IPRC-East iri kuzenguruka uturere mu gukangurira abantu kwiga imyuga n’ubumenyingiro

Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Iburasirazuba (IPRC East) ryiyemeje kuzenguruka uturere twose mu ntara. Babyiyemeje mu gikorwa cyo gukangurira urubyiruko n’abandi bose bafite imbaraga zo gukora kwitabira kwiga imyuga biga n’ubumenyingiro.

N’ubwo abantu bagenda babona akamaro ko kwiga umwuga ngo hari aho usanga abana batsinze neza mu mashuri babuzwakwiga imyuga ngo ni iyabananiwe amashuri.

Nyuma yo kwifatanya n’abatuye umurenge wa Mpanga ho mu karere ka Kirehe mu muganda rusange wukwezi kuri uyu wa gatandatu tariki 31/5/2014, abakozi ba IPRC East, abanyeshuri n’ubuyobizi mu karere ka Kirehe hatanzwe ubutumwa bunyuze mu kinamico bugaragaza ibyiza byo kwiga umwuga.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’ubutegetsi muri IPRC East, Habimana Kizito.

Yatangaje ko bahisemo gukora iyi gahunda nkubu nyuma yo kumenya ko hari ababyeyi banga ko abana babo biga ishami ry’imyuga ngo nuko batsinze neza ibizamini bya leta.

abakozi ba IPRC East mbere yo gutanga ubutumwa bifatanije n'abatuye umurenge wa Mpanga mu muganda.(abambaye imira y'icyatsi n'ingofero)
abakozi ba IPRC East mbere yo gutanga ubutumwa bifatanije n’abatuye umurenge wa Mpanga mu muganda.(abambaye imira y’icyatsi n’ingofero)

Yagize ati” Ubu bukangurambaga bugamije gusobanurira abantu ibyiza byo kumenya umwuga ngo bawugane cyane cyane urubyiruko. Uwize umwuga yiteza imbere akihangira umurimo byihuse.”

Bamwe mu rubyiruko twaganiriye bo mu murenge wa Mpanga, batangaje ko bafite inyota nyinshi yo kwiga imyuga ariko bakagira ikibazo cyuko amashuri nkayo yiherera mu mugi gusa mu cyaro iwabo batamenya aho bayakura.

Iyakaremye Martin, utuye mu kagari ka Mushongi muri uyu murenge wa Mpanga yagize ati “Twebwe rwose inyota ni nyinshi mu kwiga imyuga ariko twabuze aho tuyigira hano iwacu ntamashuri ahari yayo twumva ngo iyo za Kibungo ngo niho aba.”

Abanyeshuri hamwe n'ibikoresho bifashishije mu gukina ikinamico ihamagarira abaturage kwiga imyuga.
Abanyeshuri hamwe n’ibikoresho bifashishije mu gukina ikinamico ihamagarira abaturage kwiga imyuga.

Uretse uyu musore ubwo twaganiraga n’undi mu mama w’imyaka 25 n’umwana umwe (yanze ko tuvuga amazina ye) yatubwiye ko we yubaka amazu ariko ko kuba atarabyize mu ishuri bituma hari ibyo atamenya nko kuba yapatana amazu n’ibindi.

Ku bwe ngo amashuri nkaya aramutse ageze Mpanga ya Kirehe nawe byatuma yiteza imbere byihuse.

Guturuka ibumoso umuyobozi wungirije wa IPRC EAST ushinzwe ubutegetsi n'imari Habimana Kizito, umukuru wa Police mu karere ka Kirehe, umuyobozi wungirije w'akarere ka Kirehe ushinzwe ubutegetsi n'imari.
Guturuka ibumoso umuyobozi wungirije wa IPRC EAST ushinzwe ubutegetsi n’imari Habimana Kizito, umukuru wa Police mu karere ka Kirehe, umuyobozi wungirije w’akarere ka Kirehe ushinzwe ubutegetsi n’imari.

Kukibazo cy’amashuri y’imyuga atagera mu mirenge y’icyaro umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Tihabyona Jean de Dieu, avuga ko gahunda yo kugeza amashuri y’imyuga mu mirenge bayitangiye kandi ko aba yageze mu mirenge yose bidatinze kuko biri muri gahunda bafite.

Akarere ka Kirehe kabaye akarere ka kabili nyuma ya Ngoma gakorewemo iyi gahunda yateguwe na IPRC East yo kuzenguruka intara y’uburasirazuba bigisha ibyiza byo kwiga umwuga.

Umuganda wakozwe n’abatuye umurenge wa Mpanga n’abakozi ba IPRC-East wari uwo kubakira Abanyarwanda 30 birukanwe muri Tanzania batujwe muri uyu murenge wa Mpanga,aho habumbwe amatafai arenga kubihumbi 3000.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka