Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Cotonou muri Benin, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri. Amakuru y’uru ruzinduko yatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Bénin, ndetse n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Village Urugwiro.
Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, Perezida William Ruto wa Kenya uri mu ruzinduko mu Rwanda na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, bavuze ko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) uzabona igisubizo cy’ikibazo cy’umutekano muke urangwa mu Burasirazuba bw’Igihugu cya Congo.
Perezida Kagame Paul avuga ko ashingiye ku cyizere abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bamugirira, bamutora kubabera umuyobozi, bituma yumva abafitiye umwenda.
Perezida wa Repubulika akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi Ashima ubwitange bw’Ingabo z’Inkotanyi nyuma y’urugamba rwo kubohora Igihugu bwatumye bamara imyaka ibiri badahembwa kuko nta mikoro Igihugu cyari gifite.
Abitabiriye inama Mpuzamahanga y’Umuryango RPF Inkotanyi yahuriranye no kwizihiza isabukuru y’uyu muryango y’imyaka 35 baturutse mu bihugu bitandukanye bavuze kuri zimwe mu nkingi zafashije u Rwanda kubaka Politiki nziza.
Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye inama mpuzamahanga y’Umuryango RPF Inkotanyi yahuriranye no kwizihiza isabukuru y’uwo muryango y’imyaka 35, yabereye muri Intare Arena ku wa Gatandatu no ku Cyumweru tariki ya 01- 02 Mata 2023, yanenze bamwe mu bayobozi basahuye amafaranga bakigira hanze y’Igihugu ubwo cyari (…)
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, yitabiriye Inteko Rusange ya 13 y’ Ihuriro ry’Inteko zishinga Amategeko mu bihugu bigize Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’ibiyaga bigari (FP-ICGLR).
Ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyoboye na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ifatirwamo ibyemezo bikurikira:
Kuri uyu wa Kabiri, tariki 21 Werurwe 2023, Perezida Paul Kagame yahuye n’umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Amir Sheikh Tamim Bin Hamad, bagirana ibiganiro. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda byatangaje ko Perezida Kagame na Amir Sheikh Tamim Bin Hamad bahuriye Amiri Diwan baganira ku ngingo zitandukanye zirimo ubufatanye (…)
Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, yavuze ko kwiyizera kwe ari ko gutuma afungura urubuga rwa politiki, ntiyange no kumva ibiterezo by’abandi. Ibyo yabivuze ubwo yari mu birori yateguriwe n’ihuriro ry’Ishyaka rye rya CCM (Chama Cha Mapinduzi).
Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu mu Bwongereza, Suella Braverman, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru tariki ya 18 Werurwe 2023 mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye mu Rwanda, yatangaje ko gahunda yo kuzana abimukira mu Rwanda igikomeje, ndetse ko bazahagera mu gihe cya vuba.
Intumwa z’u Burundi zaturutse mu Ntara ya Cibitoke ziyobowe n’umuyobozi w’iyi Ntara, Bizoza Carême, ku wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe 2023 zagiriye uruzinduko mu Rwanda mu Karere ka Rusizi, zigirana ibiganiro na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, ari kumwe na Guverineri Kayitesi Alice, Guverineri (…)
Perezida Paul Kagame yavuze ko hari inzira y’ibiganiro ku kibazo cya Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterabwoba, ku buryo ashobora kubabarirwa. Yabigarutseho mu kiganiro yatanze mu Nama Mpuzamahanga yiga ku mutekano ku Isi (Global Security Forum) iri kubera i Doha muri Qatar, kuva ku wa 13 kugeza ku wa 15 Werurwe 2023.
Kuva ku itariki ya 27 kugera ku ya 28 Gashyantare 2023, i Kigali hateraniye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18 yayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yafatiwemo imyanzuro 13 yose izafasha inzego za Leta n’abaturage mu iterambere ry’Igihugu.
Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 05 Werurwe 2023, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye(Village Urugwiro) intumwa z’i Burundi ziyobowe na Minisitiri waho ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Mu ruzinduko Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yagiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki ya 4 Werurwe 2023, yagaragaje ko Congo ifite uruhare runini mu kudakemura ibibazo byayo ahubwo ikabishyira ku bindi bihugu.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki 01 Werurwe 2023, Perezida Kagame yabajijwe ibibazo bitandukanye birimo n’icy’uko yaba ateganya kwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri manda itaha.
Inama y’igihugu y’umushyikirano yabaye ku nshuro ya 18, yamaze iminsi ibiri, ikaba yari ihuriwemo n’abayobozi ku nzego zitandukanye, abaturage , Abanyarwanda baba mu mahanga bayitabira ku buryo bw’ikoranabuhanga n’abandi. Umunsi wa kabiri ari na wo wa nyuma, wabaye n’umwanya wo gutangaza uko Uturere twakurikiranye mu manota (…)
Perezida Paul Kagame yongeye gukebura abayobozi badakurikirana ibikorwa bigomba gukorwa kugira ngo bizamure ubuzima bw’abaturage. Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023, ubwo yayoboraga Inama y’Igihugu y’umushyikirano irimo kuba ku nshuro yayo ya 18.
Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda (National Consultative Forum of Political Organizations - NFPO) na Sosiyete Sivile, yakiriye neza igitekerezo cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) cyo guhuza amatora ya Perezida wa Repubulika ataha, n’ay’Abadepite.
Guverinoma ya Burkina Faso yatangaje ko ku wa Kane w’iki cyumweru tariki 23 Gashyantare 2023, aribwo bazashyingura mu cyubahiro umubiri w’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu.
Ukraine yatangaje ko yatangije amahugurwa agenewe Abadipolomate bo mu bihugu bya Afurika , ayo mahugurwa akaba arimo atangwa mu rwego rwo gushimangira umubano hagati ya Ukraine n’Umugabane wa Afurika, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu, Dmytro Kuleba.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Gatete Claver, yagaragaje ko u Rwanda rufite ubushake muri gahunda n’ibiganiro by’Akarere, bigamije gushakira umutekano Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), asaba imiryango mpuzamahanga gufata ingamba zihamye.
Imyanzuro y’inama b’abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yateranye kuri uyu wa 17 Gashyantare 2023 Addis Ababa muri Ethiopia yanzuye ko igihugu cya Congo gicyura impunzi ziri mu Rwanda na Uganda ndetse n’imitwe yose yitwaje intwaro bitarenze tariki 30 Werurwe 20230 ikaba yamaze kuzishyira hasi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Gashyantare 2023 i Addis Ababa muri Ethiopia, Perezida Kagame n’abandi bakuru b’Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bitabiriye inama igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda n’aya Nairobi ku bibazo by’umutekano muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu gikorwa cyo gusangira n’abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda cyabaye ku mugoroba tariki ya 8 Gashyantare 2023 i Kigali, Perezida Paul Kagame yabwiye abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda ko bidakwiye gukomeza kurebera ibibazo bya Congo ku Rwanda kuko uruhare rwo kubikemura biri (…)
General Pervez Musharraf wahoze ari Perezida wa Pakistan yitabye Imana tariki ya 5 Gashyantare 2023 azize uburwayi. Itangazo ry’igisirikare cya Pakistan rivuga ko Gen. Musharraf wayoboye igihugu cya Pakistan kuva mu 2001 kugeza mu 2008 yapfuye azize indwara amaranye igihe kinini. Ubuyobozi bw’igisirikare bwihanganishije (…)
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2023 Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis, yageze i Juba muri Sudani y’Epfo mu ruzinduko rw’iminsi ibiri agirira muri iki gihugu.
Perezida Paul Kagame yahamagariye ibihugu bya Afurika kwegeranya ubushobozi bukenewe mu rwego rwo kuziba icyuho mu bikorwa remezo, nk’inzira yo kugaragaza ubushobozi bw’iterambere uyu mugabane wifitemo no guteza imbere abaturage.
Perezida Paul Kagame yageze i Dakar muri Senegal ku mugoroba wo ku itariki ya 01 Gashyantare 2023 mu nama mpuzamahanga yiga ku iterambere rya Afurika. Amakuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu avuga ko Perezida Paul Kagame yitabiriye Inama iba kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Gashyantare 2023 ikibanda ku ishoramari mu (…)