Abigisha mu mashuri y’incuke barasaba ko nabo bagenerwa umushahara

Mu gihe u Rwanda rushyize imbere gahunda yo gushyira abana mu mashuri y’incuke kugira ngo bazamukane umusingi ukomeye , bamwe mu barimu bayigishamo bakomeje kuvuga ko ireme ry’uburezi muri ayo mashuri rishobora guhungabanywa no kuba batitabwaho, aho bamwe bavuga ko nubwo baba bitanze,ariko badahembwa bakaba basaba leta kubatekerezaho.

Bamwe mu bigisha amashuri y'incuke baravuga ko igihe kigeze ngo nabo bagenerwe umushahara
Bamwe mu bigisha amashuri y’incuke baravuga ko igihe kigeze ngo nabo bagenerwe umushahara

Nyiravuguziga Julienne ni umurezi ku ishuri ribanza rya Ruheru B mu Murenge wa Kanjongo, avuga ko, nk’abandi bakozi bose na we ngo abyuka mu gitondo akajya ku kazi kwigisha abana b’incuke. Ni akazi yishimira kuko yumva ari ugutanga umusanzu we mu kubaka igihugu ariko avuga ko ababazwa n’uko ukwezi gushira ntabone umushahara nk’abandi.

Ati: “ikintu cya mbere kibangamiye umwarimu mu ishuri ry’incuke ni umushahara, kuko mu myaka itatu maze uretse ukwezi kwa kabiri ku mwaka wa 2017 nakiriye amafaranga 15,000 gusa ... abaduhemba ari bo babyeyi nta bushobozi bafite.”

Bamwe mu bahize abandi ku kwita ku bana b'incuke bahembwe amagare
Bamwe mu bahize abandi ku kwita ku bana b’incuke bahembwe amagare

Abo barimu bavuga ko icyo bakora ari ugutanga amaraso gusa,impamvu ngo ni uko nta mushahara w’abarimu bo mu mashuri y’incuke wagenwe kuko ngo bahembwa n’ababyeyi bigishiriza abana kandi ngo abenshi muri abo ntibabikozwa.

Nyiravuguziga akomeza agira ati: ”umwana atanga amafaranga 500 ku kwezi ariko ugasanga imyumvire y’ababyeyi ikiri hasi cyane batabyumva, icyakora leta ihora itwizeza ibitangaza ko igihe kizagera natwe ikatwibuka tukabaho neza.”

Bamwe mu barezi n'abayobozi ba VSO batera igiti
Bamwe mu barezi n’abayobozi ba VSO batera igiti

Kuba hari ababyeyi batabyumva bituma batanajyana babo mu ishuri ry’incuke. Imibare igaragaza ko mu bana 18175 bagombye kuba biga mu mashuri y’incuke higamo 8063 gusa.

Umuryango "Voluntary Service Overseas" (VSO), w’abakorerabushake ugamije kurandura ubukene umaze imyaka 20 ukorera mu Rwanda, uvuga ko icyo kibazo mu bibazo bikomeye wakozeho, gushishikariza ababyeyi kujyana abana b’incuke mu ishuri, icyakora ngo hari impinduka zigenda zigaragara.

Kamba Claude Gilbert, ni umuyobozi w’uwo muryango mu Karere ka Nyamasheke.

Aragira ati: ” Dutangira kubona abarimu bita kuri aba bana byari bigoye cyane, ariko ubu hari icyizere n’ababyeyi batangiye guhindura imyumvire. Turizera ko igihe kizagera ibibazo by’abarimu bigisha amashuri y’incuke bikagabanuka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe, imibereho myiza y’abaturage Mukamana Claudette avuga ko ubuyobozi bukomeje gukora ubuvugizi.

Ati” Icyo dukora ni ubukangurambaga ku babyeyi kugira ngo n’utwo dufaranga bemera badutange. Ni ikibazo kizwi n’inzego zitandukanye ku buryo Leta nayo iri kwiga uburyo yakemura ikibazo cy’aba barimu kuko baba barize kimwe n’abandi, bakiga bishyura amafaranga y’ishuri ariko bajya kwigisha ugasanga nta kintu bagenerwa uretse kuvuga ngo ababyeyi babiteho.”

Umuryango VSO wahisemo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 umaze mu Rwanda wifatanya n’abo barimu, uhemba 51 muri bo babaye indashyikirwa ubaha amagare n’ibitenge ndetse abakorerabushake bawo batera ibiti biribwa n’iby’umutako ku rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Nicolas.

Mu iserukiramuco "Global Citizen Festival" ryaberaga mu gihugu cy’Afurika y’Epfo kuri iki cyumweru tariki 2 Ukuboza 2018, abayobozi b’ibihugu bitandukanye basabwe kuzamura ingengo y’imari igenerwa uburezi , ikagera nibura kuri 20%. u Rwanda rwo rukaba rumaze imyaka rugeze kuri icyo kigero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwongeye kwirirwa.hakaba hari ikibazo cy’umuyoboro w’amazi uri mu Murenge wa kinigi-musanze wacukuwe na company ya ALABETEK ltd mu rwego rwo kurengera CENTRE DE SANTE KINIGI n’ABATURAGE BATURIYE UWO MUYOBORO;Iyi company ihagarariwe na Engenieur BUNANE Augustin,none none ayo mazi ari gusenyera abaturage n’ivuriro ,dore ko hari n’ibiraro byubatswe ntibyarangira neza,ikiraro kimwe ntikigira aho kwambukira,abantu bagwamo buri munsi iyo ari nijoro.
Mudufashe mudukorere ubuvugizi,Ababa bacu n’abasaza bagiye kuhashirira.

Sergio DIARO yanditse ku itariki ya: 5-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka