BK igiye guha ba rwiyemezamirimo bato miliyoni 25Frws

Banki ya Kigali (BK) igiye gusaranganya ba rwiyemezamirimo bato miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda, zizishyurwa nta nyungu muri gahunda y’irushanwa rizwi nka ‘BK-Urumuri’.

Ba rwiyemezamirimo bahatana hamwe n'abakozi ba Inkomoko n'aba BK
Ba rwiyemezamirimo bahatana hamwe n’abakozi ba Inkomoko n’aba BK

Ni irushanwa ribaye ku nshuro ya gatatu, aho ikigo “Inkomoko” gitanga amahugurwa n’ubujyanama ku micungire y’imishinga gihugura ba rwiyemezamirimo bahatana, kugira ngo bagire ubumenyi buhagije mu gucunga imishinga mbere y’uko bahabwa inguzanyo na BK.

Ba rwiyemezamirimo 12, ni bo bageze mu cyiciro cyanyuma. Umwe muri bo witwa Habiyaremye Jean Marie Vianney, yanyuze mu buzima bwo mu muhanda mbere yuko aba rwiyemezamirimo utunganya amahembe y’inka akayakoramo imitako n’ibikoresho bitandukanye.

Kuri ubu afite uruganda rumwinjiriza miliyoni zisaga ebyiri ku mwaka utabariyemo ayo ahemba abakozi 12 akoresha n’ayo agura imashini nshya agenda yongera mu ruganda rwe.

Ni urugendo avuga ko rugikomeje, ari na yo mpamvu ahatana mu irushanwa rya BK-Urumuri ngo abone inguzanyo yo kwagura ibikorwa bye.

Habiyaremye yerekanaga bimwe mu byo akora mu mahembe y'inka
Habiyaremye yerekanaga bimwe mu byo akora mu mahembe y’inka

Ati “Ndashaka ko BK inguriza miliyoni eshanu, kuko nshaka gukora uruganda runini cyane rutunganya amagembe y’inka. Mfite abakiriya benshi bahoraho barimo ‘Rwanda Clothing’ itugurira ibipesu bikoze mu mahembe y’inka, abahanga imideri, dufite isoko muri Amerika na za ambasade za hano mu Rwanda. Ndashaka no gufungura amashani nibura 10 ducururizaho”.

Ba rwiyemezamirimo bari guhatanira kubona iyi nguzanyo bamaze igihe bakurikiranwa n’ikigo cyitwa “Inkomoko” gitanga amahugurwa n’ubujyanama ku micungire y’imishinga, mu rugendo rumara amezi atandatu.

Umuyobozi wacyo w’agateganyo, Olive Ashimwe, avuga ko muri urwo rugendo bafasha ba rwiyemezamirimo gutegura neza no gukurikirana ubucuruzi bwabo kugira ngo bwunguke.

Ati “Dukorana n’umuntu umaze nibura amezi atandatu acuruza, tukamufasha kumenya urujya n’uruza rw’amafaranga ye, kandi tukamuha umujyanama mu bucuruzi umukurikirana”.

Umwe muri ba rwiyemezamirimo yasobanuriraga abakemurampaka umushinga we
Umwe muri ba rwiyemezamirimo yasobanuriraga abakemurampaka umushinga we

Ashimwe yongeraho ko bafasha umucuruzi kumenya niba akwiye inguzanyo koko, no kureba niba aramutse ayihawe itamugora kuyishyura bigatuma ubucuruzi bwe buhomba.

Irushanwa rya BK-Urumuri, ribaye ku nshuro ya gatatu, kuri iyi nshuro abazaza mu myanya y’imbere, BK izabasaranganya miriyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda, bazishyura nta nyungu bashyizeho.

Umukozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri BK, Nshuti Thierry, avuga ko batahita bamenya umubare w’abazasaranganywa ayo mafaranga, ariko asaba ko abazagira amahirwe yo guhabwa inguzanyo bazayishyura neza kugira ngo bagirirwe icyizere na banki.

Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri BK yasabye abazahabwa inguzanyo kuzayishyura neza
Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri BK yasabye abazahabwa inguzanyo kuzayishyura neza

Agira ati “Abakemurampaka baramutse basanze bose batsinze bagasanga izo miliyoni bazigabana bigakunda twazibasaranganya. Dusanze ari ibintu bigera ku bantu batanu twafungira kuri batanu. Mu byo bigishwa harimo kumenya gukorana banki.

Byaba bibaje umuntu aguhaye inguzanyo nta nyungu ntiwishyure bikakubuza kugira indi banki ukorana na yo”.

BK ivuga ko kuva mu myaka itatu ishize, iri rushanwa ryiswe BK Urumuri rimaze gushorwamo agera kuri miliyoni 180 z’amafaranga y’u Rwanda.

BK ivuga ko amafaranga ahabwa aba barwiyemezamirimo ari ayagenewe gusubizwa ku isoko hagamijwe gushimira abakiriya, akaba ari amafaranga aba yaravuye mu nyungu za BK ashorwa mu bikorwa byagirira umuryango akamaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka