Ruhango : Centre Scolaire Amizero yagaragaje ubudashyikirwa mu gutanga uburezi bufite ireme

Mu muhango wo gushyikiriza Indangamanota abanyeshuri 152 barangije amasomo mu cyiciro cy’incuke n’amashuri abanza mu Ishuri rya Centre Scolaire Amizeroryo mu Kagari ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango, ubuyobozi bwaryo bwagaragaje ababyeyi ko iri shuri ari indashyikirwa mu gutanga ireme ry’uburezi.

Abana basoje amasomo mu ncuke no mu mashuri abanza
Abana basoje amasomo mu ncuke no mu mashuri abanza

Abana basoje amasomo y’incuke muri uyu mwaka ni 71, abarangije amashuri abanza ni 81.

Ishuri ryatangiye mu 1999 ritangijwe n’ishyirahamwe "Turere Ibibondo Ruhango", ritangira ari ry’incuke, hanyuma muri 2004 hatangira amashuri abanza.

Ryatangiranye abana 60 ubu bakaba bamaze kugera ku bana 684 n’abarimu 31 mu gihe ryari ryaratangiranye umwarimu umwe gusa. Abana b’abahungu ni 346 n’abakobwa 338.

Nyuma yo kuvugururwa, inyubako nshya zatashywe ku mugaragaro ku itariki 26 Gicurasi 2013, zubatswe ku bufatanye bw’umuryango Amitié Amusand wo muri Luxembourg, zose hamwe ushyizemo ibyumba by’amashuri, ibikoni n’ubwiherero byatweye miliyoni 142frw.

Umuyobozi wa Centre Scolaire Amizero Muhawenimana Dominique, yavuze ko igitekerezo cyo gushyiraho iryo shuri cyazanywe n’ababyeyi bishyize hamwe mu muryango " Turere Ibibondo Ruhango", basanga abana babo bakeneye kubona ishuri hafi kandi rifite ibyangombwa byose bikenerwa mu burere n’ubumenyi bw’ibanze.

Yagize ati « kuri iri shuri dutanga uburezi n’ubumenyi mu ndimi eshatu zikoreshwa mu Rwanda, Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza. Ishuri kandi rigira n’izindi gahunda zifasha abana gukura neza haba mu mitekerereze no mu gihagararo kuko bakora na siporo zirimo football, volleyball, Rugby, ping-pong ndetse na Karate…Hari na club anti-SIDA, na club Tuseme ibigisha Igiswayili.

Aba bana batanga icyizere cy'ejo hazaza heza h'igihugu
Aba bana batanga icyizere cy’ejo hazaza heza h’igihugu

Muhawenimana Dominique, yongeraho ko uburezi babutanga bafatanije n’ababyeyi kuko ubuyobozi bw’ishuri bugira gahunda ihororaho yo gutumaho ababyeyi bakaganira, ahari ibitagenda neza bakabishakira igisubizo hamwe.

Ubuyobozi bw’iryo shuri bunemeza ko ari ishuri ryitwara neza no mu bizamini bya leta, nk’uko Muhawenimana abivuga.

« Nubwo tutaramenya amanota y’abana bakoze ikizamini cya leta, kandi REB ikaba ari yo ifite inshingano zo gutangaza uko abana bitwaye mu gihugu hose, ishuri ryacu turiyizeye kuko n’ubusanzwe abana hafi ya bose babona amabaruwa abamenyesha ko batsinze, kandi buri gihe tuza mu cyiciro cya mbere (division one) n’abandi bakeya baza mu cyiciro cya kabiri (division two).

Abana bacu tubategura hakiri kare guhera ku ncuke kugeza ku mashuri abanza mu mwaka wa 6, umwe ahereza undi, undi ahereza undi, kuko ni uburezi bw’uruhererekane. »

Abahize abandi mu ncuke ni Kundwa Nercy Wallis na Mbarushimana Kyla Narada, naho mu mashuri abanza abahize abandi ni Ganza Joseph na Batesi Munyanziza Shania.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka