Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Remera bemaza ko kugaburira abana ku ishuri byazanye impinduka nziza mu myigire yabo.
Mu Mujyi wa Kigali hari kubera amarushanwa yo gusoma icyongereza (Spelling), ari guhuza abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri byo muri Kigali.
Abafite ubumuga barangije kwiga umwuga wo gutunganya imisatsi mu karere ka Ngoma bahawe ibikoresho bibafasha guhita batangira kwikorera bakiteza imbere.
Integanyanyigisho z’amashuri yisumbuye ziri kuvugururwa ku buryo guhera muri Mutarama 2016, abana bazajya barangiza barize n’umwuga wabafasha mu mibereho.
Ishuri ryisumbuye rya GS.Kabare rikeneye miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda mu igenamigambi ryayo zizafasha mu gusana no kwagura iki kigo.
Abarezi mu karere ka Rusizi baravuga ko hari abana bagita amashuri bakajya gukora indi mirimo ibabuza kwiga kurikiye inyungu z’amafaranga.
Abanyeshuri bo mu karere ka Burera bakomeje guta ishuri nubwo ubuyobozi bwashyizeho ingamba zitandukanye zo guhanga n’icyo kibazo.
Abajyaga gushakira ireme ry’uburezi mu mahanga, babonye igisubizo mu ishuri rya HOPE ACADEMY.
Abanyeshuri 300 bayoboye abandi muri kaminuza, berekeje i Nkumba muri Burera kwiga uburyo bazakira abashya batangira Kaminuza muri uyu mwaka.
Impunzi zo mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe zishimira amasomo ziri guhabwa kuko zizera ko azabafasha mu bumenyi.
Ababyeyi bo mu murenge wa Nkomane, barifuza ko mu duce tw’ibyaro hakwiye kubakwa amashuri y’inshuke, kuko abana hari igihe habura ababitaho, bityo bakirirwa bazerera aho bashobora guhura n’ababahohotera cyangwa bakabakoresha n’imirimo ivunanye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buranenga bamwe mu barimu basigaye barangwaho ubusinzi bukabije n’ibindi bikorwa bigayitse bibangamira ireme ry’uburezi akarere kaba kifuza kugeraho.
Ishuli rikuru ryo guteza imbere amategeko (ILPD) ryo mu karere ka Nyanza, ryakiriye abanyeshuli 63 biganjemo abanyamahanga baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Afurika ku mugoroba wo kuri uyu wa 21 Nyakanga 2015.
Abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya Mushubati ryubatse mu murenge wa Mwendo akarere ka Ruhango, baravuga ko umwanda uterwa no kutagira ubwiherero busukuye utuma imyigire yabo itagenda neza.
Abanyeshuri basaga 60 bigaga ibijyanye n’ubumenyingiro muri Paruwasi Gaturika ya Nyamasheke basoje amasomo bari bamazemo imyaka ibiri bahabwa impamyabumenyi ndetse bahabwa n’ibikoresho by’ibanze bazaheraho bifite agaciro ka miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nyuma y’uko ubushakashatsi bwo muri 2011 bw’ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku mibereho y’abantu, RTI, bugaragaje ko mu Rwanda abanyeshuri 15% barangiza umwaka wa gatatu w’amashuri abanza batazi gusoma ikinyarwanda, mu bigo by’amashuri abanza, imyigishirize y’Ikinyarwanda yarahindutse ku buryo abana basigaye (...)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera butangaza ko Kaminuza y’Ubuvuzi, University of Global Health Equity (UGHE), izubakwa muri ako karere mu Murenge wa Butaro, biteganyijwe ko izatangira kubakwa mu kwezi kwa Nzeri 2015.
Umuryango nterankunga w’Abadage uzwi ku izina rya GIZ, wahaye ibikoresho by’ishuri ibigo 10 by’amashuri yigisha ubumenyingiro muri Kigali, bizifashishwa mu guha abanyeshuri amahugurwa azabafasha guhitamo neza ibyo bifuza kwiga n’imirimo bifuza gukora.
Mu gihe umushinga uteza imbere gusoma kwandika no kubara, L3 “Litteracy, Language and Learning”; ufasha ibigo by’amashuri abanza mu buryo bushya bwo gutanga amasomo hifashishijwe terefone uvuga ko terefone ari imwe mu mfashanyigisho zatuma uburezi bugira ireme, abarezi bo mu mashuri abanza na bo bemeza ko kwifashisha (...)
Ishuri Rikuru rya KIM (Kigali Institute of Management) rigiye gutangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) n’amashami mashya ritagiraga mu mwaka w’amashuri wa 2015- 2016, ngo bikazatuma rireka kwitwa Ishuri rikuru (Institute) ahubwo rikitwa Kaminuza (University).
Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Kibangu ruherereye mu murenge wa Ngoma ho mu karere ka Nyaruguru, arakekwaho guha akazi umwarimu utagira amasomo yigisha ngo bakanafatanya kunyereza ibiryo bigenewe gutunga abanyeshuri.
Ubushakashatsi buherutse gukorwa na Kaminuza ya Kigali (University of Kigali) mu Karere ka Musanze ngo bwasanze ababarirwa muri 90% barenga Intara y’Amajyaruguru bajya gushaka amakaminuza ngo batishimiye kujya kwiga ahandi bituma iyi kaminuza ihashyira ishami ryayo.
Bamwe mu bana biga mu kigo kigisha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga giherereye mu kagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma ho mu Karere ka Huye, barasaba ko ururimi rw’amarenga bakoresha rwakwigishwa abantu bose, baba abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ndetse n’abatabufite.
Abafite ubumuga biga mu ishuri ry’imyuga rya NDABUC,(New Dynamic Arts Business Center) riri mu Murenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma, baravuga ko kwiga umwuga byabakuye mu bwigunge bwo kubaho batega amaboko none ubu bakaba bagiye kwiteza imbere.
Carnegie Mellon University, imwe mu makaminuza akomeye ku isi mu bijyanye mu masomo y’ikoranabuhanga n’ubushakashatsi, irahamagarira abanyeshuri b’Abanyarwanda kujya kuyigamo kuko ngo iborohereza mu bijyanye n’amafaranga y’ishuri kandi ngo ikabaha ubumenyi bwo ku rwego mpuzamahanga.
Mu bice bitandukanye bigize akarere ka Gakenke haracyagaragara ikibazo cy’abanyeshuri bamwe na bamwe bakigira mu mashuri atameze neza, bikaba biteje impungenge ko amwe mu mashuri ashaje ashobora gutera impanuka akaba yagwira abanyeshuri.
Ikigo cyigisha imyuga cya Gacuriro kizwi nka Gacuriro Vocational Training Center, cyashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri bashya bagera kuri 50, kuri uyu wa atanu tariki 19 Kamena 2015.
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, aributsa ababyeyi bo mu karere ka Burera ko guta ishuri bitemewe kandi ko bitihanganirwa. Akabasaba bakwiye kwita ku burera bw’abana babo, bababa hafi kandi babakundisha ishuri kugira ngo batazarivamo.
Bamwe mu banyeshuri n’abayobozi bo mu ishuri rya Gabiro High School riherereye mu Murenge wa Kabarore ho mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko kuba bamaze ibyumweru bibiri badafite amazi mu kigo, byabagizeho ingaruka zirimo no gutinda gutangira amasomo.
Isosiyete y’itumanaho ya MTN –Rwanda yatanze mu Ishuri Ryisumbuye rya ESPANYA riri mu Karere ka Nyanza porogaramu z’ikoranabuhanga rya E-BOOK zizafasha abanyeshuri b’iki kigo kujya basomera ibitabo by’amasomo atandukanye biga kuri interineti.