Bamwe mu rubyiruko bo muri AERG/GAERG bafite imishinga ibyara inyungu bakora,barushanijwe kuyisobanura, abatsinze bemererwa inguzanyo itungukirwa.
Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB kiratangaza ko buri wa gatanu w’icyumweru kizajya gihura n’abashoramari bakorera mu Rwanda, mu rwego rwo guhana amakuru yo kunoza ishoramari.
Abahinzi ba kawa bibumbiye muri koperative KOPAKAMA bujuje uruganda rufite agaciro ka Miliyoni 370Frw rwubatse mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi.
Abashoramari b’Abanya-Australia n’Abanyamerika bamaze iminsi mu ruzinduko mu Rwanda, babonye imari mu bwubatsi bw’inzu ziciriritse, biyemeza guhita bafungura sosiyete izabibafashamo.
Banki ya Kigali (BK) itangaza ko yabonye inyungu ya Miriyari 20.8Frw mu mwaka wa 2016 ngo ikaba yarabigezeho ahanini kubera ubwiyongere bw’inguzanyo zatanzwe.
Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi [EU] urareshya ibigo bishora imari mu ngufu zishobora kuvugururwa ( Renewable Energy) byo ku mugabane w’Uburayi, ngo bize gushora imari yabyo mu Rwanda.
Sanjeev Anand, wari usanzwe ayobora Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) yahawe kuyobora ibijyanye n’imari n’amabanki muri Atlas Mara.
Akarere ka Kicukiro gashobora kuzakurura abashoramari benshi mu minsi iri imbere, kubera ibikorwaremezo bitandukanye birimo kuhubakwa, bizatuma haba amarembo y’Umujyi wa Kigali mu minsi iri imbere
Banki Nyafurika y’Ubucuruzi (CBA) yatangaje ko iri mu nzira zo kwemererwa gukorera mu Rwanda, aho yiteguye kuziba icyuho muri serivisi za banki zifashisha ikorabuhanga rya telefone.
Umujyi wa Kigali n’abakorana nawo mu bijyanye n’imyubakire barashaka ingamba zatuma abaka impushya zo kubaka bazihabwa bidatinze.
Urubyiruko rwihangiye imirimo rutangaza ko kubura igishoro bituma bamwe batihangira imirimo akaba ngo ariyo mpamvu bazakomeza kugaragaza icyo kibazo kugira ngo kizakemuke.
Ikigo gishinzwe gucunga no guteza imbere ibigega by’umugabane ku ishoramari, Rwanda (RNIT), kirakangurira abantu kwizigamira bashora imari mu kigega RNIT Iterambere Fund.
Umushoramari wo mu gihugu cya Scotland yaguze imigabane myinshi mu nganda ebyiri z’icyayi mu Rwanda yizeza Perezida Kagame gukuba kabiri umusaruro w’icyayi mu myaka ibiri itaha.
Raporo ya Banki y’Isi yashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri muri Afurika, mu bihugu byoroshya ishoramari na bizinesi
Nyuma y’amezi asaga ane Uruganda rw’Ibirayi rwa “Nyabihu Potato Company” ruhagaze kubwo kubura ambalaje rupfunyikamo ibyakozwe rwongeye gufungura imiryago.
Abagore bagize komite y’inama y’igihugu y’abagore mu Burasirazuba basanga Gahunda y’Igiseke batangije igiye kubakuriraho imbogamizi y’ingwate n’igishoro bagatera imbere.
Ubushakashatsi Bizimana Jean Bosco wo mu Karere ka Ngoma yakoze asoza amashuri ye mu by’ubuhinzi ngo bwatumye akora uruganda rw’ifu ikungahaye ku ntungamubiri.
Abitabiriye inama yateraniye i Kigali yiga ku ishoramari mu bigo by’imari biciriritse, bari kuganira aho ishoramari mu buhinzi rishobora guturuka kugira ngo rifashe Afurika mu gutera imbere.
Ministiri w’Inganda n’ubucuruzi, Francois Kanimba yijeje abitabira imurikagurisha mpuzamahanga(Expo), ko Leta izababonera aho gukorera hagutse kandi hujuje ibisabwa.
Ku bufatanye bw’ishyirahamwe ritanga inguzanyo ku buhunzi n’ubworozi n’imishinga yo cyaro (AFRACA), BRD, MINAGRI na AFR, mu Rwanda hagiye kubera inama mpuzamahanga y’impuguke mu ishoramari mu buhinzi n’ubworozi.
I&M Bank Ltd iravuga ko yiteguye gufasha abashoramari mu karere ka Rusizi kugira ngo babashe gukora imishinga migari itarabona abayikora.
Abanyamuryango ba “Koperative Zigama Bigufashe” [KOZIBI] yakoreraga mu Karere ka Rwamagana bemeje ko iseswa nyuma y’igihombo cyatewe n’inyerezwa ry’umutungo wayo.
Abize muri Kaminuza ya Wharton muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bashimye intambwe u Rwanda rugezeho rwiyubaka baniyemeza kurushoramo imari.
Abakora ibikorwa by’ubukorikori ndetse no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi, mu Karere ka Bugesera, barasaba ko bafashwa kubona ibikoresho bigezweho.
Umushinga wo kubaka uruganda ruzajya rutunganya inyama mu Karere ka Kayonza ugiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y’igihe kinini waradindiye.
“Burera Beach Resort Hotel” yubakwaga ku Kiyaga cya Burera yuzuye, Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bukaba butangaza ko buri mu myiteguro ngo itangire kwakira abahagana.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatanze icyizere ku iyubakwa rya Hotel Kivu Marina Bay, buvuga ko izaba yuzuye mu uy mwaka.
Raporo ya Banki Nkuru y’u Rwanda ku ishoramari ry’abanyamahanga mu Rwanda ya 2014 irerekana ko abanyamahanga bashora imari mu Rwanda bakomeje kwiyongera, bitewe n’uko igihugu kiborohereza kuzuza ibisabwa.
Umushinga wa Techno serve ukorera mu Karere ka Ruhango, wateye inkunga imishinga y’urubyiruko ifite agaciro miliyoni 9Frw, nyuma y’amahugurwa bahawe.