Musanze: Abagurisha imigati yangiritse bigaruriye umubare munini

Nyuma yuko mu mihanda inyuranye mu mujyi wa Musanze, hakomeje kugaragara ubucuruzi bw’imigati itizewe, Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze, burasaba abaturage kugira ubushishozi ku biribwa bagura barengera ubuzima bwabo.

Umugati wa 600 wagurushwaga amafaranga 300
Umugati wa 600 wagurushwaga amafaranga 300

Umuvundo w’abaturage Kigali Today yasanze ku muhanda werekeza Butaro mu mujyi wa Musanze, aho baguraga imigati ku giciro gito, bamwe muri bo bavuze ko bitabashobokera kugura umugati ku giciro gisanzwe mu gihe babonye ihendutse.

Umwe ati “Njye nguze keke za 50 ndarya ndahaga, ntiwagura umugati ku giciro gisanzwe ureba umugati ugura amafaranga 10, ibyo byo ntibyashoboka rwose icyakura kiraryoshye kabisa”.

Mugenzi we ati “Uwaduha nk’uyu musore agahora hano, umugati wa Magana 300 ndawuriye urananira kubera ubunini bwawo kandi usanzwe ugura 600 muri butike. Murumva ko ari amahirwe ngize muri iki gitondo. Uyu mugira neza utuzaniye iyi migati arakabaho. Isi ni uburyohe rwose”.

Mu kureshya abaguzi uwo musore ugurisha imigati yagabanyije ibiciro aho n’uwari ufite igiceri cya 20 yaguraga umugati.

Abo baturage biganjemo urubyiruko rw’abasore, baremeza ko nubwo iyo migati bayigura ku giciro gito, nabo ubwabo babona ko idafite ubuzima kuko hari niyo basangaga yaraboze bakemeza ko bayigura bitewe n’inzara.

Umucuruzi w'iyo migati yavuze ko ari umwuga umutunze
Umucuruzi w’iyo migati yavuze ko ari umwuga umutunze

Umwe ati “Turi kurya nibi byaboze, ahubwo ni ukumufata bakamujyana, murabona nk’uyu ndi kurya waragaze, nta kundi ni ikibazo cy’inzara, nindenzaho amazi ndahaga nibwo buzima”.

Undi ati “Impamvu tugura ibyapfuye nuko n’abayobozi babibona bakicecekera, Twifitiye inzara kuki bemera kubizana mu baturage kandi hari ubuyobizi ntibababuze twe tuba tubizi?. Twe ntacyo bitubwiye aho kwicwa n’inzara narya ibyaboze”.

Uwo musore ucuruza iyo migati avuga ko ayigura n’imodoka ziyigemura, aho iyangiritse ayirangura ku giciro gito akayigurisha abaturage, aho yemeza ko uwo mwuga umutungiye umuryango.

Agira ati “Iyi migati nyirangura na ziriya modoka zigemura, kubera ko baciye amasashe hari ubwo yangirika kubera kuza yicunda mu modoka, nkayirangura kuri make nanjye nkaza kuyigurisha abaturage badafite amikoro.

Uyu mwuga urantunze ukantungira n’umuryango, mbayeho neza pe nk’ubu nazanye imifuka itatu yuzuye, mu minota 30 urabona ko irangiye. Umugati wa 600 njye ndawugurisha 300”.

Ikindi cyateye impungenge abaturage baguraga iyo migati ni Ikibazo cy’umwanda aho buri wese wazaga kugura yakoraga mu yindi adakarabye.

Nzabonimpa Emmanuel ati “Umuntu wese uje arakoramo ashaka umunini yaba uvuye kwituma, yaba uvuye kwihagarika wese araza agakozamo. Murumva ni umwanda niyo mpamvu abantu bari kurwara indwara batazi aho ziturutse”.

Ubwo bucuruzi bw’imigati ku mihanda, buramaganwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze, aho busaba abaturage kubanza kugira ubushishozi kubyo barya, byaba na ngombwa bagatanga amakuru mu buyobozi abacuruza ibidafite ubuziranenge bakabihanirwa nk’uko bivugwa na Uwamariya Marie Claire, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Agira ati “Umuntu wa mbere ukwiye kumenya ubuzima bwe ni umuturage ubwe. Hari ingamba dufata zo kugenzura ubuziranenge mu nganda, mu ma butike aho bicururizwa.

Nkiyo migati yarengeje igihe ni ngombwa ko umuturage agira ubushishozi kubyo agura, byaba na ngombwa akanatanga amakuru mu buyobozi kugira ngo ababa babyihishe inyuma babe bahanwa”.

Ibi bibaye nyuma y’icyumweru abaturage basaga 40 bo mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye, bajyanwe mu bitaro nyuma yo kurya inyama z’inka yipfushije zikabagiraho ingaruka, babiri muri bo bakaba bamaze gupfa.

Batetiwabo Esther, impuguke mu by’imirire ukorera ibitaro byitiriwe umwami Faisal ubwo yaganiriza ababyeyi ku bijyanye no kunoza imirire, yabasabye kwitondera bimwe mu biribwa cyane cyane ibinyampeke biba byarangiritse kuko biba byifitemo uburozi bwangiza ubuzima bw’abantu, bikaba intandaro y’indwara nyinshi z’ibikatu.

Yagize ati “Hari uburozi buboneka mu biribwa biba byatoye uruhumbu bwitwa ‘Aflatoxin’. Ubwo burozi buragenda bukabuza umwijima gukora neza akazi kawo, bikaba intandaro y’igwingira ry’abana rya hato na hato, ndetse ubu muri Afurika hari kwiyongera indwara zitandukanye nka za kanseri z’umwijima n’izindi. Ni ukwirinda ibiribwa byose byangiritse.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abantu benshi, aho gukora birirwa bazerera barangiza bakirirwa, basakuza ngo inzara abantu bagomba kumenya ko ntawe uteze kubatunga badakoresheje amaboko yabo Musanze niyo ntara ifite ibyo kurya byinshi ndetse bijyanomutundi turere, twose twigihugu kumva rero, abavuza induru ngo barashonje biteye, isoni nibajye mumirima bahinge, bave, mukwirirwa bazerera ngo bategereje undi, wokubatunga *

gakuba yanditse ku itariki ya: 25-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka