Hari ibyo twishimira muri EAC ariko haracyari byinshi byo gukora - Hon. Bazivamo

Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Hon. Christophe Bazivamo, avuga ko uwo muryango hari byinshi wagejeje ku bihugu biwugize byo kwishimira ariko ko hakiri byinshi byo gukora.

Urubyiruko rwiyemeje kubyaza umusaruro amahirwe ari muri EAC
Urubyiruko rwiyemeje kubyaza umusaruro amahirwe ari muri EAC

Yabivuze kuwa gatanu tariki 6 Werurwe 2020, ubwo we n’abandi bayobozi muri uwo muryango baganiraga n’abayobozi batandukanye ndetse na bamwe mu banyeshuri ba kaminuza zitandukanye, bareba ibyo wagezeho n’ibitaratungana mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ya 20 uwo muryango umaze.

Hon. Bazivamo yavuze ko hari byinshi byiza umuryango wa EAC wagezeho byagiriye akamaro abaturage nko guhuza imipaka nubwo bitaranoga, ariko ko hari ibindi biri mu masezerano bigikeneye kongerwamo imbaraga ngo bikorwe.

Agira ati “Hari ibyo twishimira byagezweho ariko ntibihagije. Nko guhuza imipaka biragenda bigerwaho, ariko nk’ibijyanye no kugira isoko rimwe ntibiragerwaho kuko nk’ibintu bikorewe mu gihugu kimwe hari ubwo ujya kubigurishiriza mu kindi hakazamo inzitizi”.

Ati “Kugira ngo umuntu ajye gutura aho ashaka muri kimwe mu bihugu bigize EAC ntibyoroshye, kimwe no kujya gushaka akazi muri kimwe muri ibyo bihugu nk’uko umuntu abyifuza na byo biragoye kandi amasezerano yarasinywe. Haracyari byinshi rero byo gukora kugira ngo bigende neza kurushaho bityo n’abaturage babyishimire”.

Mu byishimirwa kandi ubu ngo ni uko abanyeshuri bo mu gihugu kimwe bashobora kujya kwiga mu kindi, bakishyura amafaranga y’ishuri amwe n’abenegihugu, ari byo byanagombye koroshya gusaba akazi mu bihugu bigize EAC kuko n’imyigire iba ari imwe.

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye ibyo biganiro, bavuze ko kumenya amateka ya EAC ari ingenzi, bakaba biteguye kubyaza umusaruro amahirwe uwo muryango ubaha, nk’uko Musafiri Oswald abisobanura.

Honorable Bazivamo yemeza ko hari ibyo EAC yagezeho ariko ko hakiri byinshi byo gukora
Honorable Bazivamo yemeza ko hari ibyo EAC yagezeho ariko ko hakiri byinshi byo gukora

Ati “Muri ibi biganiro mpamenyeye ko tutagomba gutekereza ku Rwanda gusa ahubwo ko tugomba kureba n’amahirwe yo mu bihugu byose bigize EAC tukabibyaza umusaruro watugirira akamaro. Igihugu cyacu cyaduhaye ibyangombwa byose kugira ngo tubashe gupiganwa n’abandi, cyane ko turi urubyiruko rufite icyerekezo”.

Uwineza Mamy na we ati “Aya ni amahirwe akomeye dufite kuko nkatwe urubyiruko tubasha kugenda muri ibyo bihugu bya EAC, tugahura n’abandi tugahanahana ubunararibonye. Ni ukuvuga haba muri bizineri, mu kwiga n’ibindi, ni ingenzi cyane kuba muri uyu muryango”.

Muri ibyo biganiro, hanatangijwe ubukangurambaga bwiswe “The EAC iDeserve”, buzenguruka mu bihugu byose uko ari bitandatu muri gahunda yo gukomeza kwizihiza iyo sabukuru y’imyaka 20, gusa ikaba yarizihijwe ku cyicaro cya EAC ku ya 30 Ugushyingo 2019.

Muri ubwo bukangurambaga, hanatangijwe irushanwa mu rubyiruko, ryo kwandika inkuru ariko iri muri videwo, itagomba kurenza amasegonda 59, igihe ntarengwa cyo kuyitanga ku bazitabira irushanwa ikaba ari tariki 30 Werurwe 2020.

Iryo rushanwa rireba ibihugu byose bya EAC, uzaba uwa mbere akazahembwa 5000 by’Amadolari ya Amerika, uwa kabiri azahembwa 3000, uwa gatatu 2000 na ho uwa kane akazahembwa Amadolari ya Amerika 500, andi makuru kuri ubwo bukangurambaga n’iryo rushanwa akaba ari ku rubuga rwa www.theeacideserve.com.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka