Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda RDF Gen Mubarakh Muganga, yakiriye kuri uyu wa Gatanu itsinda ry’abasirikare baturutse mu Bufaransa, riyobowe na Brigadier General Patrick Vaglio, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubufatanye mu bya Gisirikare mu bihugu byo mu Majyepfo, mu Biro Bikuru by’Ingabo z’u Bufaransa.
Nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 03 Ukuboza 2025, impunzi z’Abanyekongo zambutse umupaka wa Kamanyola mu Karere ka Rusizi, zihunga imirwano ikomeye irimo kubera muri ibyo bice ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kugeza ubu urujya n’uruza rwahagaze ku ruhande rw’umupaka uhuza u Rwanda (…)
Inzego zishinzwe umutekano zigizwe n’abasirikare ba RDF, Diviziyo ya 2, abapolisi ndetse n’abakozi ba RIB bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru, bakoze igikorwa cyo gutera ibiti mu Mudugudu wa Kagano, Akagari ka Kagano, Umurenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke.
RIB yasubije telefone 431 z’ubwoko butandukanye zifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda angana na 94,500,000, zari zaribwe ba nyirazo zifatirwa mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Perezida wa Repubulika ya Santrafurika, Prof. Faustin Archange Touadéra, yayoboye umuhango wo kwinjiza ku mugaragaro mu Ngabo za Repubulika ya Centrafrique (FACA), abasirikare bashya 545 barangije amahugurwa y’ibanze ya gisirikare bahawe n’abarimu b’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi Amb. Gasamagera Wellars, yasabye Abanyamuryango ba FPR batuye ku mugabane w’i Burayi gukomeza kunga ubumwe.
Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo yashimye byimazeyo uruhare rukomeye rw’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado, mu kugarura amahoro n’ituze muri iyo Ntara, ashimangira ko nta terambere ryagerwaho nta mahoro ahari.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo yakiriye itsinda ry’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi mu nzego zitandukanye baturutse mu Rwanda, abashimira umuhate wabo mu gushaka kwiga byinshi n’amahirwe mu ishoramari n’ubucuruzi biri muri icyo Gihugu.
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, kuri uyu wa Kane tariki 27 Ugushyingo 2025, yakiriye abajyanama mu bya Gisirikare (Defence Attachés) bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, mu rwego rwo kubagaragariza imiterere y’umutekano haba mu Gihugu ndetse no mu Karere muri rusange.
Ingabo z’u Rwanda zigize Batayo ya Mbere (Rwanbatt1) ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santrafurika, bakoze ibikorwa by’umuganda bafatanyije n’abaturage bo mu Karere ka mbere (1er Arrondissement) gaherereye mu Mujyi wa Bangui, mu gikorwa cyibanze ku gusukura no gutema ibihuru biri ku mihanda.
U Rwanda na Namibia byasinyanye amasezerano y’ubufatanye, arimo gukorana mu kongerera ubumenyi abakozi, imicungire y’amagororero no gusubiza mu buzima busanzwe abagororwa
Abakurikiranira hafi iby’uburezi bwifashisha ikoranabuhanga mu Rwanda, basanga amashuri yo mu cyaro agifite ikibazo gikomeye cy’ubuke bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga, bikadindiza abanyeshuri bayigamo.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Intara ya Cabo Delgado, Fernando Bemane de Sousa, uyu munsi yasuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Karere ka Mocímboa da Praia muri Mozambique, mu rwego rwo gushimangira ubufatanye n’imikoranire n’Inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashimiye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ku bw’uruzinduko yagiriye mu Rwanda ndetse n’ibiganiro byubaka bagiranye.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yavuze uburyo ibikorwa biyobowe n’Abanyafurika bishingiye ku bufatanye, ubunyamwuga no gutabara mu gihe gikwiye bitanga umusaruro ufatika, ahereye ku bufatanye bw’u Rwanda n’ibihugu bya Santrafurika na Mozambique.
Minisitiri w’u Bufaransa ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (Francophonie) Éléonore Caroit, kuri uyu wa Kane yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ziharuhukiye.
Nyuma y’imyaka umunani u Rwanda rutangiye ubufatanye n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza binyuze muri Visit Rwanda, kuri ubu impande zombi zatangaje ko zemeranyije binyuze mu bwumvikane guhagarika amasezerano y’imikoranire, mu mpera z’uyu mwaka w’imikino 2025/2026.
U Rwanda na Cambodia byasinyanye amasezerano y’ubufatanye bushingiye ku kuba buri ruhande ruzajya rugisha urundi inama, ndetse n’ayo kuvanaho Viza ku bafite pasiporo za Dipolomasi n’iz’akazi.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine usanzwe ufatanya na murumuna we Kamikazi Dorcas, yanditse ubutumwa bukomeye bukubiyemo agahinda ndetse n’ubuzima bushaririye akomeje gucamo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yakiriye Madamu Brigitte Marcussen, intumwa yihariye ya Danemark mu karere k’Ibiyaga Bigari. Baganiriye ku mubano usanzwe hagati y’ibihugu ndetse n’ibimaze kugerwaho mu Karere.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Rev Emmanuel Ganza, yavuze ko yishimiye kongera kugaruka mu Rwanda kuko ari mu rugo, kandi hamurutira ahandi hose yaba atuye ku Isi.
Guverinoma y’u Rwanda yakiriye neza isinywa ry’amasezerano ya Doha, yo gushyiraho ingingo ngenderwaho z’amasezerano arambye y’amahoro hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’ihuriro AFC/M23, igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ugushyingo 2025.
Kuri uyu wa Gatanu, Madamu Jeannette Kagame yakiriye mugenzi we wa Kenya, Rachael Ruto mu Biro by’Umuryango Imbuto Foundation, amugaragariza ibikorwa by’uyu Muryango mu bijyanye n’Ubuzima, Uburezi no guteza imbere ubumenyi.
Guverinoma y’u Rwanda n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere ry’inganda (UNIDO), byashyize umukono ku nyandiko nshya y’umushinga ugamije kongerera ubushobozi bw’inganda n’ingaruka zazo ku bidukikije. Uyu mushinga uterwa inkunga na Guverinoma ya Polonye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yakiriwe na Ismail Omar Guelleh, Perezida wa Repubulika ya Djibouti, bagirana ibiganiro ndetse anamugezaho ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yishimiye byimazeyo Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, mu gihe ibihugu byombi byizihiza imyaka 54 ishize umubano wabyo ushinze imizi, bishimangira kandi ubucuti ndetse n’ubufatanye burambye bukomeje kurushaho kwiyongera hagati ya Beijing na Kigali.
Umuhanzi Senderi Hit ukomeje icyiciro cya kabiri cy’ibitaramo bizenguruka Uturere twose tw’Igihugu, mu kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki yataramiye ab’i Musanze avuga ko yasanze baramwiteguye, mu kumushyigikira muri uru rugendo afata nk’amateka.
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yashyikirije Perezida João Lourenço wa Angola ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, mu kwifuriza iki gihugu isabukuru y’imyaka 50 kimaze kibonye ubwigenge.
Umuhanzi Richard Nick Ngendahayo wamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashimye Perezida Paul Kagame wagize uruhare rukomeye mu gutuma u Rwanda rugira izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga, ndetse rukaba Igihugu cyubashywe n’amahanga, akavuga ko aho yaba ari hose aterwa ishema no kwitwa Umunyarwanda.
Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi n’intumwa ayoboye, batangiye uruzinduko rw’iminsi ine muri Maroc, mu rwego rwo kurushaho kwimakaza umubano w’Igisirikare hagati ya RDF ndetse na FAR.