Mu nteko rusange yabahuje kuri iki cyumweru tariki 5 Kamena 2016, hagaragajwe ko muri uyu Murenge 80% by’abana bari barataye ishuri ari bo bamaze kugarurwa buri wese yiyemeza uruhare rwe kugira ngo 20% basigaye bakagarurwa.
Mukankuzi Marie umunyamuryango ukomoka mu Kagari ka Nyarugenge ati “Tutitaye ku kuba abacu biga, twiyemeje kwegera abaturanyi tugafatanya gusubiza aba bana ku ishuri ndetse no kubashakisha aho bari hose.”
Yambabariye Theophile, umuyobozi w’umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Rubengera, avuga ko umunyamuryango wa FPR aho ari hose agomba kurangwa no kuba bandebereho, avuga ko ibyo biyemeje bizatanga umusaruro ku kibazo cyari gihangayikishije igihugu.
Bagwire Esperance, umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe ubukungu akaba n’umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, avuga ko buri mubyeyi yakagombye kumva ko umunani wa mbere ku mwana we ari ishuri.
Ati “Ni ugufatanya mu gukangurira ababyeyi kubahiriza inshingano zabo zo kurera, ariko kandi birakwiye ko umubyeyi yumva ko umunani wa mbere ku mwana we ari ishuri.”
Uyu muyobozi avuga ko imibare bahabwa n’ubusesenguzi igaragaza ko igikorwa cyo kugarura abana bataye ishuri muri aka Karere kiri hagati ya 60 na 70%.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni mu gihe kuko Chairman w.’umurenge aritanga kandi akunda umuryango