Perezida Teodoro Obiang w’imyaka 80 yongeye gutorerwa kuyobora Equatorial Guinea

Teodoro Obiang Nguema Mbasogo w’imyaka 80 y’amavuko, yatsinze amatora ku mwanya wa Perezida w’iki gihugu muri manda ye ya gatandatu.

Komisiyo y’igihugu y’amatora muri iki gihugu ivuga ko Perezida Teodoro yatsinze amatora ku majwi angana na 95%.

Teodoro Obiang Nguema Mbasogo
Teodoro Obiang Nguema Mbasogo

Teodoro Obiang Nguema Mbasogo yagiye ku butegetsi mu 1979 ahiritse ubutegetsi (coup d’état) ahiritse nyirarume witwa Francisco Macias Nguema.

Perezida Teodoro ategetse Equatorial Guinea imyaka 43, ubu akaba agiye gukomeza kuyobora.

Igihe cyose yagiye yiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika w’icyo gihugu, nta na rimwe yatowe ku majwi ari munsi ya 93%.

Umuhungu we witwa Teodoro Nguema Obiang Mangue, bakunze kwita “Teodorin" aho muri Equatorial Guinea, ni we Visi Perezida w’icyo gihugu.

Perezida Teodoro ubu ufite imyaka 80, ni we wa mbere wategetse igihugu igihe kirekire ku Isi.

Gusa ngo n’ubwo amaze imyaka 43 ategeka Equatorial Guinea, ntarashaka kurekura ubutegetsi, ngo abe yanasimburwa n’umuhungu we, ubu umwungirije nka Visi Perezida.

Muri bimwe byamuranze ku butegetsi bwe harimo kuzamura ubukungu bw’iki gihugu ndetse no kubahiriza uburenganzira bwa muntu kuko aherutse no gukuraho igihano cy’urupfu.

Igihugu cya Guinea ni kimwe mu bihugu bya Afurika bikize ku bikomoka kuri Peteroli kuko kuva mu mwaka wa 1996 batangiye kuyibyaza umusaruro ituma ubukungu bw’igihugu cyabo buzamuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka