Ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye haracicikana ibaruwa y’Umupadiri witwa Fidèle de Charles Ntiyamira yandikiye Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien Nzakamwita, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, asezera ku muhamagaro w’Ubupadiri, kuko yifuza gushinga urugo.
Umugore witwa Nyiramvukiyehe Marie Josée, arashakishwa n’abaturage bo mu Kagari ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, nyuma yo gutorokana amafaranga yabo angana na miliyoni enye n’ibihumbi magana inani (4,800,000Frw), bajyaga batanga mu kibina nk’imigabane, bakaba bari biteguye kugabana.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, by’umwihariko abo mu Murenge wa Gacaca, bavuga ko ikibazo cy’abatekamutwe bakomeje kubatwara amafaranga n’amaterefone biyitirira inzego runaka kibahangayikishije.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze burizeza abaturage ko inyubako nshya y’ibiro by’Umurenge wabo wa Kinigi imaze igihe kinini yaradindiye, ibikorwa byo kuyubaka bizasubukurwa muri Kanama 2021.
Muri iki gihe uturere turimo n’aka Burera turi muri gahunda ya Guma mu Rugo, nyuma yo kuzamuka gukabije kw’imibare y’abandura Covid-19, mu Karere ka Burera iyo gahunda iradindizwa na bimwe mu birori abaturage bakora birimo n’umuhango wiswe Ubuteka.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard, asanga impamvu u Rwanda rukomeje guseruka nabi mu marushanwa mpuzamahanga, bituruka ku gutegereza intsinzi mu gihe itateguwe mu mikino inyuranye, ibyo bikaba nko gushaka gusarura ikitabibwe.
Bamwe mu batuye Akarere ka Musanze barasaba inzego z’ubuzima gusobanurirwa neza imikorere y’igipimo cyo mu zuru cyifashihwa mu gusuzuma Covid-19, kuko bimaze kugaragara ko hari abatinya kwisuzumisha bagendeye ku makuru make bafite.
Mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Rulindo, haravugwa urupfu rw’umusaza w’imyaka 80 witwa Nkekabahizi Claver, wishwe n’inka ye ubwo yari mu nzira ava kuyigura ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021.
Imiryango 2,278 igizwe n’abantu 8,064 yabonaga ibyo kurya ari uko ikoze akazi ka buri munsi mu mirenge inyuranye igize Akarere ka Gicumbi, yatangiye gushyikirizwa inkunga y’ibiribwa irimo umuceri, ifu y’ibigori n’ibishyimbo mu rwego rwo kuyunganira muri ibi bihe bya Guma mu Rugo. Abagize iyo miryango bibukijwe ko urufunguzo (…)
Mu Kagari ka Buramira mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, haravugwa urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 12, basanze amanitse mu giti cya avoka aziritse mu ijosi umwenda asanzwe yambara.
Mu gihe mu Rwanda hose hatanzwe ikiruhuko hizihizwa Umunsi w’igitambo ku Bayisiramu (Eidil-Ad’ha), uwo munsi ukaba wabaye impurirane n’itangira ry’ibizamini ku bana basoza icyiciro cya mbere n’icya kabiri by’amashuri yisumbuye, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko icyo kiruhuko kitazasubika ikorwa ry’ibizamini.
Abaturage 31 bo mu Mudugudu wa Nyagasozi mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera baraye bafatiwe mu rugo rw’Umukuru w’Umudugudu bari mu birori byo kwerekana umugeni.
Akarere ka Musanze ni kamwe mu turere umunani n’Umujyi wa Kigali byashyiriweho gahunda ya Guma mu Rugo, nyuma y’uko bigaragaye ko utwo duce twugarijwe n’icyorezo cya COVID-19. Ku munsi wa mbere wo kubahiriza izo ngamba mu mujyi w’aka Karere nta rujya n’uruza rw’abaturage rwahagaragaraga, bikagaragaza ko abaturage bubahirije (…)
Abenshi mu batuye Akarere ka Musanze, baravuga ko kuba Leta yafashe icyemezo cya Guma mu Rugo mu karere kabo, batigeze batungurwa mu gihe ngo bakomeje kubona ubwiyongere bukabije bw’abandura Covid-19 muri ako karere.
Ntibikunze kubaho ko Padiri agirwa Umwepisikopi afite imyaka iri munsi ya 40, ariko Musenyeri Ntihinyurwa Thadée wizihiza Yubile y’imyaka 50 y’Ubusaseridoti ni umwe mu bapadiri baciye ako gahigo, nyuma y’uko ahawe inkoni y’ubushumba afite imyaka 39.
Inkoko ibihumbi umunani zorojwe abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi (IDP Model Vilage), ziratanga icyizere mu guteza imbere abo baturage, aho uwo mushinga witezweho kubinjiriza agera kuri miliyoni 60 z’Amafaranga y’u Rwanda mu gihe kitarenze amezi atatu.
Abanyeshuri 34 mu Ntara y’Amajyaruguru ni bo bari gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bafite ubwandu bwa COVID-19, mu gihe 628 basibye ibizamini ku munsi wa mbere.
Abakinnyi ba Musanze FC, barimo Mutebi Rachid na Musa Ally Sova bamaze kwirukanwa n’ikipe ya Musanze, aho bavugwaho imyitwarire idahwitse mu ikipe, uwitwa Cyambade Fred na we akaba yamaze gusezererwa kubera umusaruro muke.
Abagore 24 bafatiwe mu rugo rw’umuturage wo mu Kagari ka Cyivugiza mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, tariki 11 Nyakanga 2021 ku gicamunsi, ubwo bari mu birori byo gufasha umukobwa witegura gushyingirwa (Kitchen party).
Imiryango 310 yo mu Karere ka Burera iheruka kwibasirwa n’ingaruka z’ibiza, yahawe na Croix Rouge y’u Rwanda, amafaranga yo kubafasha kwiyubaka, igikorwa cyabereye muri imwe mu mirenge igize ako karere.
Niyomukiza Josua uyobora Umudugudu wa Mubuga, mu Murenge wa Gahunga, Akarere ka Burera akomeje gushinjwa n’abaturage be urugomo, nyuma y’uko ngo aherutse gukubita abaturage babiri akabakomeretsa bamara iminsi barwariye mu bitaro.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’urubyiruko, Bamporiki Edouard, asanga imico Abanyarwanda batira ahandi irimo no gutera ivi, akenshi baba batazi ibisobanuro byayo, aho yagiriye inama abasore bitegura kurushinga, ko bagombye kwiga gutereta batera imitoma ariko badapfukamiye abo bakunda.
Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert, avuga ko gahunda yo gukurikiranira mu rugo abarwaye COVID-19 byatanze umusaruro, aho ndetse byagaragaye ko abarwayi 1077 bo mu Karere ka Musanze bakurikiranirwaga mu rugo tariki 06 Nyakanga batanga icyizere cyo gukira.
Mu gihe umunsi mpuzamahanga wahariwe gusomana wizihizwa buri tariki 06 Nyakanga 2021, hari abantu bagaragaje ko uwo munsi utizihijwe uko bikwiye, aho ngo batinye icyorezo cya COVID-19.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko, Bamporiki Edouard, yanenze imyambarire inyuranye n’aho yambariwe, akavuga ko biba byiza iyo imyambarire ijyanye n’aho umuntu ari n’igikorwa arimo.
Ku mbuga nkoranyambaga hakunze kugaragara amafoto y’ingabo zarwanye urugamba rwo kubohora Igihugu. Icyo benshi bahuriyeho ni uko bari bakiri bato ku buryo bamwe bazwi ubu bigaragara ko bahindutse cyane. Kuba bari bato nyamara ntibyababujije gukora akazi gakomeye ko kubohora Igihugu, abagituye bakaba babashimira kuba (…)
Nk’uko bimeze hirya no hino mu gihugu, no mu Ntara y’Amajyaruguru haragaragara ibikorwa byakozwe na Leta ku bufatanye n’abaturage muri 2020/2021, mu rwego rwo kwibohora ubukene, bazamura iterambere ry’imibereho yabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwatangaje ko imiryango 144 igizwe n’abaturage 685 yimuriwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi izakomeza no guhinga ubutaka bwabo bari basanganywe.
Hashakimana Jean Pierre wo mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera, arakekwaho kwica umugore we witwa Uwimana Pascasie amukubise ifuni mu mutwe, bikavugwa ko bahoraga bagirana amakimbirane ashingiye ku mitungo.
Mu rwego rwo gufasha abaturage mu migenderanire no guhahirana mu mirenge no mu tugari, Akarere ka Gakenke kujuje ibiraro bine by’icyitegererezo, bifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda angana na 398,658,180.