Inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC) yari iteganyijwe tariki 18/11/ 2019 yimuriwe umwaka utaha wa 2020, mu kwezi kwa Mutarama cyangwa Gashyantare.
Abahagarariye ibihugu byabo 12, kuri uyu wa gatanu tariki 15 Ugushyingo 2019, bashyikirije ibyangombwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, yahawe umukoro wo kwita ku gishushanyo mbonera cy’ahubatse sitade Amahoro, hagahinduka igice cy’imikino inyuranye.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaburiye abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, abasaba kwitandukanya na byo mu maguru mashya, bitaba ibyo bakazabiryozwa ku kiguzi kiri hejuru.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aremeza ko ibyo u Rwanda rushinjwa byo kuneka ibindi bihugu cyangwa abaregwa guhungabanya umutekano warwo ari ukuri.
Mushaija Geoffrey wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru.
Ubwo Perezida Kagame yakoraga impinduka muri Guverinoma ku mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 04 Ugushyingo 2019, hirya no hino abantu batangiye kuzikoraho ubusesenguzi, cyane cyane banyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Ku wa mbere tariki 04 Ugushyingo 2019, nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abayobozi mu myanya y’ubuyobozi itandukanye, ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116.
Perezida wa Singapore Halimah Yacob yatangaje ko indangagaciro u Rwanda ruhuriyeho n’igihugu cye zo kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage ari zo zikomeje umubano mwiza w’ibihugu byombi.
Ukwezi kw’imiyoborere ku rwego rw’igihugu kwatangirijwe mu Karere ka Musanze ku wa kabiri tariki 29 Ukwakira 2019. Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo ba Guverineri bose b’Intara z’u Rwanda n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, witabirwa kandi n’Umuyobozi wungirije w’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere(RGB).
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR) riravuga ko hari ibihugu by’i Burayi byemeye kwakira bamwe mu mpunzi z’Abanyafurika zimaze igihe zigerageza kujya i Burayi.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Botswana, Perezida Mokgweetsi Masisi ku bwo gutsindira kongera kuyobora icyo gihugu.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr. Richard Sezibera, yatangaje ko yagiriye uruzinduko muri Israel kuri Ambasade y’u Rwanda.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame arizera ko umubano hagati y’umugabane wa Afurika n’u Burusiya ushobora gukura mu gihe kiri imbere, mu gihe impande zombi zikomeje guteza imbere ubucuruzi ndetse n’imikoranire hagati y’inzego zitandukanye.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Sochi mu Burusiya mu nama ya mbere ihuje u Burusiya n’abakuru b’ibihugu na Guverinoma bo ku mugabane wa Afurika.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore Jean de Dieu Uwihanganye yatunguwe cyane n’ibyo icyo gihugu cyagezeho mu gihe cy’imyaka 50 gusa.
U Rwanda rwabeshyuje amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Uganda avuga ko ibihugu byombi bizi itariki izaberaho inama igomba guhuza intumwa z’ibyo bihugu, inama yiga ku iyubahirizwa ry’amasezerano ya Luanda.
Perezida mushya wa Sena Dr Iyamuremye Augustin yahererekanyije ububasha na Bernard Makuza asimbuye kuri uyu mwanya.
Ku wa kane tariki 17 Ukwakira 2019, Abasenateri bashya barahiriye imbere ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Nyuma yo kurahirira imbere ya Perezida Kagame kuri uyu wa kane tariki 17 Ukwakira 2019, Umuyobozi mushya wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin yavuze ko badashaje ku buryo byabananira kujyana n’urubyiruko mu iterambere.
Nyuma yo kurahirira imbere ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri uyu wa kane tariki 17 Ukwakira 2019, abasenateri bashya batoreye Iyamuremye Augustin gusimbura Bernard Makuza ku mwanya wa Perezida wa Sena.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rwafashijwe mu rugendo rwo kwiyubaka n’abavandimwe b’Abanyafurika n’ab’ahandi, iyi ikaba ari yo mpamvu rwiteguye gusangira ubunararibonye rwungutse n’abandi bashobora kuba babukeneye.
Kuri uyu wa kabiri tariki 15 Ukwakira 2019, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika mu ruzinduko rw’umunsi umwe aho yatumiwe na Perezida w’icyo gihugu, Faustin-Archange Touadéra.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze mu gihugu cya Côte d’Ivoire aho yitabiriye inama ihuza abikorera bo muri icyo gihugu ndetse n’abo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba, ikaba ari inama ibaye ku nshuro ya munani.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame asanga Abanyafurika ari bo bakwiye gufata iya mbere mu guharanira iterambere rya Afurika kuruta gutegereza ko bizakorwa n’abandi.
Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye woherejwe guhagararira u Rwanda muri Singapore, yashyizwe ku rutonde rw’urubyiruko 100 ruvuga rikumvikana muri Afurika ndetse ashyirwa ku rutonde rw’abashobora kuzahabwa igihembo cyiswe Africa Youth Awards, gitangwa buri mwaka.
Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe gukorera mu Rwanda, rimaze gutorera Madamu Murangwa Ndangiza Hadidja gusimbura Uwamurera Salama muri Sena.
Komiseri mu Itorero ry’Igihugu witwa Twizeyeyezu Marie Josée avuga ko itorero ku mudugudu ari igisubizo ku bibazo byugarije umuryango kuko abaturage bafatanya kubyikemurira.
Ihuriro ry’imitwe ya Politiki mu Rwanda rirateganya kongera guhura rigashaka undi mukandida senateri ritanga ugomba kujya muri Sena.
Madame Jeannette Kagame yasabye Afurika n’Isi muri rusange guteza imbere abagore n’abakobwa mu buyobozi no mu nzego zifata ibyemezo.