Dore impamvu bamwe bafata nk’izirimo gutuma ibiribwa bihenda ku isoko

‘Mu isarura ry’ibihingwa byo mu gihembwe cy’ihinga A mu mwaka wa 2019 ntabwo umusaruro wabonetse neza kubera imvura yaguye nabi igatuma imyaka irumba.’

Iyi ni imwe mu mpamvu ngo zatumye habaho izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko, nk’uko bamwe mu bacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali babyemeza.

Mu isoko rya Kigali (Kigali City Market) haba hari urujya n’uruza rw’abantu baje guhaha ibiribwa bitandukanye nk’imbuto ndetse n’ibindi.

Umucuruzi witwa Karegeya avuga ko mu byo acuruza ubu byahenze kubera ko nta musaruro mwinshi wabonetse.

Karegeya ati: “Yego urebye nkanjye hano ku bishyimbo hiyongereyeho amafaranga agera ku ijana ku kilo. Nk’ibishyimbo bya mutiki mu kwezi kwa mbere uyu mwaka byaguraga amafaranga 500 ku kilo naho ubu ni amafaranga 650 ku kilo, ibishyimbo bya shyushya byari 400fr naho ubu ni amafaranga 500 ku kilo, ibishyimbo bita Colta byo ikilo ni amafaranga 700”.

Karegeya akomeza kandi avuga ko uko kuzamura ibiciro na bo babiterwa n’uko baranguye. Ngo ubu ntabwo byagenze neza, kuko nta musaruro wabonetse uhagije mu mirima ngo ugezwe ku masoko.

Umuhinzi w’ibirayi wo mu Karere ka Rubavu witwa Maniraguha Aimable bakunze kwita ‘Boringo’ avuga ko mu gihembwe cy’ihinga A umusaruro utabonetse ari mwinshi nk’umwaka ushize, akomeza agira ati : “Aha iwacu ubu rwose imvura yatwangirije imyaka, yego twarasaruye ariko ibyo kujyana ku isoko ni bikeya kuko natwe kwihaza ntibikunda”.

Ku bijyanye n’imbuto, mu isoko rya Kimironko hari umucuruzi wazo witwa Mama Muhoza uvuga ko imbuto na zo zabuze. Ngo byatumye iziboneka zihenda, ahanini bigaterwa n’uko hari imbuto zitera mu Rwanda zaturukaga mu mahanga.

Si imihindagurikire y’ikirere gusa yazamuye ibiciro by’ibiribwa, kuko abacuruzi bavuga ko uko ifaranga ry’u Rwanda rigenda rita agaciro ugereranyije n’idolari rya Amerika na byo bigira uruhare mu gutuma ibiciro bizamuka.

Uwamungu ucuruza ibintu bitandukanye birimo ibiribwa, amavuta ndetse n’ibirungo bikoreshwa mu gikoni avuga ko bazamura ibiciro bagendeye ku buryo agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda gahagaze.

Agira ati : “Urebye natwe nk’iyo tugiye kurangura abo tugurira bazamura ibiciro bakatubwira ko idolari na ryo ryazamutse. Ubwo natwe rero ntitwacuruza duhomba. Biba ngombwa ko tuzamura igiciro, bivuze ko igiciro ku byo ducuruza tukigena bijyanye n’uko idolari rihagaze”.

Mu Ntangiriro z’uyu mwaka wa 2019, Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yabwiye abanyamakuru ko muri uyu mwaka wa 2019 ibiciro by’ibicuruzwa bizazamuka ku kigero cya 3% bikava ku rugero rwa 1.4% byari bigezeho mu mwaka ushize wa 2018.

Abacuruzi bagaragaza ko ihindagurika ry’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ari imbogamizi ikomeye, aho kuva mu kwezi kwa Mutarama kugera muri Nyakanga 2019, idolari rimwe rimaze kwiyongeraho amafaranga y’ u Rwanda 18, ibi bigatuma na bo bazamura ibiciro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka