Ngororero: Ibikoresho by’ikoranabuhanga na Laboratoire ni ingorabahizi mu mashuri

Amenshi mu mashuri yigisha amasomo y’ikoranabuhanga hamwe n’amasomo y’ubumenyi mu karere ka Ngororero afite ikibazo cy’ibikoresho bikeya by’ikoranabuhanga ndetse n’ibya raboratwari (laboratoire), kuburyo abarezi bavuga ko imyigire y’abana biga muri ibyo bigo idashimishije.

Uretse ibigo bibiri gusa muri aka karere aribyo CIC Muramba ryo mu murenge wa Matyazo hamwe na ADEC Ruhanga ryo mu murenge wa Gatumba asanzwe ari amashuri y’icyitegererezo muri aka karere niyo usanga afite ibikoresho bihagije byo kwigishirizaho abanyeshuri.

Muri gahunda yo gusaranganya, abanyeshuri biga ku bindi bigo bajya kwigira ku bigo bifite ibyo bikoresho cyane cyane ku birebana na laboratwari, ariko hakaba n’aho bidashoboka kubera ingendo ndende.

Ikindi kigaragara nk’imbogamizi ku bigo by’amashuri bidafite ibyo bikoresho ni uko iyo bagiye kwigira ahandi basabwa kwitwaza amafaranga yo kwishyura ibikoresho bakoresha ibi bigatuma bikorwa inshuro nkeya kubera amikoro make y’ibi bigo.

Ku ishuri ryisumbuye rya Munini icyumba kugishirizwamo abanyeshuri 1200 kirimo mudasobwa eshanu.
Ku ishuri ryisumbuye rya Munini icyumba kugishirizwamo abanyeshuri 1200 kirimo mudasobwa eshanu.

Urugero ni nk’ishuri ryisumbuye rya Munini ryo mu murenge wa Matyazo rifite amasomo y’ibinyabuzima, ubugenge n’ubutabire bakaba batagira laboratwari kandi kugera kuri CIC Muramba hari urugendo rugera ku isaha n’amaguru, bivuze ko abanyeshuri bakora urugendo rw’amasaha abiri bajya banava kuhigira.

Kuri iri shuri kandi, kuva mu mwaka wa mbere biga amasomo y’ikoranabuhanga, ariko abanyeshuri barenga 1200 bose bifashisha mudasobwa eshanu gusa ziri mu cyumba gito cyane, aha abarezi bakaba baradutangarije ko hari umwana ushobora kurangiza umwaka wose atabashije gukora kuri sourris (imbeba ya mudasobwa).

Kuri iki kibazo, umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngororero ufite uburezi mu nshingano ze Nyiraneza Clothilde avuga ko bizakorerwa ubuvugizi kugira ngo minisiteri y’uburezi ifashe aya mashuri.

Ubwo yasuraga aka karere muri Gashyantare 2014, komisiyo ishinzwe uburezi mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda yanasabye ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri hamwe n’akarere kugerageza kwifasha gukemura bimwe mu bibazo cyane cyane ibirebana n’icyatuma ireme ry’uburezi rizamuka.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ikibazo cy’imfashanyigisho za mudasobwa kiracyakomeye mu mashuli. ahubwo se ko mbona kw’ifoto iriya isa na boutique. ndabona ka comptoir n’akugi kinjira muri boutique. ese abanyeshuli bajya kwiga mudasobwa bicara he?

nshimyumuremyi yanditse ku itariki ya: 4-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka