Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, avuga ko bimwe mu bikorwa bya RDF mu bihugu birimo Mozambique na Santrafurika bikubiye mu masezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi, biri mu murongo wo gushaka ibisubizo by’Abanyafurika ku bibazo by’Afurika.
Alex Muyoboke uri mu bazwi cyane mu myidagaduro y’u Rwanda, akaba yaranabaye umujyanama w’abahanzi batandukanye ari mu gahinda nyuma y’urupfu rw’umubyeyi we (Maman) aguye mu bitaro bya CHUK.
Olivier Hodari, umunyabugeni w’Umunyarwanda ukorera mu mujyi wa Musanze, yafashe umwanzuro wo gutanga umusanzu mu kuvana abana ku muhanda akoresheje ubuhanzi, mu rwego rwo kububakira ahazaza no kwerekana ko na bo bafite impano zishobora kubyazwa umusaruro, bikagirira akamaro imiryango yabo n’Igihugu muri rusange, ubu (…)
Abasirikare 163 bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), basoje imyitozo ikarishye bari bamazemo ibyumweru bitandatu mu Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Gako (BMTC Nasho) ku bufatanye n’Ingabo za Qatar.
Umuhanzi wiyeguriye injyana gakondo, Jules Sentore, avuga ko gukunda iyi njyana kurusha izindi yakabaye yarakoze, abikesha inama yagiriwe na Sekuru Sentore Athanase, wamusabye kugira ikimuranga kikamutandukanya n’abandi yifuzaga kwigana.
Abashinzwe imikoranire mu bya gisirikare (Defence Attachés) bahagarariye ibihugu bitandukanye mu Rwanda, basobanuriwe imiterere y’ibikorwa bya RDF byo kubungabunga amahoro mu Muryango w’Abibumbye (UN), ndetse n’ibya gisirikare bikubiye mu masezerano u Rwanda rwagiranye n’ibindi bihugu, bashima iyo mikorere y’Ingabo z’u Rwanda.
Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi Umunyarwandakazi Sandra Teta, aho akurikiranyweho kugonga ku bushake agakomeretsa umugabo we, Douglas Mayanja, uzwi cyane ku izina rya Weasel.
U Rwanda rwihanganishije Guverinoma ndetse n’abaturage ba Ghana nyuma y’impanuka y’indege ya kajugujugu, yahitanye abantu umunani barimo Minisitiri w’Ingabo, Edward Omane na mugenzi we w’Ibidukikije, Ibrahim Murtala Muhammed.
Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Douglas Mayanja uzwi nka Weasel Manizo, arimo kuvurirwa mu bitaro bya Nsambya i Kampala, nyuma y’impanuka ikomeye bivugwa ko yatewe n’umugore we Sandra Teta.
Ubuyobozi bw’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’ u Rwanda (RSE) bwatangaje ko ukwezi kwa Nyakanga kwasoje neza, kuko ibikorwa byanyuze kuri iryo soko bivuye mu nzego za Leta n’iz’abikorera byakusanyije miliyari zisaga 100 z’amafaranga y’u Rwanda.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimye byimazeyo Umunyamerika Kawhi Leonard wamamaye muri NBA, umaze iminsi mu Rwanda mu bikorwa by’Umuryango wa Giants of Africa, byo gufasha abana kwiga umukino wa Basketball.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo, yashimangiye ko u Rwanda rwafunguriye imiryango ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari, ndetse agaragaza umuhate wa Guverinoma mu gushyiraho imikorere myiza, kugira ngo abashoramari bagere ku ntego zabo.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nyakanga 2025, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye impapuro zemerera Ambasaderi Gao Wenqi, guhagararira u Bushinwa mu Rwanda.
Imiterere y’umurimo mu mwaka wa 2025 (LFS 2025 Q2), igaragaza ko igipimo cy’ubushomeri mu Rwanda cyagabanyutseho 3.4% aho kiri ku kigero cya 13.4%, ugereranyije na 16.8% cyariho mu 2024 (LFS 2024 Q2), ndetse urwego rwa serivisi rukaba ari rwo rwiganje mu gutanga akazi ugereranyije n’izindi.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwasezeye ku basirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, mu birori byo kubashimira umurimo w’indashyikirwa bakoreye Igihugu, aba basirikare bakaba bahamije ko nubwo bakuramo umwambaro w’akazi (uniform), inshingano ku gihugu batazireka, nk’uko byagarutsweho na Maj Gen (Rtd) Wilson Gumisiriza.
Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa, ku bufatanye n’umuryango w’Abanyarwanda batuye muri iki Gihugu, yateguye igikorwa cyiswe “Meet Rwanda in China" giteganijwe kuva ku ya 1 kugeza ku ya 2 Kanama 2025 mu Mujyi wa Wuhan mu Ntara ya Hubei.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura ibirori by’Umunsi w’Igikundiro (Rayon Day), yashyize hanze ibiciro byo kwinjira aho itike ya menshi igura miliyoni 2 Frw mu gihe iya make ari 3000 Frw.
Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), rwategetse ko ibikorwa bya Hotel Château Le Marara bihagarara, nyuma y’iperereza ryakozwe, bikagaragara ko iyi hoteli ikora nta ruhushya, bityo ikaba itarubahirije amategeko agenga ubukerarugendo mu Rwanda.
Umudipolomate wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Bulgaria nyuma yo gufatanwa n’abandi bantu babiri bashaka kwinjiza ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika.
Perezida wa Repuburika Paul Kagame yakiriye mu biro bye intumwa zaturutse mu Kigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cya Rio Tinto.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Ingabire Umuhoza Victoire afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Inganzo Ngari, rimwe mu matorero gakondo akomeye mu Rwanda, ryatangiye kwitegura igitaramo bise ’Tubarusha Inganji’, kigamije kugaragaza uko u Rwanda rwahanganye n’ibibazo rwanyuzemo mu kwishakira ibisubizo rukagera ku ntsinzi.
Umuhanzi umenyerewe mu njyana gakondo, Lionel Sentore, agiye gutaramira i Kigali mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere yitiriye indirimbo yise ’Uwangabiye’, yamamaye cyane mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame mu 2024.
Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’Ubwami bw’Abaheshimite bwa Yorodaniya, bagejeje ubufasha burimo toni zisaga 40 zirimo ibiribwa n’imiti byo gufasha abaturage bari mu kaga mu Ntara ya Gaza.
Umuhanzikazi Clarisse Karasira, ari mu byishimo nyuma y’uko ku wa Gatatu, yagaragarije abakunzi be ko yibarutse umwana wa kabiri w’umuhungu, yise Kwema Light FitzGerard.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rwiteguye gushyigikira no gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuri uyu mugoroba, ba MInisitiri b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo basinye amasezerano arebana n’urugendo rwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique (Rwanda Security Force/RSF), zifatanyije n’icyo gihugu mu birori byo kwizihiza imyaka 50 kimaze kibonye ubwigenge.
Umuryango wa FPR Inkotanyi wasinyanye amasezerano n’Ishyaka ry’aba-Communistes (Chinese Communist Party, CCP) riri ku butegetsi mu Bushinwa agamije gushimangira ubufatanye bw’impande zombi mu gusangira ubumenyi mu bijyanye no kubungabunga ingoro ndangamuco n’amateka, ndetse no gushinga ishuri rya Politiki mu Rwanda.
Kuri uyu wa Kane tariki 19 Kamena 2025, mu Kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Nasho, mu Karere ka Kirehe, habereye umuhango wo kwinjiza mu Ngabo z’u Rwanda abasore n’inkumi basoje amahugurwa y’ibanze ya gisirikare bari bamazemo amezi atandatu.