Mu gihe ibisubizo bya DNA byamaze kugaragaza ko Padiri Dukuzumuremyi Jean Léonard atari we se w’umwana nk’uko yabishinjwaga, Kigali Today yegereye abarebwa n’icyo kibazo bombi mu rwego rwo kumenya uko bakiriye ibisubizo bya DNA.
Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko ibisubizo bya DNA byagaragaje ko Padiri Dukuzumuremyi Jean Leonard wo muri Paruwasi ya Mbogo mu Karere ka Gakenke atari we wateye inda umwangavu w’imyaka 17, nyuma y’uko amureze mu rukiko amushinja kumusambanya akanamutera inda.
Mu gihe amashuri afunze mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19, bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Karere ka Musanze, bavuga ko ikiruhuko kimaze kuba kirekire bahitamo kujya mu bucuruzi buciriritse.
Abaturage bibumbiye muri koperative ‘Tunoze ubwubatsi’ bakora umwuga wo gucukura umusenyi mu mugezi wa Nyamutera mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabuhu, barinubira uburyo ibikorwa byabo byigabijwe na Kampani ‘Kigali Trust’, Akarere ka Nyabihu kakavugwaho kuyitiza umurindi.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, iremeza ko imaze gufatana abasore babiri udupfunyika (boules) 5,110 tw’urumogi, ubwo bari muri bisi ya RITCO yavaga i Rubavu yerekeza i Musanze.
Abafundi 150 barimo n’abayede bo mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, bahuguriwe uburyo bwo kurwanya icyorezo cya COVID-19 mu murimo wabo wa buri munsi, basabwa umusanzu wo guhugura abandi.
Bipfuyekubaho Jean Pierre wabaga mu mutwe wa FDLR muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, yahungutse mu mwaka wa 2013. Avuga ko yarokowe n’umwana we yohereje mu Rwanda mu rwego rwo kumenya neza amakuru mbere yo gufata icyemezo cyo gutaha.
Mu rwego rwo gukomeza gufata neza ba mukerarugendo basura ibyiza nyaburanga byo mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Musanze kari mu nyigo yo kongera ibikorwa remezo. Mu mishinga ya vuba harimo n’ikiyaga gihangano.
Abakirisitu basengera muri ADEPR-Muhoza mu Karere ka Musanze, barishimira umuhigo besheje wo kubaka urusengero rujyanye n’igihe, aho rugiye kuzura rutwaye amafaranga agera kuri miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu gihe siporo, byumwihariko umupira w’amaguru itarakomorerwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19, bamwe mu rubyiruko ku bibuga binyuranye hirya no hino mu Karere ka Musanze bakomeje gukina.
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020, abagenzi bagera muri 30 bavaga mu Karere ka Gatsibo berekeza i Gicumbi, barokotse impanuka ya Bisi ya Sosiyete itwara abagenzi ya Ritco, nyuma y’uko iguye mu mugezi.
Umukobwa witwa Mukundente Raïlla wo mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, arasaba ubutabera nyuma y’uko ashutswe n’umusore ubwo yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza yamara kumutera inda akamwihakana.
Umushinga ’Baho neza’ ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo giteza imbere ubuzima n’uburenganzira bwa muntu Health Development Initiative (HDI) ku bufatanye na Imbuto Foundation ndetse na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), ukomeje ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu, usobanurira abakobwa babyaye batujuje imyaka y’ubukure (...)
Abatuye imirenge inyuranye mu Karere ka Gakenke bahinga mu gishanga kiri mu nkuka z’umugezi wa Mukungwa bagaragaza impungenge z’uko icyo gishanga cyajyaga kibarinda inzara kitazongera guhingwa, kubera ko cyamaze kwangizwa bikomeye n’ibiza.
Abaturage bo mu Kagari ka Kigombe kamwe mutugize Umujyi wa Musanze, bavuga ko igihe kinini bamaze bavoma amazi yanduye bikomeje kubatera ingaruka z’indwara zituruka ku mwanda.
Banki ya Kigali (BK) ikomeje kwigisha abayigana uburyo bwo gukoresha neza inguzanyo n’ubushobozi buke bikabageza ku bukungu. Ni mu biganiro bikomeje gutangwa buri cyumweru saa tatu z’umugoroba kuri Isibo TV na shene ya YouTube ya Banki ya Kigali, Nshuti Thierry ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Banki ya Kigali, yemeza ko (...)
Umukecuru witwa Hélène Nyirangoragoze w’imyaka 74 y’amavuko wo mu Karere ka Musanze, arishimira ko yasubijwe ubutaka yari yarambuwe ubuyobozi bw’ibanze burebera, ikibazo cye gikemurwa na Perezida Paul Kagame ubwo uwo mukecuru yamusangaga mu biro bye, nk’uko abisobanura.
Umusozi wa Kabuye uherereye mu Karere ka Gakenke, ni hamwe mu hakomeje gukorerwa ubukerarugendo bwo kwiga umuco n’amateka y’ubutwari bwaranze ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo kubohora igihugu.
Ibikorwa remezo by’amazi n’amashanyarazi biri mu byatashywe ku mugaragaro mu Ntara y’Amajyaruguru mu cyumweru cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 26 ishize u Rwanda rwibohoye. Ibyo bikorwa byakwirakwijwe mu turere tunyuranye, aho Akarere ka Gicumbi muri iyo Ntara kaza ku isonga mu kugeza amazi meza ku mubare munini w’abaturage.
Aminimungu Phocas wakomerekeye ku rugamba rwo kubohora igihugu, avuga ko kuba yaratakaje zimwe mu ngingo z’umubiri we bitamuteye ipfunwe, ahubwo ko asanga ari ishema kuri we ryo kuba yararwaniye igihugu cye.
Abatuye mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru barishimira igikorwa cy’indashyikirwa bamaze kugeraho, aho biyujurije umudugudu wa Nengo wubatse muri uwo Murenge, utujwemo imiryango 19 y’abatishoboye yabagaho inyagirwa.
Kaminuza zirindwi zirimo esheshatu zo ku mugabane wa Afurika, ku itariki 29 Kamena 2020 zahuriye mu nama itangiza ku mugaragaro umushinga wiswe ACCESS Project (African Centre for Career Enhancement and Skills Support), mu rwego rwo kurushaho gukarishya ubumenyi mu guhanga imirimo.
Abanyeshuri biga muri INES-Ruhengeri n’abaharangije bafite impano zinyuranye, baremeye umukecuru witwa Nyirabarera Cécile wo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze umaze imyaka irenga 20 atabasha kuva aho ari kubera ubumuga yagize bw’ingingo, avuga ko kubona urubyiruko iwe bimwongereye icyizere cy’ubuzima nyuma y’uko (...)
Mu kigo gitoza abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Africa Rising Cycling Center), ku wa Gatandatu tariki 27 Kamena 2020 habereye umuhango wo gutangiza gahunda y’ubukerarugendo bushingiye ku igare, witabirwa n’abantu 15 bagizwe n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.
Nyuma y’uko bamwe mu batwara imodoka zitwara abagenzi zizwi ku izina rya Twegerane babuze umusanzu bakirukanwa, ubu bemerewe kongera gukora.
Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rutesheje agaciro ingingo zose uwari gitifu w’umurenge wa Cyuve na bagenzi be bagaragaje mu rubanza baregamo inzego za Leta zikorera i Musanze zirimo Pariki, RIB na Polisi ku ifungwa rinyuranyije n’amategeko.
Abanyeshuri bagiye kumarana n’ababyeyi babo amezi abarirwa muri atandatu bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyabangamiye uburezi mu Rwanda. Mu gihe Leta ihanganye n’icyo cyorezo, ikomeje no gushaka igisubizo ku kibazo cy’ubucucike mu mashuri aho muri Nzeri hagomba kuba huzuye ibyumba by’amashuri 22,505.
Urugaga rw’Abagore n’Urugaga rw’Urubyiruko zombi zishamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, ziri mu gikorwa cyo gufata mu mugongo abakecuru n’abasaza basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhengeri, Barikumwe Isaie n’umukunzi we Nyiraneza Evelyne, bari mu byishimo nyuma y’uko basezeranye mu buyobozi (imbere y’amategeko) no muri Kiliziya (imbere y’Imana) ku itariki 20 Kamena 2020, bakaba bishimira uburyo ubukwe bwabo bwagenze muri ibi bihe bitoroshye bya COVID-19.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), avuga ko kuva aho hafatiwe ingamba zo kwambara agapfukamunwa kuri buri wese, byatanze n’igisubizo mu kwirinda n’izindi ndwara z’ubuhumekero.