Nyuma y’uko Intara y’Amajyaruguru yakiriye inkingo zisaga ibihumbi 200 zo mu bwoko bwa AstraZeneca, zigenewe abarengeje imyaka 30, abaturage bakomeje kugana ibigo nderabuzima ari benshi cyane basaba guhabwa urwo rukingo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, arasaba abayobozi b’uturere dufite amakipe kuyashyigikira agatera imbere, mu rwego rwo kuzamura impano z’abana mu turere no guha abaturage ibyishimo.
Nyuma y’uruzinduko Abasenateri bari bamaze iminsi bagirira mu turere tunyuranye tugize Intara y’Amajyaruguru, ubwo basuraga uruganda rw’amata, Burera Daily, bishimira impinduka ku mikorere yarwo nyuma y’uko rweguriwe abikorera.
Ku itariki 11 Ukwakira 2021, umunsi w’itangira ry’amashuri hose mu gihugu, mu bigo binyuranye by’amashuri biherereye mu Karere ka Musanze by’umwihariko ibyo mu mujyi, hagaragaye ubwitabire buri hasi cyane, aho mu cyumba cy’amashuri hagiye hagaragara abatagera ku 10%.
Abivuriza indwara zo mu mutwe mu bitaro bya Butaro byo mu Karere ka Burera, barishimira serivisi bahabwa n’ibitaro zo kubavura, aho bigishwa n’imyuga ibabeshaho nyuma y’ubwo buvuzi bw’ibibazo byo mu mutwe.
Nyuma yo kubaka umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi mu Karere ka Musanze, Umudugudu watashywe ku ya 4 Nyakanga 2021 ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 27 isabukuru yo kwibohora, hagiye kubakwa undi mudugudu wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke, mu ntanzi z’ikiyaga cya Kivu.
Ku munsi mukuru wahariwe abarimu, wizihijwe tariki 05 Ukwakira 2021, hirya no hino mu gihugu habaye ibirori byo kwizihiza uwo munsi, abarimu babaye indashyikirwa barashimira bamwe baragabirwa.
Musenyeri Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, yakiriwe na Papa Fransisiko i Vatikani ku wa Gatatu tariki 06 Ukwakira 2021, mu gikorwa cyo kwakira abakiristu cyabereye muri Salle yitiriwe Paul VI.
Ishuri rikuru INES-Ruhengeri rikomeje kwesa imihigo mu byiciro binyuranye, cyane cyane mu ireme ry’uburezi na discipline ryubakiyeho, aho ku rutonde ruherutse gusohoka rugaragaza uburyo Kaminuza n’amashuri makuru bihagaze ku isi, INES-Ruhengeri iza ku mwanya wa kabiri mu Rwanda aho ikurikiye Kaminuza y’u Rwanda (UR).
Umwana w’umukobwa witwa Tumukunde Françoise wo mu Karere ka Nyamasheke, wahize abandi ku rwego rw’igihugu mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, akomeje gusabirwa ishimwe ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo yitwaye neza mu bizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye.
Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo hakorwe amatora y’inzego zibanze, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, akomeje gusura inzego zinyuranye z’ubuyobozi mu gusuzuma uburyo amatora ategurwa, aho yasuye Intara y’Amajyaruguru tariki 04 Ukwakira 2021, yakirwa na Guverineri Nyirarugero Dancille mu biro bye, (…)
Mu kurwanya ikibazo cy’ibiyobyabwenge na magendu mu guhugu, Intara y’Amajyaruguru by’umwihariko uturere dufite imirenge ikora ku mipaka, yafashe ingamba zinyuranye mu guhashya ibiyobyabwenge na magendu, aho yatangiye igikorwa cyo guhugura abafasha inzego z’umutekano biswe “Imboni z’umutekano”.
Mu gihe Uturere twose tugize intara y’Amajyaruguru dukomeje gahunda yo gufasha urubyiruko rwibumbiye mu muryango FPR-Inkotanyi gusobanukirwa neza amahame remezo y’umuryango, Akarere ka Rulindo ni ko kamaze gutoza umubare munini w’urwo rubyiruko ku rwego rw’umurenge, aho kahigiye kudatezuka kuri iyo ntego, kakaba kahigiye (…)
Niyonambaza Pontien wo mu Kagari ka Munyana, Umurenge wa Minazi mu Karere ka Gakenke, avuga ko amaze kwiteza imbere abifashijwemo n’ubuhinzi bw’ibinyomoro, nyuma y’imyaka itandatu yamaze ari umushomeri aho yanditse asaba akazi inshuro 41.
Paruwasi ya Kimihurura yafunguwe ku mugaragaro ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ukwakira 2021, ibaye iya 33 mu zigize Arikidiyosezi ya Kigali, iba iya 13 ibyawe na Paruwasi Sainte Famille mu myaka 107 imaze ishinzwe.
Ingabo, Polisi n’abasiviri 20 barimo n’umucungagereza baturuka mu bihugu bitandatu bya Afurika, bamaze iminsi 10 mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA), bahugurirwa kuzahugura abandi muri gahunda ijyanye n’ihame ry’uburinganire, cyane cyane mu bihugu byugarijwe n’intambara.
Umuhanzi Bigirimana Fulgence uzwi ku ndirimbo zifite amagambo y’urukundo, uwo bakunze gutazira ‘Nyirimitoma’, avuga ko indirimbo ze zose zifite amateka ajyanye n’ubuzima yabayemo, ubu akaba agarutse mu muziki nyuma y’imyaka isaga 10 awuhagaritse.
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuhinzi n’Ibiribwa ku isi (FAO), igaragaza ko mu mwaka wa 2021, abantu bageze ku bihumbi 59 ku isi bamaze gupfa bazize indwara y’ibisazi by’imbwa.
Mu bumva bavuga Kinigi cyangwa bahageze, ntawe ushidikanya ko ako gace ari ho kigega cy’ubuhinzi bw’ibirayi mu Rwanda, ndetse n’ushaka kugura ibirayi wese ijambo rimuzamo mbere ni “Ndashaka kugura ibirayi, ariko ni mumpe Kinigi”.
Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Burera ukomeje gukaza gahunda yo gutanga ubumenyi hubakiwe ku rubyiruko, rufatwa nk’umusingi w’iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu, abanyamyuryango bakishimira ibikorwa by’indashyikirwa bagenda bageraho, birimo guhanga udushya, nko kwandika abanyamuryango mu buryo bw’ikoranabuhanga (…)
Abaturage bo mu mujyi wa Musanze barimo abenshi bageze mu zabukuru mu mpera z’iki cyumweru bishimiye gufata urukingo rwa COVID-19 rwa Johnson & Johnson, igikorwa cyabereye muri Sitade Ubworoherane muri ako Karere.
Abantu 20 bari mu maboko ya Polisi Sitasiyo ya Muhoza, nyuma yo gufatanwa ibicuruzwa bya magendu n’ibyarengeje igihe, bakemeza ko babonye isomo ryo kutongera kugwa muri ayo makosa.
Mu gihe Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB), gikomeje gukora ubushakashatsi mu kongera imbuto nshya z’ibirayi, icyo kigo kirimo no guhugurira abahinzi gutubura imbuto, kugira ngo haboneke imbuto nziza kandi zihagije.
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Musanze, rwahanduye amavunja umusore wo mu Kagari ka Cyogo mu Murenge wa Muko, wari umaze igihe yugarijwe n’indwara y’amavunja kugeza ubwo yari atakibasha kugenda neza.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille n’inzego z’Umutekano muri iyo Ntara, bakomeje gahunda yo kwegera abaturage, hagamijwe kubakangurira kurwanya ibyaha, akarengane na ruswa no kwakira bimwe mu bibazo bafite binashakirwa umuti.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke burashimira abahinzi ba kawa bo mu Murenge wa Coko, uburyo bakomeje kongerera kawa yabo uburyohe ikaba ikomeje gutsinda amarushanwa mpuzamahanga, agamije gusuzuma uburyohe bwa kawa.
Padiri Achille Bawe, uyobora Akanama ka Diyosezi ya Ruhengeri gashinzwe umuryango, yatanze impanuro ku bitegura gushinga ingo, aho yavuze ko abenshi mu bubaka ingo zikaramba usanga ari ababyiteguye bakamenyana bihagije, ko muri iki gihe mu birimo gusenya ingo, harimo ukubana batarigeze bamenyana mu buryo buhagije.
Bamwe mu batuye Akarere ka Gicumbi, barashima urukundo rukomeje kuranga abana bo muri ako gace ku muco bakomeyeho wo gutabarana, aho bemeza ko uwo muco ukwiye kubera abakuru urugero kuko bo ngo bagenda bawudohokaho.
Nyuma y’uko Mujawashema Candide, Umunyarwandakazi uba mu gihugu cy’u Bufaransa, yakusanyije miliyoni 76 z’Amafaranga y’u Rwanda binyuze mu muryango yashinze witwa “Africa Jyambere”, akubakira abaturage umuyoboro w’amazi ureshya na 9,5 Km, uwo muyoboro wakomeje kubyazwa umusaruro aho urimo kwifashishwa mu koroza ihene (…)
Bamwe mu bagize imiryango 144, batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, bagaragarije Umuvunyi mukuru na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, bimwe mu bibazo bibabangamiye, birimo kutamenya gukoresha bimwe mu bikoresho bahawe.