no kubona aho bimenyerereza umwuga kuko nta nganda zikora imiti zihari.
Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) ivuga ko umubare w’abanyeshuri ugenda wiyongera uko imyaka igenda ishira, kubera ingamba zitandukanye guverinoma igenda ishyiraho.
Ubuyobozi bw’ishuri ribanza rya New Vision ry’i Huye bwiyemeje gushyiraho umuganga uzajya avurira abana ku ishuri, kuko ngo hari abana barwara ntibitabweho batashye.
Kaminuza y’Abadivantiste y’Afurika yo hagati (The Adventist University of Central Africa/ AUCA) yadohoye amabwiriza akarishye y’imyambire ku bakobwa ariko basabwa kwambara bakikwiza.