Kid From Kigali, umwe mu basore b’abaraperi batanga icyizere muri muzika y’u Rwanda, yahuje imbaraga n’umuhanzi ukomeye mu njyana ya Rap muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Skilla Baby bashyira hanze indirimbo bise ‘Business’.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, (FIFA), yongeye gusubika icyemezo ku cyifuzo cya Palesitine cyo guhagarika Israel mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu gihe iki gihugu kigikomeje intambara muri Gaza.
Umuhanzikazi Teta Cyuzuzo Liza (Lisaa) uhamya ko inzozi ze zibaye impamo, yiyongereye ku rutonde rw’abakobwa bakora umuziki, mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda, nyuma y’uko ashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Forever’.
Minisitiri wa Siporo muri Senegal, Madamu Khady Diéne Gaye yafashe umwanzuro wo kutongerera amasezerano y’akazi uwari umutoza w’ikipe y’Igihugu, Aliou Cissé.
Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, yandikiye urukiko rukuru i Nairobi, asaba ko ruhagarika umugambi w’abaheruka gusaba ko yeguzwa akavanwa ku nshingano.
Umuhanzi ukomoka muri Afurika y’Epfo, wamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana, Solomon Molokoane uzwi cyane ku izina rya Solly Moholo, yitabye Imana afite imyaka 65.
Kuri uyu wa Gatatu, bwa mbere Israel itangiye icyo yise igikorwa cyo guhashya umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Iran, impande zombi zahanganiye ku butaka bwa Lebanon.
Inteko Ishinga Amategeko mu Buyapani, yaraye ishyizeho Minisitiri w’Intebe mushya, Shigeru Ishiba, wari usanzwe ari Minisitiri w’Ingabo muri Guverinoma icyuye igihe.
Abantu bagera ku 120 batangaje ko bagiye kugeza ibirego byabo mu nkiko, barega umuhanzi Sean John Combs, uzwi nka P Diddy ihohotera rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no kubakoresha imibonano mpuzabitsina bigamije inyungu.
Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Uganda, Spice Diana, yatunguye benshi ubwo yatangazaga ko umwaka ushize icyamamare Diamond Platnumz, yanze ko bakora indirimbo (Collabo), nyuma y’uko amuhakaniye ko badashobora kuryamana.
Perezida Paul Kagame, yashyize abayobozi mu myanya itandukanye, barimo Frank Gatera wagizwe umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Perezidansi ya Repubulika.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse, yashimye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado, iri mu Majyaruguru y’iki Gihugu, ku bw’uruhare rukomeye zagize mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.
Perezida Paul Kagame, yakiriye itsinda riturutse mu ishyirahamwe mpuzamahanga ry’ibigo by’ibimenyetso n’ubumenyi byifashishwa mu butabera (International Association of Forensic Sciences).
Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yatangaje ko Kiliziya ikwiye kwicuza igaterwa isoni ndetse igasaba imbabazi ku byaha bishingiye ku gitsina, bamwe mu bashumba bayo bagiye bakorera abana bato.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yashimangiye ko u Rwanda rwifuza kubaka ubufatanye bukomeye na Koreya y’Epfo mu guteza imbere ubukungu bwarwo, cyane cyane mu kongerera ubushobozi abaturage, guteza imbere ikoranabuhanga ndetse no gukurura ishoramari (…)
U Rwanda rwakiriye ikindi cyiciro cy’abimukira n’abasaba ubuhungiro 119 baturutse muri muri Libya, muri gahunda y’agateganyo yo kubakira mu gihe bategereje kwimurirwa mu bindi bibugu by’i Burayi n’Amerika byemera kubakira.
Umugabo wo mu Buyapani, witwa Iwao Hakamada w’imyaka 88, wari umaze imyaka 50 afunze ategereje guhabwa igihano cy’urupfu yakatiwe, yagizwe umwere n’urukiko nyuma yo gusanga ibimenyetso byakoreshejwe aregwa ari ibihimbano.
Chorale Christus Regnat, ku nshuro ya 2 yongeye gutegura igitaramo cy’indirimbo zisingiza Imana, zirata umuco n’amahoro bya muntu bise ‘I Bweranganzo 2024’, gifite umwihariko wo gufasha abana bava mu miryango itishoboye.
Omar al-Bashir, wayoboye Sudani imyaka 30 mbere yo guhirikwa ku butegetsi, akanatabwa muri yombi n’ubuyobozi bwa gisirikare, yajyanywe mu bitaro nyuma y’uko ubuzima bwe butameze neza.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zibarizwa muri Diviziyo ya 5 n’Ingabo z’Igihugu cya Tanzania (TPDF), zo muri Brigade ya 202, zateraniye mu nama y’umutekano ya 11, igamije ubufatanye mu gukemura ibibazo birimo ibyaha byambukiranya imipaka.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yagiranye ibiganiro na Murat Nurtleu, Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Kazakhstan, bikurikirwa n’amasezerano y’ubufatanye.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS), ritangaza ko kugeza ubu muri uyu mwaka wa 2024, abantu bagera ku bihumbi 30 muri Afurika, banduye indwara y’ubushita bw’inkende.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Seychelles (SPDF), Brigadier Michael Rosette, hamwe n’intumwa ayoboye bari mu ruzinduko mu Rwanda, rugamije gushimangira ubufatanye bw’Ingabo busanzweho hagati y’ibihugu byombi.
Donald Trump, wabaye Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika wa 45, yatangaje ko naramuka atsinzwe amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka atazongera kwiyamamaza mu ya 2028.
Umutwe wa Hezbollaha wo muri Lebanon, wigambye ko mu ijoro ryo ku wa gatandatu warashe ibisasu birenga 100 mu Majyaruguru ya Israel, wibasira ibigo bitandukanye bya gisirikare.
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyinjije mu ngabo abasirikare bashya barimo abasore n’inkumi bari bamaze amezi atandatu mu myitozo mu ishuri ry’imyitozo ya gisirikare rya Nasho mu Karere ka Kirehe.
Donald Trump wabaye Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko adashobora kuzitabira ikiganiro mpaka na Kamala Harris, cyari giteganyijwe mbere y’amatora yo mu Ugushyingo uyu mwaka.
Ingabo z’u Rwanda zibarizwa mu itsinda rya (RWABATT-1), ziri mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), zatanze ku buntu serivisi z’ubuvuzi ku baturage b’i Bambouti, Akarere gaherereye mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Major General Vincent Nyakarundi, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano bakiriye abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda zasoje inshingano mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Abarenga ibihumbi 70 barwanaga mu gisirikare cy’ u Burusiya ni bo bamaze kugwa mu ntambara yo muri Ukraine kugeza ubu, ndetse abenshi biganjemo abakorerabushake.