Hamburg Marines izakomeza guteza imbere uburezi bw’u Rwanda

Umuyobozi wa Hamburg Marines services company, Peter Kramer, aratangaza ko yiteguye kongera inkunga atera u Rwanda mu bikorwa by’uburezi.

Kuri uyu wa gatatu tariki 5 Gicurasi 2016, ubwo yari amaze kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro yatangaje ko ubucuti afitanye n’u Rwanda ari bwo ntandaro yo gutera inkunga uburezi mu Rwanda abinyujije mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere Uburezi bw’Abana(UNICEF).

Perezida Kagame yakira Peter Kramer, Umuyoboziwa Hamburg Marines services company.
Perezida Kagame yakira Peter Kramer, Umuyoboziwa Hamburg Marines services company.

Yagize ati “Ubucuti bwihariye mfitanye na Perezida Kagame kuva mu myaka 10 ishize bwampaye umwanya wo kungurana ibitekerezo na we bishingiye ku iterambere. Ni yo mpamvu nshaka gutanga inkunga yanjye mu kubaka uburezi mu Rwanda.”

Uyu muyobozi w’ikigo kijyanye n’iby’amato manini yo mu nyanja, anayobora umuryango witwa Humbarg Society for Promotion of Democracy and International Law ndetse n’Ikigega cyitiriwe Nelson Mandela “Nelson Mandela Foundation”, yashinze ikigega ‘Schools for Africa’ gifasha guteza imbere uburezi mu bihugu 6 by’Afurika harimo n’u Rwanda.

Nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Olivier Rwamukwaya, ngo amaze gutera inkunga ibikorwa by’uburezi bifite agaciro ka miliyoni 13.5 z’amadolari y’Amerika kuva muri 2008.

Ifoto y'urwibutso.
Ifoto y’urwibutso.

Yongeraho kandi ko UNICEF ku inkunga ya Peter Kramer, iteganya kubaka amashuri y’incuke ndetse n’ayisumbuye y’icyitegererezo hirya no hino mu Rwanda agera ku 100.

Kuva muri 2008, UNICEF itanga infashanyigisho mu bigo by’amashuri bitandukanye. Kugeza ubu, u Rwanda rumaze kugera ku kigereranyo cya 97% by’abana bari mu mashuri mu myaka 22 gusa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Kugira ngo ibi bigerweho, hashyizwemo ingufu aho 20% by’ingengo y’imari ya buri mwaka angana hafi na miliyoni 494 z’amadolari kuri miliyari 2.47 z’amadolari k’ingengo yose y’igihugu yashyizwe mu burezi.

Peter Kramer yavuze kandi ko yitegura kongera inkunga mu bikorwa by’uburezi mu Rwanda, ariko ngo bikazaterwa n’ubufatanye hagati ya Leta na UNICEF.

Ikigega “Schools for Africa” cyatangijwe muri 2005, kikaba gitera inkunga uburezi mu bihugu by’u Rwanda, Angola, Zimbabwe, Malawi, Mozambique ndetse n’Afurika y’Epfo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza.Bazazamure n’umushahara wa mwarimu.

JKLOD yanditse ku itariki ya: 15-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka