Mu Rwanda uko sinema ikomeje gutera imbere umunsi ku munsi, ni na ko hamurikwa filime nshya usanga zigira uruhare mu kugaragaza impano nshya muri uru ruganda.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis yitabye Imana kuri uyu wa Mbere wa Pasika tariki 21 Mata 2025 aguye aho yari atuye muri Casa Santa Marta i Vatikani.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yavuze ko uruzinduko arimo muri Pakistan rugaragaza intambwe ikomeye mu gushimangira umubano mu bya dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, Marie Claire Mukasine yavuze ko insanganyamatsiko y’imurikagurisha mpuzamahanga rya ’Osaka Expo 2025’ rihuza n’icyerekezo cy’u Rwanda cya 2050 cyo kugira Abanyarwanda bafite imibereho myiza ndetse rikazaba umwanya mwiza wo kugaragariza amahanga aho Igihugu kigana.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa kane yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah El Sisi, byagarutse ku bikorwa by’indashyikirwa u Rwanda rukomeje gukora muri Repubulika ya Santrafurika ndetse no ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.
Abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya Gisirikare (RDFSCSC), icyiciro cya 13, batangiye urugendoshuri rugamije kwiga no gusobanukirwa uko Ingabo zahoze ari iza RPA, zatangiye urugamba rwo kubohora Igihugu.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yasabye abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside bitegura gusoza ibihano, ko bagomba kumva no kwakira uburemere bw’ibyaha bakoze kugira ngo basubire mu muryango Nyarwanda bafite imyumvire mizima, ndetse babwize ukuri imiryango yabo ku (…)
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia (ENDF), Field Marshal Birhanu Jula, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi, kuri uyu wa mbere tariki 14 Mata 2025, yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, ku cyicaro gikuru cya RDF ku Kimihurura. Field Marshal Birhanu Jula, yabonanye kandi na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal (…)
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere Meteo Rwanda, cyateguje Abaturarwanda ko hateganyijwe imvura idasanzwe hirya no hino mu Gihugu.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Emmanuel Hategeka yavuze ko kwibuka buri mwaka Jenoside yakorewe Abatutsi, byabaye inkingi mwikorezi yo kongera kwiyubaka k’u Rwanda, no gufasha ibiragano bizaza kwiga amateka no kuyazirikana.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) no muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), hamwe n’Abanyarwanda batuye muri ibyo bihugu ndetse n’inshuti z’u Rwanda, bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo yavuze ko ijambo Never Again (Ntibizongere Ukundi), ridakwiye kwingingirwa ahubwo ko ari icyemezo gikomeye amahanga agomba gushyira mu bikorwa, aboneraho no guhamagarira umuryango mpuzamahanga gukura amasomo ku mateka ababaje ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yavuze ko Igihugu cye gishyigikiye byimazeyo umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse kandi cyiyemeje kwifatanya n’u Rwanda mu bikorwa byo kwibuka, gushyira imbere ukuri n’ubutabera.
Dr Monique Nsanzabaganwa, i Addis Ababa muri Ethiopia yamuritse igitabo yise ‘SEED’ kivuga ku rugendo ruganisha ku bifite akamaro binyuze mu kudatezuka ku ntego bikajyana n’impinduka, abantu bagaharanira kwera imbuto ziganisha ku iterambere.
Julienne Uwacu wari Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Itorero no guteza imbere Umuco muri MINUBUMWE, yashimiwe umusanzu we mu kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Mu Karere ka Musanze mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare, kuri uyu wa Gatanu habereye igikorwa cyo gusoza amasomo ya ba Ofisiye bo mu Ngabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda n’abo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), barangije amasomo abanza yo ku rwego rw’aba Ofisiye.
Mu myaka mike ishize, u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu kwinjiza ikoranabuhanga mu burezi, ibyo bijyana n’uburyo ibyumba by’amashuri byahinduwemo bigashyirwamo ikoranabuhanga rifasha mu myigire.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe yabwiye akanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi ko u Rwanda rurenganywa, rukagerekwaho ibibazo bya Congo, ariko ko rutazatezuka gucunga umutekano warwo no kurinda ubusugire bw’igihugu.
Ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Kenya, Burundi, Tanzania, DRC, Somalia na Sudani y’Epfo bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bikomeje kongera Ingengo y’Imari ikoreshwa mu gisirikare by’umwihariko mu gutumiza intwaro mu mahanga, bifatwa nk’ibiteje impungenge ku mutekano mu Karere.
Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Werurwe 2025, azize uburwayi bwa kanseri yari amaranye iminsi.
Col Pacifique Kayigamba Kabanda yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), asimbuye Col (Rtd) Jeannot Kibezi Ruhunga wari umaze imyaka isaga irindwi kuri uwo mwanya n’uko tubikesha ibiro bya Minisitiri w’intebe mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame muri Village (…)
Nyuma y’uko Umujyi wa Liège wo mu Bubiligi watangaje ko utazategura ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisitiri Olivier Nduhungirehe yanenze ubuyobozi bw’uwo mujyi. Yagize ati “Ikigaragara ni uko virusi yo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ikwirakwizwa n’abayobozi ba DR (…)
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, ishami ry’u Rwanda, ryatangaje ko UNICEF muri rusange yitandukanije n’igitaramo cyiswe ‘Solidarité Congo’, bivugwa ko cyateguwe mu gukusanya inkunga yo gufasha abana bagizweho ingaruka n’intambara mu burasirazuba bwa RDC, ndetse kandi itazakira inkunga izakivamo.
"Inama ihuriweho ya EAC na SADC, yabaye ku mugoroba w’ejo mu buryo bw’ikoranabuhanga, yari ingenzi cyane mu kugera ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa DRC no kwemeza ko hakenewe ibisubizo bya Afurika ku bibazo bya Afurika."
"Niba ushaka ko intambara irangira, ushyira iherezo ku karengane, urangiza ibibazo bya politiki bitari ku baturage bawe gusa, ahubwo no kubandi harimo n’abaturanyi bawe bigiraho ingaruka"
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), cyatangije kuri uyu wa Mbere imishinga y’umuhanda uzateza imbere ubuhahirane n’igihugu gituranyi cyo mu Majyepfo, Uburundi.
Kuri iki Cyumweru, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Fransisiko yagaragaye bwa mbere mu ruhame nyuma y’ibyumweru birenga bitanu ari mu bitaro aho yari arimo kuvurirwa indwara z’ubuhumekero.
Umuhanzi mu njyana Gakondo, Cyusa Ibrahim, yasohoye indirimbo yise ’Inkotanyi Turaganje’ irata ubutwari bw’Inkotanyi no guhumuriza Abanyarwanda, kandi ko bagomba gukomeza kuzigirira icyizere.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba, aherekejwe na mugenzi we w’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yasuye Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama riherereye mu Karere ka Musanze ndetse anatanga ikiganiro.