Perezida Kagame yaganiriye n’abahagarariye abacuruzi muri EAC uko hakurwaho ibizitira ubucuruzi (Video)

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, kuwa mbere 16 Nzeri 2019, yakiriye abagize inama y’ubucuruzi muri Afurika y’Uburasirazuba (East African Business Council), baganira ku bibazo byugarije ubucuruzi mu karere.

Izi ntumwa zari ziyobowe n’umuyobozi w’inama y’ubucuruzi muri Afurika y’Uburasirazuba Nicholas Nesbitt, zaganiriye na Perezida Kagame ku bibazo bikibangamira ubucuruzi harimo nko gukuraho imbogamizi mu bucuruzi ndetse n’ibibazo by’umubano ku bihugu bimwe na bimwe byo mu karere.

Nesbitt yagize ati “Twaje hano kuvugana n’umukuru w’igihugu ku kigiye gukorwa ngo ukwihuza kw’ibihugu byihutishwe, ariko by’umwihariko twaje kuganira ku buryo twateza imbere ubucuruzi. Icy’ingenzi ni ukumva ko kugira ngo ubukungu mu karere (EAC) butere imbere, tugomba kongera ubucuruzi”.

Akomeza avuga ko ubucuruzi bugomba kwiyongera, abacuruzi bakabona uburyo bwo kugera ku masoko manini, kandi abagemura ibicuruzwa mu karere na bo bakagira uburyo bwo guhura n’abandi .

Ati “Icyo twese tugambiriye ni uko abaturage basanzwe muri Afurika y’Uburasirazuba, bagira ubuzima bwiza”.

Uyu mucuruzi w’Umunyakenya yavuze ko Perezida Kagame yagaragaje neza ibibazo biri mu bucuruzi bwo mu karere, kandi akagaragaza ubushake bwo gukorana n’abakuru b’ibihugu bagenzi be mu kubikemura.

Ati “Twaganiriye ku mbogamizi mu bucuruzi, EAC imaze igihe yarahaye umurongo. Ibibazo nko gufunga imihanda ibicuruzwa ntibitambuke, no kuzitira urujya n’uruza. Twaganiriye neza uburyo ibicuruzwa byose byinjira muri EAC byajya byishyura amahoro angana, kugira ngo twese tujye dufatwa kimwe”.

Mu bindi, iyi nama y’ubucuruzi ya EAC yaganiriye na Perezida Kagame, harimo kugabanya ibiciro by’ubwikorezi bwo mu kirere, ndetse no kugabanya ibiciro bya serivisi z’itumanaho bikiri hejuru.

Nesbitt ati “Turashaka kugira umuyoboro umwe mu karere byatuma abaturage babasha guhanahana amakuru no gutembera mu bihugu byo mu karere”.

Avuga ko ibindi bibazo bizaganirirwa mu nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC izaba mu kwezi k’Ugushyingo 2019, Perezida Kagame na we akazayitabira nk’umushyitsi mukuru.

Ku bijyanye n’imibanire y’ibihugu, Nesbitt yavuze ko inama y’ubucuruzi yaganiriye na Perezida Kagame ku ngaruka zigera ku bihugu, avuga ko ibishingiye ku mpamvu za politiki bizakemuka.

Yavuze ko Perezida Kagame yabijeje ko hari imbaraga ziri gushyirwamo hagati y’ibihugu mu gukemura ibibazo bihari, nk’inama yahuje intumwa za Uganda n’u Rwanda yabereye i Kigali kuwa 16 Nzeri 2019, nk’imwe mu bigaragaza ubushake buhari ku mpande zombi mu gukemura ibibazo bihari.

Perezida w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) Robert Bapfakurera, yavuze ko iri tsinda ryanaganiriye na Perezida Kagame ibibazo umuryango w’abacuruzi uhura na byo, by’umwihariko ibyo guhagarika ibicuruzwa biva mu gihugu bijya mu kindi.

Yagize ati “Twanaganiriye uburyo abayobozi banakorana n’inzego z’abikorera mu bihugu byabo, kuko akenshi abikorera barirengagizwa haba mu gufata ibyemezo cyangwa mu gutegura, kandi abikorera ari imwe mu nkingi z’ubukungu”.

Perezida Kagame yijeje aba bacuruzi ko azavugana na mugenzi we wa Tanzania John Magufuli ku birebana n’umuhanda uhuza u Rwanda, Tanzania na Uganda udahagaze neza.

Kanda hasi urebe mu mashusho ko ibiganiro byagenze :

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka