Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, David Adeleke uzwi cyane ku izina rya Davido, wamamaye mu njyana ya Afrobeats yongeye gukora amateka yo kugurisha amatike yose y’igitaramo agashira ku isoko.
Ku ruhande rw’inama y’ihuriro mpuzamahanga y’ubukungu, World Economic Forum, iri kubera i Davos mu Busuwisi, tariki 16 Mutarama 2024 nibwo hatangijwe ku mugaragaro umushinga wiswe "Timbuktoo" n’ikigega cyawo bigamije guteza imbere ibikorwa by’ishoramari muri Afurika.
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko umugabane wa Afurika ufite impano ariko zikaba zikibura rimwe na rimwe ubujyanama n’inkunga zo kuzishyigikira kugira ngo zibashe kubyara umusaruro.
Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana n’intumwa ayoboye aho ari mu ruzinduko muri Qatar, yagiranye ibiganiro na mugenzi we Sheikh Khalifa bin Hamad bin Khalifa Al-Thani, byagarutse mu kurushaho gufatanya mu rwego rw’umutekano mu bihugu byombi.
Abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), barimo aba Ofisiye ndetse n’abafite andi mapeti, basoje imyitozo ihanitse igenewe abarwanira ku butaka (Advanced Infantry Training/AIT), bari bamazemo amezi arindwi.
Umuhanzikazi Marina Deborah, bwa mbere yatangaje ko nta mukunzi afite ndetse ahakana amakuru yakomeje kuvugwa mu bitangazamakuru bitandukanye, ko akundana na Yvan Muziki.
Salum Iddi Nyange cyangwa se Mama Dangote, akaba nyina w’umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzaniya, yavuze ko umuhungu we igihe yemererwa n’amategeko nikigera ashobora kuzafata abana be akabarera cyangwa akazajya amarana na bo igihe ashaka.
Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko umugabane wa Afurika ufite umubare munini w’abantu, bafite imbaraga zo gukora biganjemo urubyiruko, bityo ko bakeneye gushyigikirwa kugira ngo babashe gukemura bimwe mu bibazo by’ingutu Isi ihura nabyo.
Umuhanzikazi akaba n’Umwamikazi mu njyana ya Afro-pop, Tiwa Savage, yatangaje ko yishimye kuba inzozi ze zigiye kuba impamo, agashyira hanze filime ye ya mbere yise ‘Water and Garri’.
Perezida Paul Kagame yageze i Davos mu Busuwisi aho yitabiriye inama ngarukamwaka y’ihuriro ry’ubukungu ku Isi (World Economic Forum) iri kuba ku nshuro ya 54. Perezida Kagame yageze i Davos kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024, akaba ari mu bagomba gutanga ibiganiro muri iri huriro mpuzamahanga ku bukungu. Iyi (...)
Filime ivuga ku mateka n’ubuzima byihariye by’icyamamare mu njyana ya Pop, Michael Jackson, byatangajwe ko izasohoka ku ya 18 Mata 2025.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yasabye Abanyarwanda batuye muri Leta zitandukanye muri icyo gihugu kuzitabira ibikorwa bitandukanye birimo Rwanda Day ndetse abibutsa n’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite azaba muri Nyakanga uyu mwaka.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Inama ya 19 y’Igihugu y’Umushyikirano izaba kuva ku itariki ya 23 kugera ku ya 24 Mutarama 2024. Binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 24, iyi nama izasuzumira hamwe aho Igihugu kigeze mu nzego zitandukanye mu mibereho myiza y’Abanyarwanda.
Ibihugu by’u Rwanda na Tanzania, tariki 12 Mutarama 2024, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inganda zitunganya umusaruro w’amata.
Ubuyobozi bw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), wasabye ibihugu binyamuryango kuzirikana ko impamvu shingiro yawo ari ugushyira imbere ubufatanye bugamije guteza imbere inyungu rusange n’imibereho myiza y’abaturage b’uyu muryango.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Abdallah Utumatwishima, yakiriye mu biro bye umuraperi Bushali, bagiranye ibiganiro birimo no kumushyigikira mu bikorwa bye bya muzika.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yababajwe no kumenya icyemezo cya Leta y’u Burundi cyo kongera gufunga imipaka yose ihuza ibihugu byombi.
Leta y’u Burundi kuva kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, yafashe umwanzuro wo gufunga imipaka yose ihuza iki gihugu n’u Rwanda.
Uwicyeza Pamella ubwo umugabo we, Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, yizihizaga isabukuru y’amavuko, yamubwie amagambo yuje urukundo amugaragariza ko yifuza ko bazasazana.
Perezida Perezida w’inzibacyuho wa Gabon, Gen Brice Clotaire Oligui Nguema, yakiriye intumwa ziturutse mu Rwanda ziyobowe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB, Francis Gatare.
Umwami wa Jordanie, Abdullah II bin Al-Hussein, yasoje uruzinduko rw’akazi yagiriraga mu Rwanda, Perezida Paul Kagame akaba yamushimiye uba yasuye u Rwanda, anashimangira ko ibihugu byombi bisangiye byinshi birimo n’indangagaciro mu iterambere.
Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, David Adeleke uzwi cyane ku izina rya Davido, yatangaje ibitu icumi adashobora kubaho adafite cyangwa se atakwibagirwa mu gihe afite urugendo mu bitaramo akora hirya no hino, ashimangirako muri ibyo bintu adashobora kwibagirwa Bibiliya.
Umuyobozi w’Umutwe wa RSF (Rapid Support Forces) wo muri Sudani, General Mohamed Hamdan Dagalo yashimye ubutwari bw’Abanyarwanda mu kwishakira ibisubizo, nyuma y’ibihe bikomeye by’ivanguramoko byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, igahitana ubuzima bw’abarenga miliyoni.
Umwami wa Jordanie, Abdullah II bin Al-Hussein, yageze mu Rwanda kuri iki cyumweru tariki 07 Mutarama 2024, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rugamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.
Kate Bashabe, umunyamideli wubatse izina rikomeye mu Rwanda, binyuze muri Fondasiyo yise Kabash Care ndetse aherekejwe na bamwe mu byamamare birimo Bruce Melodie na Christopher, yakoze igikorwa cyo gufasha abana 660 baturuka mu miryango itishoboye bo mu Karere ka Bugesera.
Kimenyi Yves, umukinnyi wa AS Kigali n’ikipe y’Igihugu Amavubi, yakoze ubukwe na Uwase Muyango Claudine, witabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019.
Umuhanzi Rusanganwa Norbert wamamaye nka Kenny Sol mu muziki, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we witwa Kunda Alliance Yvette bitegura kurushinga.
Kimenyi Yves usanzwe ari umunyezamu wa w’ikipe y’Igihugu Amavubi na AS Kigali, na Uwase Muyango Claudine witabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, basezeranye imbere y’amategeko.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Muganga, mu ruzinduko arimo muri Pakistan, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Jalil Abbas Jilani, baganira ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yambitswe impeta ya Fiançailles n’umukunzi we Michael Tesfay wamusabye kuzamubera umugore.