Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bazwi nk’abamotari bo mu karere ka Rusizi baravuga ko bakiranye yombi icyemezo cyo kubemerera kujya bisabira icyangombwa kibemerera gutwara moto (autorisation de transport) mu gihe mbere cyatinzwaga no kugisaba binyuze mu makoperative bibumbiyemo bikabakururira ibihano bavuga ko (...)
Gatemberezi Damien arashinja WASAC guhombya ubucuruzi bwe bw’amazi kuko yigabije umuyoboro we igashyira amatiyo hejuru atabanje kugishwa inama.
Minisitiri wa Rhenanie Palatinat aravuga ko yaje mu Rwanda kunoza imishinga irimo uwo gushakira ibicuruzwa by’u Rwanda isoko ku mugabane w’u Burayi.
Mu myaka 71 ishize, umuryango w’abahinzi borozi wo mu cyahoze ari komine Rutonde, ubu ni akarere ka Rwamagana wibarutse umwana w’umuhungu aza abahoza amarira kuko mukuru we yari yaritabye Imana.
Banki ya Kigali (BK) yongereye amafaranga y’inguzanyo yajyaga itanga ku bakiriya bayo hadasabwe ingwate, akaba yavuye ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni 10 agera kuri miliyoni 30.
Ikibazo cy’ibyo gupfunyikamo (Emballages) ibikorerwa mu nganda zo mu Rwanda gikomeje guhangayikisha ba nyirazo kuko ngo babibona bibahenze kandi akenshi bitumijwe hanze.
Ikigo gitsura Ubuziranenge (RSB) kivuga ko ibicuruzwa bifite ubuziranenge ari bike mu gihugu kubera ko abikorera benshi batabanza kubimenyekanisha cyangwa kubisabira ibyemezo.
Kuva mu myaka yo hambere impu z’inyamaswa zifashishwaga n’abakurambere bacu, bagakuramo imyambaro, ingobyi zo guhekamo abana n’ibindi. Igitangaje, ni uko hari aho uruhu rw’inka ari ifunguro rikunzwe cyane.
Bamwe mu batuye mu Kagali ka Cyahafi mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, barasaba ko umukino w’amahirwe uzwi ku izina ry’ ikiryabarezi (Slot Machine) wafungwa nyuma yo kubona ko imiryango yabo igiye kuzicwa n’ubukene.
Sena y’u Rwanda yanenze imwe mu mikorere y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Rwanda Revenue Authority (RAA) cyane cyane mu bijyanye no kwishyuza imisoro.
Ubuyobozi bwa sosiyete isakaza amashusho n’amajwi Startimes, buravuga ko bufite gahunda yo gushora imari mu byo televiziyo zo mu Rwanda zerekana kuko byagaragaye ko televiziyo nyinshi kuri dekoderi n’ibyo zerekana biba ari iby’ahandi.
Nyuma y’imyaka isaga itatu cyuzuye, ikiraro gishya gihuza umupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ku mupaka wa Rusizi ya mbere cyatangiye gukoreshwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Werurwe 2019.
Ikigo giteza imbere ubucuruzi muri Afurika y’Uburasirazuba (Trade mark East Africa TMEA) cyashyikirije akarere ka Rubavu isoko rya miliyoni eshatu z’amadorari rizorohereza ubuhahirane bwambukiranya imipaka hagati y’ u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ruvuga ko kwigisha umugore ari ugutanga ubumenyi ku gihugu cyose. Byavugiwe mu muhango wo gusoza amahugurwa yahawe abagore 100 yo kubongera ubumenyi mu kwakira abantu mu mahoteli n’ubukerarugendo.
Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Zigama CSS, Dr James Ndahiro, yatangaje ko nyuma yo gushyira imbaraga mu gutanga Serivise bifashishije ikoranabuhanga, badateganya kongera amashami y’iyi banki mu gihugu.
Ubushakashatsi burerekana ko igihe amasezerano y’isoko rusange mu bihugu bya Afurika (AfCFTA) azaba atangiye gushyirwa mu bikorwa, kandi ibibazo bya politiki biri mu karere bigakemuka, azatuma u Rwanda rwongera ibyo rwohereza mu mahanga ku kigero cya 22%, bikava kuri 63% bikagera kuri 85%.
Itegeko rishya rigena imisoro y’inzego z’ibanze ryemerera abatangira imishinga mito n’iciriritse yo kwiteza imbere, gusonerwa umusoro w’ipatante mu gihe cy’imyaka ibiri.
Abahagarariye urugaga rw’abikorera ku giti cyabo (PSF), bavuga ko imbogamizi zidashingiye ku misoro bahura na zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba, zibangamira iterambere ry’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Abohereza ibicuruzwa i Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo binyuze ku mupaka uherereye mu Karere ka Rubavu baravuga ko batewe impungenge n’imyanzuro ya Congo yo kongera imisoro no kwangira bimwe mu bicuruzwa biva mu Rwanda kwinjira muri icyo gihugu.
Ubuyobozi bw’uruganda rw’isukari rwa Kabuye “Kabuye Sugar Works Ltd” buravuga ko bwiyemeje kuranguza isukari ku mafaranga make, bitewe n’uko isukari ituruka hanze yinjiye mu Rwanda ku bwinshi kandi ihendutse.
Bamwe mu batuye mu Ntara y’Amajyaruguru baravuga ko baterwa igihombo no kuba isoko ry’ubucuruzi bwambukiranya imipaka (Cross Border Market) rya Cyanika rimaze umwaka n’igice ryuzuye ariko rikaba ridafungurwa ngo bakore.
Mu gihe izamuka ry’ibiciro ku masoko muri 2019 rizaba riri kuri 3%, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda(MINICOM) irizeza ko ibiribwa byo bitazahenda.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro(RRA) cyatangaje ko cyakusanyije imisoro n’amahoro ingana n’amafaranga miliyari 666 mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2018/2019.
Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu buvuga ko hari ibinyabiziga byinshi bimaze igihe byarafatiwe mu makosa ba nyirabyo ntibabigombore, ngo bukaba bugiye kureba uko bitezwa cyamunara buri kwezi.
Abakorera imyuga itandukanye mu gakiriro ka Nyamasheke yiganjemo ububaji n’ubukorikori, baravuga ko babangamiwe no gukorera ahataba imirindankuba kuko isaha iyariyo yose bashobora guhura n’impanuka yo gukubitwa n’inkuba cyangwa kwangirizwa, ibyabo bikaba byashya cyane ko ibikoresho bifashisha mu kazi birimo amashanyarazi (...)
Ubuyobozi bw’uruganda rwa Kinazi (Kinazi Cassava Plant) bwemeza ko rutazongera kubura imyumbati nk’uko byigeze kubaho, cyane ko n’Ikigo cy’igihuyu gitsura ubuziranenge (RSB) cyabihagurukiye.
Abafite inganda zenga urwagwa rw’ibitoki i Huye bavuga ko kuba hari n’abafite ikirango S benga inzoga zitujuje ubuziranenge bituma izabo zitagurwa uko bikwiye.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga ko Gihengeri bashobora kuzabona isoko mu ngengo y’imari ya 2019-2020 nabwo harebwe inyungu ryatanga.
Ubuyobozi w’urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Muhanga buravuga ko bagiye kwitabaza inguzanyo ya banki kugira ngo babashe kuzuza isoko rya Kijyambere batangiye kubaka.
Impuguke mu by’ubukungu ziravuga ko atari igitangaza kuba Leta ihora ihindagura inoti bitewe n’impamvu z’umutekano w’amafaranga (kwirinda abazigana), kuyongeramo ikoranabuhanga, ndetse no gukora inshya kuko inoti zisaza.