Urugaga rw’abikorera (PSF) rutangaza ko imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda Expo), ribaye ku nshuro ya kane rizitabirwa n’abamurika baruta abitabiriye umwaka ushize, ndetse hakazagaragara mo ibimurikwa bishya nk’insinga n’ubwato byose bikorerwa mu Rwanda.
Abacururiza amatungo mu isoko rya Rugari riri mu murenge wa Macuba ho mu karere ka Nyamasheke baravuga ko kuba iri soko ridafite ibikorwaremezo by’ibanze ndetse rikaba ritanasakaye bibangamiye cyane ubucuruzi bwabo ndetse bamwe bakaba bashobora no kugwa mu gihombo gikomeye.
Abakora mu mahoteri, utubari na za resitora mu Karere ka Muhanga, bagaragaza ko zimwe mu mpamvu zituma bakira nabi ababagana ari uko abakoresha babo batabitaho.
Amafaranga y’u Rwanda hafi miliyoni 500,yafatiriwe na Banki nkuru y’igihugu BNR,nyuma y’uko yasanzwe kuri konti zitagikoreshwa.
Ikigo APTC (Agro Processing Trust Corporation), cyambuwe inshingano zo kugurisha umusaruro w’ibirayi wera mu turere two mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba.
Abaturage b’umurenge wa Rwempasha barifuza ko umupaka wa Kizinga watangira gukoreshwa bityo bacike ku kunyura mu mazi bajya guhaha Uganda.
Imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda rigarutse ku nshuro ya kane, rikomeje gahunda yo kumenyekanisha no guhuza abakora ibikorerwa mu Rwanda n’isoko ry’u Rwanda.
Kuzerereza ibicuruzwa mu mujyi, ibyo bita "ubuzunguzayi" byaba biri mu nzira yo gucika i Huye, kuko 50 mu babukora bagiye guhabwa igishoro n’aho gukorera.
Ikigo giteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB) hamwe n’abatunganya imibavu mu bimera, barahamagarira Abanyarwanda guhinga ibyatsi bihumura.
Icyambu kidakora ku Nyanja cya Dubai kiri kubakwa i Masaka mu Karere ka Kicukiro, cyamaze kuzura ku buryo muri Mutarama 2019 kizatangira gukora.
Nyuma yo kugura uruganda rw’ibibiriti ruherereye ku Karubanda mu Karere ka Huye, umushoramari Osman Rafik yiteguye guha akazi abantu bagera kuri 300.
Abahinzi batandukanye bahamya ko batagira uruhare mu igenwa ry’ibiciro by’umusaruro wabo bigatuma bagurisha bahenzwe bikabahobya.
Abacuruza isambaza mu karere ka Rusizi baratabaza nyuma y’uko bageze aho bari basanzwe bazigurira bagasanga nta sambaza n’imwe iharangwa. Ibi bibaye nyuma y’uko izari zarobwe zose zoherejwe muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo, kubera ubwumvikane buke hagati y’abaziroba na Projet peche izirangura ikazigurisha (…)
Ibiciro by’ibikomoka kuri peterori byongeye kuzamuka igiciro cya litiro ya esense i Kigali cyiyongereyeho 23 Frw kigera ku 1132Frw, icya litiro ya mazutu cyiyongeraho 55Frw kigera ku 1148 Frw ihita ihenda kurusha esense
Ubwo Florence Kayihura yafunguraga iduka rito nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ntiyigeze atekereza ko nyuma y’imyaka 24 rishobora kuzavamo iduka rikomeye muri Kigali.
Sheikh Bahame Hassan umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe amajyambere rusange n’imibereho myiza, yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare gushakira isoko ibikorwa bya koperative COABATWIMU.
U Rwanda na sosiyete yo mu Bushinwa ya Alibaba Group y’umuherwe Jack Ma, barasinyana amasezerano agamije guteza imbere ubucuruzi bukorerwa kuri internet.
Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, avuga ko iyo umuntu akora umushinga ahanini yitekerezaho atagera kuri byinshi, ahubwo ko agomba gutekereza kure n’ubwo yahera kuri bike.
Bamwe mu banyamahoteli, amabare na maresitora bo mu Mujyi wa Kigali baratangaza ko hari ubwo bakoresha imashini zitanga inyemezabwishyu zizwi nka Electronic Billing Machines (EBM), ariko ikigo cy’imisoro n’amahoro Rwanda Revenue Authority cyazabagenzura bakagaragara nk’abatarazikoresheje.
Abakuriye inganda zikora imyenda mu Rwanda bahamya ko kuba Leta yarabakuriyeho imisoro ku bigurwa hanze bifashisha byatumye igiciro cyayo kigabanuka.
Abanyamuryango ba Sacco ya Gatenga mu karere ka Kicukiro barashima intambwe Sacco ya bo igezeho, ariko bagasaba ko yarushaho kwegera abaturage baciriritse kuko bitaborohera kubona inguzanyo.
Bamwe mu baturage bavuga ko ibikoresho bikurura imirasire y’izuba biramutse bibonetse ku bwinshi ku isoko, byabafasha ntibazongere kugura amabuye bakoresha mu maradiyo.
Perezida Paul Kagame yasabye abagize inteko ishinga amategeko nyafurika kwihutisha ibyo kwemeza amasezerano akuraho imbogamizi mu bucuruzi n’ubwisanzure mu ngendo muri Afurika.
Bamwe mu baturage bo ku kirwa cya Nkombo batunzwe n’uburobyi bwo mu kiyaga cya Kivu, bavuze ko guhagarikwa kuroba muri iki kiyaga bizatuma hari abishora mu busambanyi ngo babone icyabatunga.
Lisansi ikoreshwa mu Rwanda ntigitumizwa muri Kenya kubera ko itacyujuje ubuziranenge, nk’uko byatangajwe n’umwe mu banyapolitiki bakomeye muri iki gihugu.
Abakorera ubucuzi bo mu Murenge wa Rwamiko mu Karere ka Gicumbi, barasaba Leta ibikoresho ngo barusheho kunoza ibishyirwa ku isoko muri gahunda ya “Made in Rwanda.”
Nyuma y’uko urwari uruganda rw’ibibiriti, Sorwal rwashyizwe ku isoko, muri cyamunara yo kuwa kabiri w’icyumweru gishize hakabura upiganwa, noneho ruguzwe n’umushoramari w’umwarabu witwa Osman Rafik kuri miriyoni 168 z’amafaranga y’u Rwanda.
Benshi mu bafunguye ubucuruzi bakurikiye icyashara bahabwaga n’abanyeshuri bigaga mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) ubu bararirira mu myotsi.
Abatuye mu Mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi bahangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro, ku buryo bemeza ko bihanitse ugereranije n’ahandi hose mu gihugu.
Uruganda rwitwa GABI rwenga urwagwa rwo mu Karere ka Gisagara rwatanze umuti udasanzwe ku kibazo cy’abahinzi b’urutoki batabonera isoko umusaruro beza.