• Richard Mutabazi uyobora Akarere ka Bugesera

    Umwanya wa 20 mu mihigo ntabwo utubereye – Meya wa Bugesera

    Inama y’igihugu y’umushyikirano yabaye ku nshuro ya 18, yamaze iminsi ibiri, ikaba yari ihuriwemo n’abayobozi ku nzego zitandukanye, abaturage , Abanyarwanda baba mu mahanga bayitabira ku buryo bw’ikoranabuhanga n’abandi. Umunsi wa kabiri ari na wo wa nyuma, wabaye n’umwanya wo gutangaza uko Uturere twakurikiranye mu (...)



  • Perezida Kagame yaburiye abayobozi batuzuza neza inshingano zabo

    Perezida Paul Kagame yongeye gukebura abayobozi badakurikirana ibikorwa bigomba gukorwa kugira ngo bizamure ubuzima bw’abaturage. Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023, ubwo yayoboraga Inama y’Igihugu y’umushyikirano irimo kuba ku nshuro yayo ya 18.



  • Guhuza amatora ya Perezida n

    Imitwe ya Politiki na Sosiyete Sivile bashyigikiye igitekerezo cyo guhuza amatora ya Perezida n’ay’Abadepite

    Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda (National Consultative Forum of Political Organizations - NFPO) na Sosiyete Sivile, yakiriye neza igitekerezo cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) cyo guhuza amatora ya Perezida wa Repubulika ataha, n’ay’Abadepite.



  • Thomas Sankara

    Umubiri wa Thomas Sankara ugiye gushyingurwa mu cyubahiro

    Guverinoma ya Burkina Faso yatangaje ko ku wa Kane w’iki cyumweru tariki 23 Gashyantare 2023, aribwo bazashyingura mu cyubahiro umubiri w’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu.



  • Minisitiri w

    Ukraine ikomeje kunoza umubano n’ibihugu bya Afurika

    Ukraine yatangaje ko yatangije amahugurwa agenewe Abadipolomate bo mu bihugu bya Afurika , ayo mahugurwa akaba arimo atangwa mu rwego rwo gushimangira umubano hagati ya Ukraine n’Umugabane wa Afurika, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu, Dmytro Kuleba.



  • U Rwanda rufite ubushake mu gushakira amahoro RDC – Amb. Gatete

    Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Gatete Claver, yagaragaje ko u Rwanda rufite ubushake muri gahunda n’ibiganiro by’Akarere, bigamije gushakira umutekano Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), asaba imiryango mpuzamahanga gufata ingamba zihamye.



  • Perezida Félix Antoine Tshisekedi

    Perezida Tshisekedi yasabwe gucyura impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda na Uganda

    Imyanzuro y’inama b’abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yateranye kuri uyu wa 17 Gashyantare 2023 Addis Ababa muri Ethiopia yanzuye ko igihugu cya Congo gicyura impunzi ziri mu Rwanda na Uganda ndetse n’imitwe yose yitwaje intwaro bitarenze tariki 30 Werurwe 20230 ikaba yamaze kuzishyira hasi.



  • Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku kibazo cy’umutekano muri Congo

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Gashyantare 2023 i Addis Ababa muri Ethiopia, Perezida Kagame n’abandi bakuru b’Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bitabiriye inama igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda n’aya Nairobi ku bibazo by’umutekano muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.



  • Perezida Kagame yanenze abakomeza kubaza u Rwanda ibibazo bya Congo

    Mu gikorwa cyo gusangira n’abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda cyabaye ku mugoroba tariki ya 8 Gashyantare 2023 i Kigali, Perezida Paul Kagame yabwiye abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda ko bidakwiye gukomeza kurebera ibibazo bya Congo ku Rwanda kuko uruhare rwo kubikemura (...)



  • General Pervez Musharraf yahoze ari Perezida wa Pakistan

    General Pervez Musharraf wahoze ayobora Pakistan yitabye Imana

    General Pervez Musharraf wahoze ari Perezida wa Pakistan yitabye Imana tariki ya 5 Gashyantare 2023 azize uburwayi. Itangazo ry’igisirikare cya Pakistan rivuga ko Gen. Musharraf wayoboye igihugu cya Pakistan kuva mu 2001 kugeza mu 2008 yapfuye azize indwara amaranye igihe kinini. Ubuyobozi bw’igisirikare bwihanganishije (...)



  • Papa Francis

    Sudani y’Epfo: Papa Francis yasabye ko intambara zihagarara

    Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2023 Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis, yageze i Juba muri Sudani y’Epfo mu ruzinduko rw’iminsi ibiri agirira muri iki gihugu.



  • Perezida Kagame na bamwe mu bayobozi bitabiriye iyi nama bafashe ifoto y

    Perezida Kagame yasabye ibihugu bya Afurika guteza imbere ibikorwa remezo

    Perezida Paul Kagame yahamagariye ibihugu bya Afurika kwegeranya ubushobozi bukenewe mu rwego rwo kuziba icyuho mu bikorwa remezo, nk’inzira yo kugaragaza ubushobozi bw’iterambere uyu mugabane wifitemo no guteza imbere abaturage.



  • Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Senegal, Macky Sall

    Perezida Kagame yageze muri Senegal mu nama yiga ku iterambere rya Afurika

    Perezida Paul Kagame yageze i Dakar muri Senegal ku mugoroba wo ku itariki ya 01 Gashyantare 2023 mu nama mpuzamahanga yiga ku iterambere rya Afurika. Amakuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu avuga ko Perezida Paul Kagame yitabiriye Inama iba kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Gashyantare 2023 ikibanda ku ishoramari mu (...)



  • Depite Mukabalisa yakiriye Belén Calvo Uyarra Uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi

    Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yakiriye Belén Calvo Uyarra Uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, baganira ku bufatanye bw’u Rwanda n’uyu muryango, anamushimira inkunga uyu muryango wateye u Rwanda mu bikorwa bitandukanye harimo n’ibyo kubungabunga amahoro muri Mozambique.



  • Inzu zo gutuzamo abimukira bazaturuka mu Bwongereza zamaze gutegurwa

    Icyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda cyubahirije amategeko – Urukiko

    Urukiko rukuru rwo mu Bwongereza rwemeje ko umwanzuro icyo gihugu cyafashe wo kohereza abimukira mu Rwanda mu rwego rw’ubufatanye mu byerekeye abinjira n’abasohoka hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza wubahirije amategeko kandi utanyuranyije n’itegeko na rimwe ry’u Bwongereza.



  • Abadepite bakurikiye hamwe ibyakusanyijwe byavuye mu ngendo baherutsemo hirya no hino mu gihugu

    Abadepite bagaragaje ibibazo basanze mu Turere baherutse gukoreramo ingendo

    Raporo y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ivuga ko hari amashuri basuye bagasanga atagira abarimu bigisha imyuga isa n’iyoroheje, harimo uwo gukora inkweto n’uwo gutunganya imisatsi.



  • Perezida Kagame na bagenzi be bo muri Afurika bakiriwe ku meza na Joe Biden wa Amerika

    Inama y’iminsi itatu yahuzaga Leta zunze ubumwe za Amerika n’Umugabane wa Afurika yashoje imirimo yayo. Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na we wari muri iyo nama, yatumiwe na Perezida wa Amerika Joe Biden n’Umugore we Jill Biden, ubwo butumire bukaba bwari bugamije gusangira ku meza.



  • Perezida Kagame yahawe igihembo

    Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Perezida Kagame yahawe igihembo cya 2022 cy’umuyobozi wa Afurika wabaye intangarugero mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19. Iki gihembo Umukuru w’Igihugu yagiherewe muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye inama ihuza Umugabane wa Afurika na Amerika izwi nka ’U.S-Africa Leaders Summit’.



  • U Rwanda na Nepal bigiye gukorana mu bwikorezi bwo mu kirere

    U Rwanda na Nepal birateganya gusinyana amasezerano yerekeye ubwikorezi bwo mu kirere, aho hazajya hakorwa ingendo z’indege hagati y’ibihugu byombi nk’uko itangazamakuru ryo muri Nepal ryabitangaje.



  • Bafashe ifoto y

    Inteko Rusange ya Sena yemeje ubwegure bwa Dr. Iyamuremye Augustin

    Inteko Rusange ya Sena yemeje kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Ukuboza 2022, ko Dr Augustin Iyamuremye avuye burundu ku mwanya w’Ubuyobobozi bwa Sena, ndetse ikaba yakiriye n’ubwegure bwe ku murimo w’Ubusenateri.



  • U Rwanda na Pologne byasinyanye amasezerano mu by’umutekano

    Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije wa Pologne, Pawel Jabłoński bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’umutekano.



  • General James Kabarebe yagaragarije urubyiruko uko indagagaciro z

    Gen. Kabarebe yeretse urubyiruko uko umurava wabageza kuri byinshi

    Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, General James Kabarebe, arasaba urubyiruko kurangwa n’indangagaciro z’umurava mu byo bakora, bikajyana n’umuco wo kubahana no guharanira kwirinda ko amacakubiri yazongera guhabwa umwanya, kuko biri mu bizatuma babasha kuzuza inshingano z’ibyo bakora, bakabasha guteza (...)



  • Guverinoma yasabwe kwihutisha ibishushanyo mbonera by’Imijyi n’iby’Uturere

    Inteko Rusange ya Sena yafashe umwanzuro wo gusaba Guverinoma gukora igenamigambi ryo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibishushanyo mbonera by’imijyi n’iby’Uturere byamaze gutegurwa no kurangiza itegurwa ry’ibisigaye.



  • Ambasaderi Uwihanganye yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Indonesia

    Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Ukuboza 2022 yashyikirije Perezida wa Indonesia, Joko Widodo, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu. Uyu umuhango wabereye mu biro by’Umukuru w’Igihugu biherereye i Jakarta mu murwa mukuru wa Indonesia.



  • Perezida Kagame yavuze ku barwanya imitwe yitwaje intwaro muri DRC bakirengagiza FDLR

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yaburiye Imiryango mpuzamahanga yohereje ingabo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), ko kutarwanya imitwe yose irimo uwa FDLR, ari ugukemura ikibazo mu buryo bw’igicagate(butuzuye).



  • Uhuru Kenyatta

    Uhuru Kenyatta: Amahoro ya Congo azaturuka mu Banyekongo ubwabo

    Uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta akaba n’umuhuza w’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) avuga ko Amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo azagaruka biturutse kuri bo ubwabo nibicara bakagirana ibiganiro by’amahoro.



  • Ubushake buhamye bwa Politiki ni bwo buzakemura ibibazo by’umutekano - Perezida Kagame

    Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ubushake buhamye bwa Politiki ari bwo buzakemura ibibazo by’umutekano muke wakomeje kurangwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).



  • Teodoro Obiang Nguema Mbasogo

    Perezida Teodoro Obiang w’imyaka 80 yongeye gutorerwa kuyobora Equatorial Guinea

    Teodoro Obiang Nguema Mbasogo w’imyaka 80 y’amavuko, yatsinze amatora ku mwanya wa Perezida w’iki gihugu muri manda ye ya gatandatu. Komisiyo y’igihugu y’amatora muri iki gihugu ivuga ko Perezida Teodoro yatsinze amatora ku majwi angana na 95%.



  • Perezida Kagame na mugenzi we Mohamed Bazoum wa Niger

    Perezida Kagame yasabye ibihugu bya Afurika kongera ingengo y’imari bigenera inganda

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye ibihugu bya Afurika kongera ingengo y’imari igenerwa iterambere ry’inganda no kongera urwego rw’ingufu n’ibikorwa remezo.



  • Perezida Kagame ari muri Niger aho yitabiriye inama ku iterambere ry’inganda

    Perezida Paul Kagame yageze mu Mujyi wa Niamey muri Niger tariki ya 24 Ugushyingo 2022 aho yitabiriye inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yerekeye iby’inganda n’izindi nzego z’iterambere ry’ubukungu.



Izindi nkuru: