Nyamasheke: Mu kigo cy’amashuri bafite impungenge z’isuku nke mu gihe hataboneka amazi mu gihe cya vuba

Ikigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Bushenge kiri mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke, gikomeje guhangayikishwa no kutagira amazi meza mu gihe bamaze gutangira gahunda yo kugaburira abana bo mu mashuri abanza kuzamura, abarezi bakavuga ko haramutse nta gikozwe mu maguru mashya bashobora kugira ibibazo bituruka ku isuku nke.

Ntayomba ni umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Bushenge avuga ko mbere y’uko hasanwa ibitaro bya Bushenge (byigeze gusenywa n’umutingito, Leta yubaka ibitaro byishya hari muri 2008), bari bafite amazi kuko amatiyo atwara amazi yahageraga ariko muri iryo sana amatiyo yageraga muri icyo kigo yaje gucika mu iyubakwa ry’ibyo bitaro.

Mu gihe cy’imvura bagerageza kureka amazi mu kigega bafite, imvura yaba itagwa bigasaba abanyeshuri gukora urugendo runini bataye amasomo bajya gushaka amazi, akavuga ko bizaba ikibazo gikomeye mu gihe gahunda yo kugaburira abana ku ishuri bakiyitangira.

Abisobanura agira ati “kugira impungenge ni ngombwa mu gihe turi gutangira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri kuko tuvoma amazi ahantu hatari hafi, tugasanga abana bata umwanya bajya kuvoma, iki kibazo twakigejeje ku buyobozi bw’akarere ndetse twanakigarutseho mu nama y’uburezi isanzwe iba muri buri gihembwe, twizeye ko bizakemuka neza kandi vuba”.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage akaba afite n’uburezi mu nshingano ze, Gatete Catherine, avuga ko kari gace gafite umuyoboro wa Gisakura-Nyamirundi karangwa n’amazi make ku buryo basabye abayobozi b’ibyo bigo kugura ibigega byo kujya bareka amazi bityo bagahana umwanya, amazi make ahari agasanganywa.

Ngo n’ikibazo kiri mu kigo cy’ishuri cya Bushenge, ababishinzwe bari kugikoraho ku buryo mu gihe cya vuba bizaba byabonewe igisubizo kirambye.

Yagize ati “abatekinisiye bacu bazajyayo barebe impamvu amazi atahagera, babishakire igisubizo ku buryo bwa vuba, ndetse n’ikibazo cy’uko amazi agera muri kariya gace ari make nacyo turi kukiga muri iyi minsi dufatanyije n’inzego zose bireba, ku buryo tubizeza ko bizakemuka mu minsi ya vuba”.

Ikigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Bushenge gifite abanyeshuri basaga 110, bari amashuri abanza ndetse n’amashuri yisumbuye.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka