Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yakiriye neza amagambo yavuzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio ubwo yari imbere y’Abadepite bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga aho yabemereye ko u Rwanda rurimo gusohoza inshingano zarwo mu bijyanye n’amasezerano yarwo na DRC.
Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yagumye kuri 2.938 Frw, mu gihe mu gihe litiro ya mazutu yo yazamutseho 722 Frw kuko yavuye kuri 2205 Frw ikagera kuri 2.927 Frw.
Umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’Imijyi n’igenamigambi mu Mujyi wa Nairobi, Patrick Analo Akivaga, yatawe muri yombi nyuma y’uko Urwego rushinzwe kurwanya ruswa n’imyitwarire mibi muri Kenya rumusanganye ibifurumba by’amafaranga arenga miliyoni 65 z’Amashilingi ya Kenya ni ukuvuga (Miliyoni 735 n’ibihumbi 126 (…)
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Bernadette Arakwiye yatangije ku mugaragaro sitasiyo ya mbere y’u Rwanda ikora igenzura ry’ikirere cyo hejuru cyane (Automatic Upper-Air Station) iherereye mu Karere ka Huye.
Abanyeshuri batanu b’Abanyarwanda biga muri Kaminuza ya Kent State University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 3 Kamena 2026, bakoze urugendo rwabo rwa mbere batwaye indege mu gikorwa kigamije kubategura kuba abapilote babigize umwuga.
Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwafunze by’agateganyo amahoteri atanu akorera mu Rwanda, nyuma y’igenzura ryagaragaje ko atujuje ibisabwa mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteri.
U Rwanda rwagaragarije itsinda ry’intoranywa ry’abashoramari b’Abanyamerika ubushobozi n’amahirwe rufite akwiye kubyazwa umusaruro mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu nama yahuje Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika yiga ku ishoramari mu bijyanye n’amabuye y’agaciro.
U Rwanda na Pakistani byasinyanye amasezerano yitezweho gushimangira imikoranire mu bijyanye no kugenzura ikoreshwa ry’ingufu za Nikeleyeri, guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bw’abakozi, ndetse no gusangira ubunararibonye n’amakuru.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Mozambique akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Inocêncio Impissa, yavuze ko gukomeza gukorana n’Ingabo z’u Rwanda ari ingenzi, kuko bifasha Ingabo za Mozambique gukomeza imyitozo no kwitegura guhangana n’ibibazo by’umutekano.
Umukinnyi wa filime w’icyamamare ukomoka mu Bwongereza, Idris Elba, yahawe icyubahiro gikomeye cyo kugirwa “Sir” nyuma yo guhabwa umudari w’ubutwari (knighthood) n’Umwami w’u Bwongereza, King Charles III, mu muhango wabereye i Windsor Castle.
Ubuzima bwahagaze mu Murwa Mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kinshasa, nyuma y’uko ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kuri uyu wa Gatatu rihamagariye abaturage gukora imyigaragambyo mu rwego rwo kwamagana umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga.
U Rwanda rwagaragaje ko ubufatanye hagati ya Koreya y’Epfo n’Umugabane wa Afurika buhura n’icyerekezo cy’iterambere ry’umugabane, cyane cyane gahunda ya Afurika y’Icyerekezo 2063, igamije iterambere rirambye n’ubufatanye bwimbitse.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier J.P. Nduhungirehe, ari i Seoul muri Koreya y’Epfo aho yitabiriye inama ihuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba Afurika n’icyo Gihugu (Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting).
Ku Rwibutso rwitiriwe Captain Mbaye Diagne ruherereye rwagati mu Mujyi wa Dakar, habereye igikorwa cyo kumwibuka. Captain Mbaye Diagne yiciwe mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubuyobozi butegura irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) bwatangaje ku mugaragaro impeta ikoze muri zahabu izahabwa ikipe izegukana igikombe, mu rwego rwo kongera guha agaciro iri rushanwa rikomeye ku mugabane wa Afurika.
U Rwanda rwemeje ko muri uyu mwaka rwafashe umwanzuro wo gukomeza gukorana byihariye na Guverinoma ya Mozambique mu bikorwa byo kubungabunga umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado, aho ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano.
Abahanzi Nyarwanda Kitoko na Bwiza bamaze gutangazwa mu bazaririmba mu bitaramo bikomeye bya Summer Country Tour 2026, bya Bruce Melodie na The Ben bizenguruka intara z’u Rwanda.
Kigali igiye kwakira igitaramo gikomeye mpuzamahanga, aho itsinda ryamamaye mu njyana ya reggae UB40 ft Ali Campbell ritegerejwe gutaramira i Kigali ku nshuro ya mbere. Iki gitaramo kizabera muri BK Arena i Kigali ku wa 9 Kamena 2026, kikaba kiri mu ruhererekane rw’ibitaramo byiswe The Big Love Tour.
Umusizikazi Kibasumba Confiance agiye kumurika ku mugaragaro igitabo cye cya mbere yise ’Behind Her Silence’, ahamya ko yanditse agamije kuvuganira amarangamutima n’ububabare urubyiruko rukunze kunyuramo bucece, nyamara isi ntibibone bikaba intandaro y’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe rukunze guhura nabyo.
Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 10 Frw, zizamara imyaka 10.
Mu nama ya BAL Innovation Summit yabereye i Kigali, ku wa Kabiri tariki 26 Gicurasi 2026, umukino w’intoki wa Basketball wagaragajwe nk’isano ihuza ibice byinshi by’ubuzima n’ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa yavuze ko bakomeje gukorana n’inzego zahawe gurikirana ishyirwa mu bikorwa ubusabe bwo kongera gusubizaho uburyo bw’indangururamajwi z’umuhamagaro wa Adhan, wo guhamagarira abantu gusenga mu gitondo.
Ousmane Sonko wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Sénégal, yatorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko, kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Gicurasi 2026, nyuma yo kongera kwemererwa kuyisubiramo.
Leonard Craig Randall II ukinira ikipe ya RSSB Tigers akaba akomeje no kwandika amateka mu mikino ya Basketball Africa League (BAL 2026) iri kuba ku nshuro ya Gatandatu, yasinyanye amasezerano y’imikoranire n’iduka Nyafurika rikora imyenda ya Siporo rya Flexx Now aho azajya yamamaza ibikorwa bya ryo.
Perezida Paul Kagame yageze i Doha muri Qatar mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, mu ruzinduko rw’akazi. Ubwo yari ageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Doha, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Mohammed bin Abdulaziz bin Saleh Al Khulaifi, hamwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara Kayinamura.
Abasirikare b’u Rwanda bagize RWABAT-2 bakorera ahitwa Bossembele, muri Repubulika ya Santrafurika, bashyikirije abaturage ikibuga cy’umukino wa Basketball babasaniye.
Kabuga Félicien ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, yapfiriye mu bitaro yari arwariyemo i La Haye mu Buholandi.
Perezida Paul Kagame, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, yaherekeje mugenzi we wa Guinea, Mamadi Doumbouya, wasoje uruzinduko yari amazemo iminsi mu Rwanda.
Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yashimiye umukinnyi w’Umunyarwandakazi Florence witwaye neza muri Shampiyona Nyafurika y’Imikino Ngororamubiri ikomeje kubera i Accra muri Ghana, agaragaza ko yishimiye umuhate n’intsinzi byamurwnze ku rwego rw’Umugabane.
Mu muryango Nyarwanda ndetse no mu bindi bihugu byinshi, hari imyumvire abantu bagifite ko umukobwa ufite ubwiza bugaragara hari imirimo atagombye gukora kuko iba ihabanye n’uko asa, aho uzasanga bamwe bavuga bati, “uri mwiza cyane, ntiwagombye kuba umuhinzi,” cyangwa ngo “uri mwiza, ntiwari ukwiriye kubona wambaye imyenda (…)