Abarimu 1000 barahabwa mudasobwa na modem
Abarimu 1000 bo mu turere dutandukanye tw’igihugu batangiye guhabwa mudasobwa na modem, bizabafasha gufasha abandi barimu kwihugura mu bumenyi bw’icyongereza.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi (REB) gifatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga Fhi 360, batagiye gutanga izi mudasobwa ku buryo bizarangirana n’uku kwezi kwa Gatandatu, nk’uko Gasana Janvier, umuyobozi mukuru wa REB yabitangaje.
Yagize ati “Twabonye ko bitakiri ngombwa gukomeza guhembera abakozi ku masezerano ku ruhande, biyongera ku barimu dufite, noneho twiyemeza kuvugurura gahunda yo kwigisha abarimu icyongereza duhitamo ko ikorwa n’abarimu ubwabo bafite ubushobozi bwo kuba bafasha bagenzi babo mu rurimi rw’icyongereza.”
Gasana yemera ko umwarimu umwe ku kigo adahagije, akavuga ko hari hakenewe abarimu nibura batanu kuri buri kigo bafasha abarimu bagenzi babo n’abanyeshuri no mu zindi gahunda zo kunoza imyigishirize zitari icyongereza gusa.
Dushime Jeanne Francoise, umwe mu bahawe ibikoresho, yavuze ko bizoroshya inshingano bafite. Ariko kimwe na bagenzi be, yongeyeho ko hakwiye kurebwa uko hashakwa undi mwarimu uzajya abafasha mu gihe cya vuba.
Umwaka utaha nabwo biteganyijwe ko abandi barimu 500 nabo bazahabwa ibikoresho nk’ibi muri iyi gahunda.
Mu kwezi kwa karindwi k’umwaka ushize wa 2015, gahunda yo gufasha abarimu kwiga icyongereza yaravuguruwe, abakozi batari abarimu bari barimo Abanyarwanda, abanya Uganda n’abanyakenya bari bamaze imyaka isaga itatu bafasha abarimu mu cyongereza barahagarikwa.
Abo barimu bazajya babikora ku buryo buhoraho ariko na bo bakomeze kwigisha nk’abandi barimu bahembwe n’umushahara usanzwe, ariko bagabanyirizwe amasomo, kugira ngo umwanya munini bawuharire icyongereza.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ni byiza iyi gahunda izihutisha kunoza umurimo w’ubwarimu
NJye Ndumva Bagenerwa Akantu.
Nyjewe numva abo barimu bazajya bafasha bagenzi babo mu rurimi rw’icyongereza bagenerwa agahimaza musyi ka buri kwezi nibura½ cy’ayo bahembaga abo banyamahanga.