Nzizera Aimable wareze umunyamakuru Manirakiza Théogène, kumukangisha kumusebya, yamenyesheje urukiko ko yamubabariye. Ni mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, Manirakiza yari yitabye urukiko mu bujurire yatanze ku cyemezo cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Rishi Sunak, yakuye ku mirimo Suella Braverman, wari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, asimburwa kuri uwo mwanya na James Cleverly.
Ibihugu by’u Rwanda na Qatar byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bijyanye no guteza imbere serivisi z’itumanaho n’ikoranabuhanga (Communications and information technology) mu Rwanda.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, Mukangira Jacqueline, yahamagariye abashoramari kuza kwirebera amahirwe ari mu rwego rw’ishoramari kuko u Rwanda ari Igihugu gifite umuvuduko mu iterambere rishingiye ku kuba Leta yarashyizeho amategeko yoroshya ishoramari ndetse no kurwanya ruswa, biha amahirwe buri wese yo gukorera mu (...)
Umugaba mukuru w’ingabo za Burkina Faso, Brig Gen Célestin SIMPORE n’intumwa ayoboye, yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko abantu badakwiye guheranwa n’ibihe by’agahinda n’ibibatandukanya by’amateka y’ahahise, ahubwo hakibandwa ku bifitiye abaturage akamaro mu gihe kizaza.
Noel Portnow wahoze ari umuyobozi wa Grammy Awards, yarezwe mu rukiko ibyaha byo gufata ku ngufu umwe mu bahanzikazi, nyuma yo kumunywesha ibiyobyabwenge mu 2018.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), John Mirenge, yakiriye abahagarariye umuryango w’Abanyarwanda batuye i Abu Dhabi muri icyo gihugu, abasaba gukomeza guharanira gusigasira isura nziza y’u Rwanda.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu cya Burkina Faso, Brig Gen Célestin Simpore n’intumwa ayoboye, bari mu Rwanda mu ruzinduko rwatangiye kuva ku wa Kane tariki 9 kugeza ku ya 11 Ugushyingo 2023.
Perezida Paul Kagame yageze i Riyadh aho yitabiriye itangizwa ry’inama ihuza Arabia Saoudite na Afurika, iteganyinjwe kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2022.
Abahagarariye ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza muri Uganda, batanze umuburo ku baturage babo bazitabira iserukiramuco rya Nyege Nyege, kwigengesera kubera kwikanga ibitero by’iterabwoba bishobora kwibasira Umujyi wa Kampala.
U Rwanda ni cyo Gihugu cya mbere muri Afurika kigiye kwakira umuhango wo gutangiza inama, ihuza abantu 100 bavuga rikumvikana, n’itangwa ry’ibihembo ku bakoze ibikorwa by’indashyikirwa ku rwego rwa Afurika, bizwi nka ‘TIME100 Summit and Impact Awards Africa’.
Umuhanzikazi ukomoka muri Nigeria, Yemi Eberechi Alade, yavuze ko nta gitutu afite cyo gukora ubukwe, ndetse agira inama abandi bakobwa kujya babanza kwitonda bagahitamo neza uwo bagiye kubana aho kwirukira gukora ubukwe.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yagaragaje ko kugira ngo ishoramari ku mugabane wa Afurika rigerweho, ibihugu bigomba kubanza gushora imari mu bikorwa remezo byibanze mu kureshya abashoramari, bifuza gushora imari yabo kuri uyu mugabane.
Amb Nkulikiyimfura yashyikirije igikomangoma Albert II impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Monaco Ambasaderi François Nkulikiyimfura, ku wa Kabiri tariki 07 Ugushyingo 2012, yashyikirije Igikomangoma Albert II wa Monaco, impapuro zimwemerera guhagararira inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu.
Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro kuri telefone n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres ku bijyanye n’ubwiyongere bukabije bw’urugomo rwitwaje intwaro n’amagambo ashingiye ku ivanguramoko mu Burasirazuba bwa DRC.
Perezida Paul Kagame, ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 07 Ugushyingo 2023, muri Village Urugwiro, yakiriye Ambasaderi Girma Birru Geda wamugejejeho ubutumwa bwa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Bwana Abiy Ahmed Ali.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli, (RMB) cyatangaje ko mu gihembwe cya Gatatu cya 2023, kuva muri Nyakanga kugeza muri Nzeri, amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda yinjije arenga miliyoni 241$(Arenga miliyari 243 Frw).
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yagaragaje ukuri ku binyoma Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ikomeje gushinja u Rwanda mu kuyobya uburari ku bibazo bya politiki byayinaniye gukemura.
Abahanzi batandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, barimo umuraperi Drake na mugenzi we, Jennifer Lopez, bifatanyije n’abandi bahanzi benshi basaba ko intambara ikomeje guhitana benshi hagati Israel na Hamas ihagarara.
Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro kuri telefoni n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, cyibanze ku bibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuraperi w’icyamamare, Tupac Amaru Shakur, umaze imyaka 27 yishwe arashwe, yitiriwe umuhanda mu mujyi wa Oakland, muri Leta ya California.
Umukinnyi w’icyamamare muri sinema ya Nigeria (Nollywood) John Okafor, uzwi ku izina rya Mr Ibu, Umuryango we watangaje ko yabazwe inshuro eshanu ndetse ko azajya kuvurirwa hanze y’igihugu cya Nigeria.
Umuhanzikazi Alyn Sano yagaragaje ko abahanzi bari kuzamuka uyu munsi bafite amahirwe yo kuba hari ibikorwa bibashyigikira mu kuzamura impano zabo bitandukanye n’inzira bo banyuzemo kugirango babe bageze ku rwego bariho uyu munsi mu muziki.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, ari i Yaoundé muri Cameroun aho yitabiriye Inama ya 44 y’Abaminisitiri bo mu bihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie/ OIF).
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr François Xavier Kalinda, yasoje uruzinduko rw’iminsi ine yagiriraga muri Repubulika ya kiyisilamu ya Pakistan. Ni uruzinduko rwasinyiwemo amasezerano ashimangira ubufatanye hagati y’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byombi.
Umuryango w’Abanyarwanda batuye mu Misiri, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 03 Ugushyingo 2023, bakiriye ndetse baha ikaze CG Dan Munyuza, Ambasaderi mushya uhagariye u Rwanda mu Misiri.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yitabiriye ihuriro rya 20 rya gahunda y’ubucuruzi ihuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara izwi nka AGOA, African Growth and Opportunity Act.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rufatanyije na Global Citizen ndetse na PGLang, batangaje ko u Rwanda rugiye kuberamo igitaramo cyiswe ‘Move Afrika: Rwanda’ kizataramamo umuraperi w’icyamamare, Kendrick Lamar Duckworth.
Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na AS Kigali, Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine, bamaze gutangaza igihe ubukwe bwabo buzabera.