Abahagarariye urugaga rw’abikorera ku giti cyabo (PSF), bavuga ko imbogamizi zidashingiye ku misoro bahura na zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba, zibangamira iterambere ry’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Abohereza ibicuruzwa i Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo binyuze ku mupaka uherereye mu Karere ka Rubavu baravuga ko batewe impungenge n’imyanzuro ya Congo yo kongera imisoro no kwangira bimwe mu bicuruzwa biva mu Rwanda kwinjira muri icyo gihugu.
Ubuyobozi bw’uruganda rw’isukari rwa Kabuye “Kabuye Sugar Works Ltd” buravuga ko bwiyemeje kuranguza isukari ku mafaranga make, bitewe n’uko isukari ituruka hanze yinjiye mu Rwanda ku bwinshi kandi ihendutse.
Bamwe mu batuye mu Ntara y’Amajyaruguru baravuga ko baterwa igihombo no kuba isoko ry’ubucuruzi bwambukiranya imipaka (Cross Border Market) rya Cyanika rimaze umwaka n’igice ryuzuye ariko rikaba ridafungurwa ngo bakore.
Mu gihe izamuka ry’ibiciro ku masoko muri 2019 rizaba riri kuri 3%, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda(MINICOM) irizeza ko ibiribwa byo bitazahenda.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro(RRA) cyatangaje ko cyakusanyije imisoro n’amahoro ingana n’amafaranga miliyari 666 mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2018/2019.
Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu buvuga ko hari ibinyabiziga byinshi bimaze igihe byarafatiwe mu makosa ba nyirabyo ntibabigombore, ngo bukaba bugiye kureba uko bitezwa cyamunara buri kwezi.
Abakorera imyuga itandukanye mu gakiriro ka Nyamasheke yiganjemo ububaji n’ubukorikori, baravuga ko babangamiwe no gukorera ahataba imirindankuba kuko isaha iyariyo yose bashobora guhura n’impanuka yo gukubitwa n’inkuba cyangwa kwangirizwa, ibyabo bikaba byashya cyane ko ibikoresho bifashisha mu kazi birimo amashanyarazi (…)
Ubuyobozi bw’uruganda rwa Kinazi (Kinazi Cassava Plant) bwemeza ko rutazongera kubura imyumbati nk’uko byigeze kubaho, cyane ko n’Ikigo cy’igihuyu gitsura ubuziranenge (RSB) cyabihagurukiye.
Abafite inganda zenga urwagwa rw’ibitoki i Huye bavuga ko kuba hari n’abafite ikirango S benga inzoga zitujuje ubuziranenge bituma izabo zitagurwa uko bikwiye.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga ko Gihengeri bashobora kuzabona isoko mu ngengo y’imari ya 2019-2020 nabwo harebwe inyungu ryatanga.
Ubuyobozi w’urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Muhanga buravuga ko bagiye kwitabaza inguzanyo ya banki kugira ngo babashe kuzuza isoko rya Kijyambere batangiye kubaka.
Impuguke mu by’ubukungu ziravuga ko atari igitangaza kuba Leta ihora ihindagura inoti bitewe n’impamvu z’umutekano w’amafaranga (kwirinda abazigana), kuyongeramo ikoranabuhanga, ndetse no gukora inshya kuko inoti zisaza.
Kuri uyu wa gatatu tariki 30 Mutarama 2019, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwashyizeho ibiciro bishya by’amazi bizatangira gukurikizwa kuva tariki 01 Gashyantare 2019.
Mutatsineza Rosine umaze imyaka itatu akora akazi ko gukanika imodoka nyuma yo kwiga uwo mwuga ahamya ko bimutunze kandi ko ntacyo yararikira cyatuma bamushuka kuko icya ashatse acyigurira.
Ni ubucuruzi butemewe bukorwa igihe umuntu ukeneye amafaranga asanga uyafite akayamuguriza, bakavugana igihe azayamwishyurira hiyongereyeho inyungu bumvikanye.
Ikigo gishinzwe ingufu REG kiravuga ko gihomba umuriro w’amashanyarazi ungana na Megawati 44(19%), ukaba uhwanye n’amafaranga asaga miliyari 19 ku mwaka.
Ubuyobozi bwa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bwemeza ko ikibazo cya parikingi za moto muri Kigali kimaze iminsi kivugwa kigiye gukemuka bityo abamotari bareke guhora bavuga ko barengana.
Sultan Ahmed Bin Sulayem Umuyobozi mukuru wa “Dubai Portland World” avuga ko umwanzuro w’iyo sosiyete ahagarariye, wo gufungura ishami mu Rwanda, ugamije gufasha ibihugu bidakora ku nyanja gukora ubucuruzi bwagutse.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) butangaza ko kuva bwasohora itangazo risaba abahererekanyije ibinyabiziga batarahinduza kubikora bagashyiraho n’itariki ntarengwa, ababikora bikubye inshuro hafi enye ku munsi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buravuga ko bwahagurukiye gukemura mu buryo burambye ikibazo cy’abacuruzi n’abarobyi b’isambaza.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (Rwanda Cooperative Agency) kiratangaza ko abakora imirimo yo gutwara abagenzi bakoresheje amagare bazwi nk’ Abanyonzi bakorera mu mujyi wa Kigali,batemerewe kurenza saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba bakiri mu muhanda igihe badafite amatara yabigenewe.
Abanyarwanda n’abandi bakerarugendo bo mu karere bifuza gusura Umujyi wa Yeruzalemu muri Isiraheli ubitse amateka menshi ya Yesu/Yezu, bagiye kuzajya bawusura bakoresheje indege ya RwandAir.
Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) n’itsinda ry’abantu 16 baturutse mu kigo cya “Alibaba Group” bagiranye ibiganiro bishobora kuzanira akanyamuneza abahinzi n’aboherereza ibikomoka ku buhinzi mu mahanga.
Sosiete y’ubwikorezi bwo mu kirere Rwandair yatangaje ko muri Mata 2019, izatangira ingendo zari zitegerejwe na benshi zerekeza i Addis Ababa muri Ethiopia.
Abaturage bo mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko kutagira ibikorwaremezo birimo isoko n’umuhanda bibadindiza mu iterambere.
Abakora inkweto za Made in Rwanda bavuga ko bagifite ikibazo gikomeye cy’impu bakenera kuko nyinshi bazikura hanze bikabahenda bigatuma n’inkweto bakora zihenda.
Imani Bora, umwe mu rubyiruko rwahanze udushya yakoze imashini irarira amagi ikanayaturaga mu minsi 21 hagasohoka imishwi, akemeza ko izibagiza aborozi izavaga hanze kuko inahendutse.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 19 Ukuboza 2018, ikigo gishinzwe Iterambere (RDB) hamwe n’Urugaga rw’abikorera (PSF), bashyize amahoteli n’amarestora manini mu byiciro, hakurikijwe ireme rya serivisi batanga. Hotel One&Only Nyungwe House Lodge iba iyambere ibonye inyenyeri eshanu hanze y’umujyi wa Kigali.
Igiciro cya sima nyarwanda cyongeye kugabanuka mu buryo bugaragara muri izi mpera z’umwaka, nyuma amezi agera kuri atandatu cyazamutse kikagera ku bihumbi 15Frw ndetse ahandi ikanabura