Rubona VTC yatanze impamyabushobozi ku banyeshuri 235 basoje amasomo y’imyuga

Abanyeshuri 235 barangije amasomo y’ubumenyingiro mu Ishuri ry’Imyuga rya Rubona (Rubona Vocational Training Cennter) mu karere ka Rwamagana, tariki 30/05/2014 bahawe impamyabushobozi nyuma y’igihe kigera ku mwaka bamaze biga aya masomo y’ubumenyingiro.

Abahawe impamyabushobozi batangaje ko kwiga imyuga atari ukubura icyo umuntu akora ahubwo ko imyuga itanga ibisubizo ku kibazo cy’akazi kuko uwize imyuga neza adashobora kubura akazi.

Abanyeshuri 235 bigaga imyuga mu Ishuri rya Rubona VTC ni bo bahawe impamyabushobozi.
Abanyeshuri 235 bigaga imyuga mu Ishuri rya Rubona VTC ni bo bahawe impamyabushobozi.

Abanyeshuri bahawe impamyabushobozi barimo 145 barangije mu mwaka wa 2012 ndetse n’abanyeshuri 90 barangije mu mwaka wa 2013. Aba bose bakaba bararangije amasomo yabo mu mashami y’ubudozi, ububaji, ubwubatsi ndetse n’ubutetsi.

Umuyobozi w’Ishuri ry’Imyuga rya Rubona, Kimonyo Jean Marie Vianney, yavuze ko kwiga amashuri y’imyuga ari ukwiteganyiriza kuko uwize aya masomo abona akazi mu buryo bworoshye kandi akaba ashobora no kukihangira.

Abayobozi barimo uw'akarere wungirije ushinzwe imibereho, Madame Muhongayire Yvonne (hagati) bitegereza imigati yakozwe n'abanyeshuri barangije amasomo muri Rubona VTC.
Abayobozi barimo uw’akarere wungirije ushinzwe imibereho, Madame Muhongayire Yvonne (hagati) bitegereza imigati yakozwe n’abanyeshuri barangije amasomo muri Rubona VTC.

Abarangije amasomo y’ubumenyingiro muri iri shuri bemeza ko aya masomo ari ingirakamaro cyane kandi ko kuyigamo bitari ukubura uko umuntu agira, nk’uko bikunze gutekerezwa na bamwe.

Mu baganiriye n’itangazamakuru harimo umusore Ndindiriyimana Dismas waje kwiga muri iri shuri, none ngo akaba anejejwe n’uko nyuma yo gukora imenyerezwa (stage) gusa, yahise abona akazi, aho ashobora gukorera amafaranga 6000 ku munsi.

Abayobozi n'ababyeyi batambagiye ishuri kugira ngo birebere koko niba ibivugwa ari byo bikorwa.
Abayobozi n’ababyeyi batambagiye ishuri kugira ngo birebere koko niba ibivugwa ari byo bikorwa.

Mu basoje muri iri shuri kandi harimo Mukakalisa Leatitia, umubyeyi wubatse ufite abana batatu wemeye agasiga abana n’umugabo mu rugo akajya kwiga none akaba yararangije mu ishami ry’ubutetsi. Uyu mubyeyi ngo yishimira ko noneho agiye kuzajya akora ariko agakora ibyo asobanukiwe neza bishingiye ku masomo yakuye muri iri shuri.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Muhongayire Yvonne na we yatsindagiye ko amasomo y’ubumenyingiro ari impamba ituma urubyiruko rwihangira imirimo igira impinduka haba kuri bo no mu buzima rusange, maze asaba ababyeyi gufatanya n’abana babo mu kuyashyigikira.

Aha hamurikirwaga ibijyanye n'ububaji.
Aha hamurikirwaga ibijyanye n’ububaji.

Ubutumwa bwatanzwe n’abahagarariye ababyeyi muri ibi birori ni ukongera gukangura ababyeyi kugira ngo bumve neza ko kwiga imyuga bidakwiriye gufatwa nk’amaburakindi ahubwo ko ari uburezi bw’ireme butuma uwabwize abasha kubona akazi byihuse ku isoko ry’umurimo.

Aha hamurikirwaga ibijyanye n'ubwubatsi.
Aha hamurikirwaga ibijyanye n’ubwubatsi.
Aha ni ahamurikirwaga ibijyanye n'ubudozi.
Aha ni ahamurikirwaga ibijyanye n’ubudozi.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka