Abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru, by’umwihariko abatuye Umurenge wa Nyankenke mu Karere ka Gicumbi, bavuga ko batewe akanyamuneza n’ibikorwaremezo binyuranye bubakiwe n’Umuryango World Vision, aho yabakuye mu mibereho mibi yari yugarije uwo murenge, ibegereza iterambere rirambye.
Abasomye mu gitabo cy’Ijambo ry’Imana, Sauli avugwa nk’uwarangwaga n’imyifatire igayitse, ariko aza guhinduka, ku buryo abenshi mu bifuza iherezo ryiza bamufatiraho urugero.
Leta y’u Rwanda iri mu rugamba rwo guhangana na Hépatite C, indwara itarabona urukingo, ikaba yihaye umuhigo wo guca burundu iyo ndwara mu Rwanda mbere y’uko uyu mwaka wa 2021 urangira.
Urubyiruko 45 rw’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Musanze, bahize abandi mu masomo yitabiriwe n’abagera kuri 750 mu mirenge 15 igize ako karere, mu mashuri y’Irerero, icumi muri bo baza ku isonga bashimiwe, bose bakaba biyemeje guhangana n’abagaba ibitero ku Rwanda biciye ku mbuga nkoranyambaga.
Dukuzumuremyi Janvière ni umubyeyi uherutse kugaragara mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, mu bukwe bw’umugabo we ubwo yasezeranaga n’undi mukobwa mu rusengero.
Padiri Bernard Muhawenimana, Umusaseridoti wa Arkidiyosezi ya Kigali yitabye Imana ku wa Kane tariki 09 Nzeri 2021, azize uburwayi.
Ku mupaka wa Gatuna mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi, kuri uyu wa Kane tariki 09 Nzeri 2021, habereye igikorwa cyo kwakira ku mugaragaro imirambo ibiri y’Abanyarwanda biciwe mu gihugu cya Uganda.
Tariki 8 Nzeri 2021, ni umunsi w’ibyishimo kuri Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepisikopi wa Kigali na Musenyeri Vincent Harolimana Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, aho bizihiza isabukuru y’imyaka 31 bamaze bahawe Isakaramentu ry’Ubusaseridoti na Papa Yohani Pawulo ll, ubu wagizwe Umutagatifu.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bukomeje ibiganiro n’urwego rwa DASSO, mu rwego rwo kurwibutsa inshingano rushinzwe no kurushaho kuzinoza, batanga serivise nziza ku baturage aho kubahutaza.
Dr Carlos Fernando, Umuyobozi w’icyubahiro wa Kaminuza ya Kigali (UoK), mu mpanuro yahaye abanyashuri biga muri iyo Kaminuza ishami ryayo rya Musanze, yasabye abanyeshuri kwiga baharanira kugira ubumenyi buhagije buzabafasha kwihangira umurimo, abibutsa ko badakwiye kwiga bategereje ko hari uzabaha akazi.
Umunyakenya Frank Ouna Onyango ni we mutoza mukuru wa Musanze FC, wungirijwe na Nshimiyimana Maurice (Maso), aho bamaze gusimyira gutoza iyo kipe, basabwa gutwara igikombe kimwe mu bikombe bikuru bihatanirwa mu Rwanda.
Umugabo witwa Sinzabakwira Innocent w’imyaka 36, ari mu maboko y’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuva tariki 06 Nzeri 2021, nyuma yo kwambura abaturage ababwira ko ari umuvuzi gakondo, akaba n’umupfumu uje kubakiza ibibazo bafite.
Mu kiganiro yagiranye na Televisiyo y’u Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 05 Nzeri 2021, Perezida a Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ishusho y’umubano w’u Rwanda n’ibihugu birukikije, aho yemeje ko ahakiri ibibazo bikomeje gushakirwa umuti.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yabajijwe impamvu akomeza gufana ikipe nka Arsenal ihora itsindwa, avuga ko mu gihe inshuti igize ibyago udakwiye kuyita ahubwo uyiba hafi, ari rwo rukundo afitiye Arsenal yahoze itsinda, ubu ikaba iri mu bihe bibi ariko yanga kuyivaho.
Akarere ka Burera ku bufatanye na LODA, kashyikirije urubyiruko 190 ruturuka mu miryango yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe ibikoresho binyuranye by’ubudozi, gusudira, ububaji n’ibindi.
Umuhanzi Kagambage Alexandre wavukiye mu yahoze ari Komine Runda, ubu akaba ari mu Kagari ka Gihara, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nyinshi z’ubukwe, aho yakunze no guhanga zimwe mu ndirimbo zivuga ku buzima busanzwe, cyane cyane iz’abo mu muryango we.
Gahunda yo gutera inka intanga mu Karere ka Gicumbi, ni kimwe mu bikomeje kongera amatungo atanga umukamo ushimishije, aho ku munsi litiro z’amata zikamwa zigeze ku 101,700 mu gihe mu myaka ishize by’umwihariko mu mwaka wa 2017, ku munsi hakamwaga litiro ibihumbi 56.
Nyuma y’ibyumweru bibiri urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Gicumbi rworoje umuturage utishoboye inka ifite agaciro k’ibihumbi 380, urwo rubyiruko rumaze gushyikiriza kandi umuturage utishoboye inzu ifite agaciro ka miliyoni eshatu n’ibihumbi magana abiri y’u Rwanda, byose babikuye mu maboko yabo.
Padiri Justin Kayitana wari Umupadiri wa Diyosezi ya Kibungo yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Nzeri 2021 azize urupfu rutunguranye.
Itsinda rigizwe n’abantu 10, bize ku kigo cy’amashuri abanza cya Nyabirehe giherereye mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, barihuje bakora umushinga witwa IESI (Ireme Education for Social Impact), mu rwego rwo gufasha barumuna babo biga kuri icyo kigo cyabareze kikabaha intangiriro y’ubumenyi bahereyeho kugeza ubwo (…)
Ntabwo bisanzwe kumva ko mu muryango umwe habonekamo abantu batatu bakora umwuga umwe, ariko muri Paruwasi Gatolika ya Nyange mu Karere ka Ngororero mu muryango umwe havutse Abapadiri batatu.
Ibendera ry’Akagari ka Rungu mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze ryari ryabuze, ryamaze kuboneka, bakaba barisanze hejuru y’ibuye muri metero 50 uva ku biro by’Akagari.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze n’inzego z’umutekano muri ako karere, bakomeje gushakisha uwaba yibye ibendera ry’Igihugu ryo mu Kagari ka Rungu ko mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla, ku wa Kane tariki 26 Kanama 2021, yayoboye inama yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, ubw’Akarere ka Burera n’abavuga rikumikana mu mirenge yegereye umupaka w’u Rwanda na Uganda, yo mu Karere ka Burera ariyo Bungwe na Gatebe, bemeranywa guhashya ibiyobyabwenge.
Ku wa Gatatu tariki 25 Kanama 2021, Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Jean Bosco Kazura na mugenzi we wo mu Gihugu cya Tanzania, General Venance Mabeyo n’itsinda rimuherekeje, basuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi (IDP Model Village ya Kinigi), abo bashyitsi bishimira ibikorwaremezo basanze muri uwo mudugudu (…)
Mu gihe cy’iminsi itatu Akarere ka Musanze kihaye cyo gukingira abaturage Covid-19 hakoreshejwe inkingo 22,002 gaherutse kwakira, muri gahunda yo guha abaturage izo nkingo yatangiye kuri uyu wa gatatu tariki 25 Kanama 2021, abaturage bitabiriye ari benshi kuko bazi akamaro kabyo, bishimisha abashinzwe inzego z’ubuvuzi.
Bamwe mu bakunda indirimbo za Orchestre Impala, bakunze kujya impaka ku ndirimbo yitwa Muntegetse iki, aho abenshi bakomeje kuvuga ko iyo ndirimbo yaririmbiwe umugore wa Semu Jean Berchmas umwe mu bahanzi umunani bari bagize iyo Orchestre, bikaba atari byo kuko we yaritabye Imana akiri ingaragu.
Uruganda ruhinga rukanatunganya ibikomoka ku bihumyo ruri mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, rusarura toni enye z’ibihumyo buri cyumweru aho rufite amasoko hanze y’u Rwanda, rukaba rwarahaye akazi abasaga 100 biganjemo abaruturiye.
Abenshi mu batuye n’abakorera mu Mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo, baremeza ko kongera imihanda ya kaburimbo ndetse ifite urumuri, byabarinze byinshi birimo abajura bajyaga babafatira mu nzira bumaze kugoroba bakabambura ibyabo.
Prof Pacifique Malonga usobanukiwe iby’ayo mateka aremeza ko n’ubwo imvugo “Ni nde ukinishije Pasitoro w’i Kirinda”, yakomeje kwitirirwa abantu benshi, ngo ni umubyeyi we wari Pasitoro wabivuze bwa mbere, ubwo yarambikaga isakoshi ye ku muhanda agiye kwihagarika bakayiba bashakamo amafaranga.